Umuyobozi w’akarere ka Gasabo “yeguye” (Updated)

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye, ndetse n’abari bamwungirije aribo Munara Jean Claude wari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu na Uwimana Marie Louise wari umuyobozi w’akarere wungirije ufite mu nshingano imibereho myiza y’abaturage, beguye ku mirimo yabo ku gicamunsi cyo kuwa 25/11/2014.

Ubwegure bw’abagize komite nyobozi y’Akarere ka Gasabo bwashyikirijwe inama njyanama yateranye mu nama idasanzwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 25/11/2014.

Aya makuru yemejwe na Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Gasabo, Afred Munyantwali mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda. Yavuze ko aba bayobozi hari aho basanze akarere kageze ndetse hakaba hari n’aho bakagejeje, bakaba batanze umwanya ngo abandi nabo baze batange umusanzu wabo.

Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Gasabo yatangaje ko umuyobozi atorwa n’abaturage kandi nawe akiyamamaza ku bushake bwe, bityo ko mu gihe afashe umwanzuro wo kwegura nta mpamvu yo kwanga ubwegure bwe.

Yakomeje atangaza ko nk’uko biteganywa n’amategeko agenga inama njyanama bagomba kubishyikiriza ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali maze ku bufatanye n’inama njyanama bagashyiraho ababa bayoboye akarere mu nzibacyuho igomba kutarenza amezi atatu hataraba amatora.

Aba bayobozi beguye n’ubundi manda yabo yaganaga ku musozo dore ko yari kuzarangirana n’umwaka wa 2015.

Akarere ka Gasabo kaje mu turere twa nyuma mu mihigo y’umwaka ushize wa 2013/2014.

Kigali today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

Aya makuru ni ntangarugero. Hari utundi turere twagombaga kurebera kuri Gasabo. Nka RUBAVU.

bazubagira yanditse ku itariki ya: 26-11-2014  →  Musubize

Aya makuru ni ntangarugero. Hari utundi turere twagombaga kurebera kuri Gasabo. Nka RUBAVU.

bazubagira yanditse ku itariki ya: 26-11-2014  →  Musubize

abantu dukunda byacitse gusa nundi uzajyaho tuzamunenga kuyobora ni byiza iyo uyoboye bakuvuga neza wakwegura akaba aribwo umenya ibibi wakoraga. kuki se bitavugwa mbere ngo yikosore.

koko yanditse ku itariki ya: 26-11-2014  →  Musubize

Ariko siwe wenyine kuko na ba gitifu b’imirenge ntaho bataniye nawe kuko aratera bakikiriza kandi umusigati wagezemo nkongo ntacyo uba uzatanga. Murebe Jabana,Gisozi ndetse n’ahandi si shyashya, ikindi service z’ubutaka zarazambye iyo uhageze utangira kwicuza. Hariyo abantu bavuga nabi ubundi bagatanga numero ariko ntibagire icyo bakemura wagera kuwitwa Eric we ni agahebuzo mukubeshya no kuvuga nabi.

kaka yanditse ku itariki ya: 26-11-2014  →  Musubize

Bavandi mujye mukoma urusyo mukome ningasire. si ndi umuvugizi wa willy ariko sinumva uburyo muvuga ko umuntu akora nabi afite 70% ubwo se aya manota mu kwesa imihigo ni make? kuki mutanenga abayamuha kandi mubon ako atari make kandi adahura ningano yimihigo yeshesje. yewe hataka nyirubukozwemo pepepepep

karasi yanditse ku itariki ya: 26-11-2014  →  Musubize

ok, ubwo abamunengaga nibiruhutse kuko areguye nabo bakoranaga bose ubwo igikurikiyeho ni ukureba ese niwe wari ikibazo cg se abantu ntitunyurwa

asante yanditse ku itariki ya: 25-11-2014  →  Musubize

Abanyarwanda tumaze kunva icyo imiyoborere myiza bisobanuye,kwemera ko hari ibyo ushoboye n’ibindi udashoboye ukabiharira abandi bagakomereza aho ugejeje.

byiringiro yanditse ku itariki ya: 25-11-2014  →  Musubize

Niba yunvise ko ananiwe ni atange akanya abashoboye barahari bakomereze aho yari ageze. Iri ni isomo rya demokarasi;Dushimire RPF yazanye imiyoborere myiza

francois yanditse ku itariki ya: 25-11-2014  →  Musubize

ntabwo akarere nka kariya GAKIZE PE kaba aka nyuma nyuma!!!!

na NYARUGURU bitaga mu rutumva ingoma ntigera aho!!!!

MURIBUKA KERA BATUZIZA GUTORA UMUKARA!!!

ko bari baratudindije se tutarize,ntitwari tuzi no

gutandukanya amabara maze!!!!!!!!!TUGATORA UMUKARA.....

Mulindangabo Valens yanditse ku itariki ya: 25-11-2014  →  Musubize

MAYOR ARARENGANA!AHUBWO NTIMUZI LOUISE UMWUNGIRIJE WAMUBUJIJE AMAHWEMO!!!
NYOBOZI YOSE YEGUZWE!!

titi yanditse ku itariki ya: 25-11-2014  →  Musubize

ahuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu!!!!!! murabeshya Willy ntabwo yeguye. niba aribyo koko nubwo atarijye wamushizeho kandi nkaba ntishimira ikibi cyaba kuri mugenzi wanjye nk’umuntu, Willy we rwose nawe ubwe yabonaga ko atakijyanye n’igihe. Kudindiza iterambere ry’akarere, services mbi ku baturage, mbese. Wily jya gukora ibyo ushoboye. Imana iguhe akazi ushoboye. Nshimiye uwabigizemo uruhare niba ari nawe wabyitekerereje ni umugabo ndamugarukiye.

john rugamba yanditse ku itariki ya: 25-11-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka