Umuyobozi w’Agateganyo w’ibitaro bya Nyanza arashinjwa guta akazi

Dr Guillain Lwesso wari umuyobozi w’agateganyo mu bitaro by’akarere ka Nyanza aravugwaho kuba yarataye akazi kuva tariki 14/09/2014 ku mpamvu ze bwite atabimenyesheje ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bumushinzwe.

Igenda ritunguranye rya Dr Guillain Lwesso ryabanje kutavugwaho rumwe na bamwe mu bakozi bakoranaga nawe mu bitaro bakibaza niba ari ubutumwa bw’akazi yoherejwemo na Leta cyangwa akaba ari ubwo we ku giti cye yihimbiye.

Tariki 14/09/2014 Dr Guillain Lwesso yuriye indege ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe asiga abwiye kuri telefoni Rwumbuguza Josué umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’umutungo w’ibitaro bya Nyanza ko agiye muri Ethiopia mu mahugurwa yo kurwanya Ebola yagombaga kubera muri icyo gihugu akarangira tariki 18/09/2014 ariko iyo tariki igeze baramutegereza amaso ahera mu kirere.

Dr Guillain Lwesso ngo yagiye nta bubasha asigiye undi wagombaga kumusimbura kuri uwo mwanya w’ubuyobozi bw’agateganyo bw’ibitaro bya Nyanza; nk’uko byemezwa na Bwana Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza.

Ikindi ngo ni uko urugendo rwe yarumenyesheje umuntu ku giti cye basanzwe ari inshuti aho kubimenyesha ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwari bumushinzwe nk’umukozi mu karere.

Dr Guillain Lwesso Mununga wahoze ari umuyobozi w'agateganyo mu bitaro bya Nyanza.
Dr Guillain Lwesso Mununga wahoze ari umuyobozi w’agateganyo mu bitaro bya Nyanza.

Urupapuro ruvuga aho Dr Guillain Lwesso yari agiye ndetse n’impamvu imujyanye rwari rubitswe mu rugo rw’umwe mu bakozi bakoranaga witwa Sylvain ari nawe wahise afata inshingano ze mu gihe umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’umutungo w’ibitaro bya Nyanza ntabyo yari azi usibye amakuru yamuhereye kuri telefoni.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Murenzi Abdallah avuga ko hifashishijwe amategeko agenga abakozi ba Leta Dr Guillain Lwesso yagiye mu buryo butayubahirije ngo akaba aribyo byitwa guta akazi.

Ati: “Nta ruhushya yasabye ahubwo yararwihaye arangije aragenda kandi si n’umuntu wasezeye nibura ngo nabyo tube twarabimenyeshejwe nk’uko henshi mu kazi bigenda iyo uramutse wiboneye ahandi ukora”.

Ngo muri iki gihe ibyakwangirika byose bigaragara ko igenda ry’uyu Dr Guillain Lwesso ribifitemo uruhare yabiryozwa nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yakomeje abisobanura.

Imwe mu mafoto Dr Guillain Lwesso yashyize ku rubuga rwe rwa Facebook nyuma yo kubura mu bitaro bya Nyanza.
Imwe mu mafoto Dr Guillain Lwesso yashyize ku rubuga rwe rwa Facebook nyuma yo kubura mu bitaro bya Nyanza.

Ku kibazo kirebana n’uko bishoboka ko hari bamwe mu bakozi b’ibitaro bashobora kwitwaza igenda ry’uwari umuyobozi wabo w’agateganyo maze amakosa yose yakozwe bakayamugerekaho umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yavuze ko uwakwitwaza igenda rye maze akagira ibyo yangiza nawe yabihanirwa n’amategeko gusa ngo hari icyizere ko ntabizangirika.

Ubusanzwe umukozi yirukanwa ku kazi ke nyuma yo gusiba iminsi 15 yikurikiranyije ari nta mpamvu nk’uko amategeko agenga umurimo mu Rwanda abivuga ariko Dr Guillain Lwesso we yanamaze gutangaza ko atakigarutse nk’uko Bwana Rwumbuguza Josueé ushinzwe ubutegetsi n’umutungo w’ibitaro bya Nyanza yabitangaje.

Dr Guillain Lwesso ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) wari umuyobozi w’Agateganyo mu bitaro by’Akarere ka Nyanza biravugwa ko yaba yaragiye mu kiraka cyo kuvura indwara ya Ebola iri kubica bigaca mu bihugu bimwe na bimwe by’Afurika y’iburengerazuba. Ubu birikuvugwa ko yaba aherereye mu gihugu cya Liberiya.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

ibi bikwiye kuduha isomo! tugatanga akazi kubenegihugu kuruta abanyamahanga kuko nta patriotism bafite.
gusa ibitaro bya nyanza wagirangO MINISITERI y’UBUZIMA ntibizi hashize igihe kinini bitagire umuyobozi ibyo bikadindiza imikorere kuko service yabyo ku bakiriya irakemangwa. nsoje nsaba MINISITERI Y’UBUZIMA gutabara ikabiha umuyobozi,

am.sugi yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

ibi bikwiye kuduha isomo! tugatanga akazi kubenegihugu kuruta abanyamahanga kuko nta patriotism bafite.
gusa ibitaro bya nyanza wagirangO MINISITERI y’UBUZIMA ntibizi hashize igihe kinini bitagire umuyobozi ibyo bikadindiza imikorere kuko service yabyo ku bakiriya irakemangwa. nsoje nsaba MINISITERI Y’UBUZIMA gutabara ikabiha umuyobozi,

am.sugi yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

Kigali today niduhe inkuru yuzuye:1. kuki ibyo bitaro biyoborwa n’umunyamahanga habaye iki? abanyarwanda barakanze, cg akarere ntikabashaka, baza Mayor utubwire.
2.Uwo nawe ngo yari uw’agateganyo, kubera iki, ibyo nabyo byatuma agenda. ese iyo interim ko utatubwira igihe imaze ngo tumenye zimwe mu mpamvu zamujyanye? Amategeko ateganya iki kuri interim:igiihe imara, impamvu, uyirimo ahembwa ate?
NB: Byiza mwaduha indi nkuru irimo ibyo, kuko harimo ikintu hagati y’ibitaro n’akarere.
Inkuru: UMUNYEKONGO WAYOBORAGA BY’AGATEGANYO NAWE YATAYE AKAZI

KAREGEYA JEAN BAPTISTE yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

ko mutavuze nabandi baganga bakorera muri bimwe mubitaro bikomeye bajyanye nawe. cg nuko we yari umuyobozi. hari nabandi benshi twe tuzi bagiye muri icyo kiraka. ko bo mutavuze ko bataye akazi. muzajye CHUK cyangwa CHUB murebe abamaze iminsi badakora. ujya ahari akantu nyine!!!!!!!!

gahinda yanditse ku itariki ya: 23-09-2014  →  Musubize

uyu nawe ni Dady Birori !!!!

gakire yanditse ku itariki ya: 23-09-2014  →  Musubize

Uriya ni umunyamahanga byaba byiza akazi nka kariya gahawe abanyagihugu,kuko abagakeneye ni benshi,hari igihugu numvise ngo cyategetse ibigo bitandukanye kubanza guha akazi abanyagihugu abanyamahanga bakaza nyuma,kereka niba nta wundi wabishobora

KAMABERA JULIE yanditse ku itariki ya: 23-09-2014  →  Musubize

Ibi birerekana kutagira indangagaciro zo gukunda igihugu.

Ese ubundi umukongomani ayobora ibitaro mu Rwanda ate habuze abanyarwanda bafite ubumenyi bwo kuyobora ibitaro nicyo gihembo adihembye cyo guta akazi akajya ahandi hari inote babyita" Ubucancuro"

Musoni yanditse ku itariki ya: 23-09-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka