Umuryango w’umwana watemye mwalimu we urasaba iperereza ryimbitse

Umuryango w’umwana w’umukobwa watemye mwarimu, watangiye gusaba iperereza ryimbitse kuko utizera ko amanota ahagije kugira ngo umwana wabo akore icyaha.

kuwa kabiri tariki 25 Kanama 2015, ubwo uyu munyeshuri w’umukobwa wigaga mu mwaka wa kane w’ishami rya PCB (Physics, Chemistry and Biology) mu ishuri ryisumbuye rya Saint Andre riherereye i Nyamirambo, yatemye umwarimu witwa Gasoma Jean Baptiste mu mutwe akoresheje umuhoro.

Ari ubuyobozi bw’ishuri rya Saint Andre na mwalimu watemwe batangaza ko uyu mwana yakoze icyo gikorwa kubera yafatanywe urupapuro rw’ikizami yahimbye ariko bamufata agahitamo gutema umwalimu we.

Ishuri rya Saint Andre uyu mwana w'umukobwa yigagamo.
Ishuri rya Saint Andre uyu mwana w’umukobwa yigagamo.

Kuri ubu ababyeyi b’uyu mwana bagize icyo bavuga nyuma y’uko umwana wabo akoze icyo bise icyaha, ariko bakifuza ko hakorwa iperereza rihagije kugira ngo bemenye ikibyihishe inyuma.

Umuryango w’umwana usanga amanota atari yo ntandaro

Mu kiganiro na Kigali Today, Ndayambaje Innocent umugabo wa mukuru w’uyu mwana, yavuze ko yakurikiranye ubuzima bw’uyu mwana kuva mu buto bwe kuko yakunze no kuba iwe. Agahamya ko imico ye kuva akiri umwana yari ndakemwa.

Yagize ati “Uyu mwana ubusanzwe abana na Nyina gusa, kandi nyina arwaye cancer uburwayi bugoye gukira, abandi bana bavukana nawe batarashaka bose biga baba ku ishuri, uyu mwana akaba ariwe wita kuri nyina urembye, kuko ariwe wiga ataha.”

Ndayambaje akomeza atangaza ko uyu mwana kuva akiri muto kugeza ubu, yarangwaga n’ubwitonzi bwinshi, akaba umwana wubaha, utajya ugirana ibibazo na buri wese.

Uyu mukobwa yari asanzwe ari umuhanga mu mashuri

Ndayambaje akomeza atangaza ko uyu muramu we kuva yatangira amashuri y’ikiburamwaka n’ayisumbuye, yize ku kigo kimwe cya Paroisse ya St Charles Lwanga ari nayo irimo ishuri rya Saint Andre.

Avuga ko yarangije amashuri abanza afite amanota meza kuko bahise bamuha ishuri rya Saint Andre yari yasabye, kuko riri hafi y’iwabo mu Murenge wa Nyamirambo akagali ka Mumena.

Ubwo buhanga yabukomerezanyije no mu kiciro rusange aranagitsinda, yoherezwa kwiga muri Ecole Notre Dame de Lourdes mu Byimana, ari nacyo kigo yari yasabye kuzakomerezamo icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, nk’uko Ndayambaje abisobanura.

Ati “Uyu mwana asoza icyiciro rusange cya tronc commun yari afite amanota ya kabiri mu gihugu (class two) mu butabire (Chimie) rya somo yigishwaga na mwalimu Gasoma watemwe, ubusanzwe ababonye aya mbere baba bafite inota rimwe, aya nyuma akaba icyenda.”

Gusa Ndayambaje avuga ko kubera uburwayi bw’amenyo atabashije gukomereza amashuri muri iki kigo cy’ababikira.

Ati “Amaze ibyumweru bibiri mu Byimana ababikira baraduhamagaye, badushimira imyitwarire n’ubwitonzi bw’uyu mwana, ariko batubwira ko afite ikibazo gikomeye cy’uburwayi bw’amenyo butatuma akomeza kuhiga kuko atabasha guhekenya ibyo kurya byo ku ishuri.”

Ndayambaje akomeza avuga ko kubera ubwo burwayi bw’amenyo umwana akomora mu muryango w’iwabo, bwatumaga umwana atabasha kugira icyo arya kwishuri, bahise bamukura mu Byimana, bakamugarura ku kigo cya Saint Andre.

Ati “Tukigera mu kigo cya Saint Andre tukabasaba ko umwana yahagaruka, ubuyobozi bw’ikigo, bwatwakiriye neza butubwira ko umwana batamwangira kugaruka kuko bamaranye imyaka itatu bamuzi neza, kandi afite imico myiza kandi yari n’intangarugero mu bandi bana, bahita bamwakira.”

Akomeza atangaza ko ubuyobozi bumaze kwemerera umwana umwanya, bwabahaye agapapuro kemeza ko bafite umwana bakakajyana mu kigo cy’igihugu cy’uburezi (REB), ibemerera ko umwana asubira mu kigo cya Saint Andre, ajya mu mwaka wa Kane mu gashami ka (Physics Chemistry and Biology) PCB.

Ndayambaje kandi atangaza ko kubera ko uyu mwana yatangiye umwaka akererewe ibyumweru bitatu, hakiyongeraho ibibazo byo kwita kuri nyina urembye n’uburwayi bwe butari bumworoheye bw’amenyo, bitamworoheye gufata abandi banyeshuri mu masomo, bigatuma atsindwa amasomo mu gihembwe cya mbere ndetse n’icya kabiri.

Ndayambaje yongeyeho ko uyu mwana yabahaye amakuru, avuga ko mwalimu umwigisha ubutabire ari we Gasoma, yatangiye kujya abaza uyu mwana amakuru ya mama we kuko yumvise ko arwaye, akamwereka ko amufitiye impuhwe kandi yifuza kumufasha gutsinda, kuko yari yaratsinzwe cyane Ubutabire (Chimie).

Bifuza ko imyitwarire ya Mwalimu ku mwana yakorwaho iperereza ryimbitse

Ndayambaje atangaza ko nk’ababyeyi b’umwana batagambiriye ko umwana agirwa umwere kandi batagambiriye gushinja mwarimu bahereye ku makuru umwana yabahaye.

Aiko agahamya ko ikibazo cyateye uyu mwana gutema mwalimu we kitareberwa gusa ku manota umwana yari afite, ahubwo hanakorwa iperereza ku myitwarire ya mwalimu imbere y’umwana.

Ati “Ntabwo duhakana ko umwana yakoze ikosa ryo gushaka kwihesha amanota mu buryo butemewe, ariko umwana yatubwiye ko yazanye umupanga awitwaje, kubera imyitwarire mwalimu yamugaragarizaga.

Ku bwanjye rero ndabona aho yatemeye mwalimu, uburyo yamenye ko ariho mwalimu ari muri icyo gitondo, uko yahageze abandi bari gusenga, nabyo byakorwaho iperereza ryimbitse.”

Uruhande rw’ababyeyi b’uyu mwana kandi rwemeranya n’ubuyobozi bw’ikigo cya Saint Andre ko uyu mwalimu atasambanyaga uyu mwana, nk’uko byagiye bicicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Gusa bakongera gusaba iperereza ryimbitse ku myitwarire ya mwalimu ku mwana, kuko ku bwabo bibaza ko ariho byashoboraga kuzagana, ari nabyo byateye umwana gukora igikorwa nka kiriya.

Umwana agarura ubwenge yavuze ko hari ibyo yari arambiwe

Byavuzwe ko umwana agitema Mwalimu we yahise agira ibibazo by’ihungabana, akajyanwa kwa muganga kwitabwaho.

Ndayambaje avuga ko umuntu wa mbere wavuganye n’uyu mwana amaze kugarura ubwenge ari umujyanama w’abafite ihungabana, ngo ijambo rya mbere yamubwiye akagira ati “Byari bindambiye.”

Ndayambaje atangaza ko ibi nabyo bigaragaza ko hari indi mpamvu irenze amanota yihishe inyuma yo gutemwa kwa Mwalimu Gasoma, ari yo asaba ko yakorwagaho iperereza ryimbitse.

Akabihera ko nta kuntu uretse n’umwana azi neza ngo yirereye, ntawundi muntu utekereza wahitamo gufungwa imyaka icumi kubera gutemana, aho kwirukanwa ku ishuri kubera amanota.

Ati “Umwana koko niba yarakosheje azabihanirwe n’amategeko, ariko hakorwe iperereza ryimbitse hamenyekane impamvu yateye uyu mwana gukora aya makosa, kugirango ijye ahabona kandi ndahamya ko bizatanga isomo ku babyeyi, ku bana ndetse no ku burezi muri rusange.”

Yakomeje atangaza ko ubuyobozi budakwiye kwita ko umwana wabo ari umwana ngo bamureke kuko nta somo byatanga, ahubwo asaba ko ibizava mu iperereza byazashyirwa ahabona, bikabera isomo abana, bigafasha abarezi kumenya uburyo bakwiye kwitwara ku bana, kandi bikanafasha ababyeyi kumenya uburyo bakwiye kwita ku bana babo.

Ababyeyi b’uyu mwana banasaba ubuyobozi ko uyu mwana wabo atafungirwa hamwe n’abantu bamurusha imyaka kandi bakekwaho ibyaha bikomeye nk’aho afungiye muri burigade ya Nyamirambo.

Basobanura ko bituma arushaho kuhangirikira aho kuhakosorerwa, bagasaba ahubwo ko yakwegerezwa abajyanama mu ihungabana, kugira ngo bamube hafi bamufashe kuba yazasubira mu buzima busanzwe ari umwana ukosotse kandi ufite imbere heza.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 24 )

Ndabona abavandimwe b’uyu mwana baramutereranye cyane kuko usibye n’uburwayi we ubwe yisanganiye akongeraho guhabwa inshingano yo kurwaza umubyeyi we kandi azi ko atazakira (ari nawe asigaranye gusa nk’uko Innocent abivuga)yari yikoreye umutwaro mu nini umuremereye cyane bikaba n’impamvu yo gusubira inyuma mu ishuri. ntabwo rero nk’abavandimwe be bakagombye kuba baramurekeye wenyine izo nshingano zose. Wowe Innocent, niba ukunda NYOKOBUKWE wakagombye kuba waramuzanye iwawe ukamwitaho maze umwana akumva ko ashyigikiwe none mwaramuterenye, umwana agira ihungabana amera nk’icyihebe none dore icyo bibyaye. iryo perereza muvuga ndarishyigikiye ariko rizanarebe niba mutaratereranye uwo mwana n’umubyeyi we (ariwe wanyu) namwe babakanire urubakwiye kuko icyo ni cyobita "la non assitance de la personne en danger"

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Iperereza nirikorwe buri munyarwanda ave mu gihirahiro ikindi kandi ni hakorwe iperereza ku myitwarire ya mwarimu hanze y’ikigo kuko ushobora ushobora gusanga abana bafite ikibazo nk’iki ari benshi.ni ubwambere numvise umunyeshuri ubuze amanota agatema mwarimu ukibaza niba utsinzwe ahita apfa bikakuyobera

Alias yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Yahungabaye kera ahubwo mwalimu yabigiriyemo ibyago, aho mushakiriza hose uyu mwana yakoze amakosa ariko nanone mukumuhana bazarebe byinshi cyane cyane hagendewe kumagambo muramuwe yivugiye uyu mwana yari afite urusobe rw’ibibazo byinshi yahungabanye kera, Imana idutabare.

Igor yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Uyu mwana yahungabanye cyera ahubwo bamujyane i Ndera aho kumufunga kuko nibyo yakoze atari agifite ubuzima nyabuzima.

GASARO yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Birababaje kubona umurezi akomeretswa n’umwana. Gusa niba umwana afite ikindi cyabimuteye kandi gikomoka kuri mwalimu ubwe byo byaba bibabaje kurusha. Umwalimu akwiye guhumurizwa no kuvuzwa, umwana nawe agakurikiranwa. Iperereza ryimbitse niryo ryonyine ryakemura iki kibazo. Njya nibaza nk’umwana wawe asambanijwe n’umukozi, akajya amuha amata aruko yemeye nanone, akabiceceka, rimwe umukozi akazamwima amata umwana akamutema. Umuntu yavuga ko yamutemeye amata?

Igeno Aisha yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Ariko ubwo murumva nk’umunyeshuri kumenya ko mwarimu ari Muri Laboratoire ari ikibazo koko? kdi ariho akazi ke agakorera cyane ko ari n’umuchimist.

Ayo ni amatakirangoyi, uriya mwana yakoze icyaha gikomeye kuko niyo haba hari ikindi kibazo afitanye na mwarimu (Ibyo mumubeshyera ngo yavuze yari arambiwe), umwana yakagombye kuba yarabigaragarije ubuyobozi mbere umwarimu akabibazwa.

Ubwo koko murumva umwanzuro ari uwo kugabanya amakaye mu gikapu ngo abone aho ashyira umuhoro?

Bazamuhane bakurikije amategeko kdi bibere isomo n’utundi twana twose.

Murakoze

Peter yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Sha hakorwe iperereza koko, kuko nkurikije ibyo umwana yakoze mbona hari hari ikibyihishe inyuma kabisa, mwarimu nawe wabona rwose atari miseke igoroye, banyakubahwa bashinzwe iperereza mutuvane murujijo.

Niyonagira Felicien yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Nanjye rwose aho bigeze nshyigikiye uyu mubyeyi pe!!! Wamugani umwana ungana kuriya afata umwanzuro ukarishye kuriya bitewe niki? Hakorwe iperereza kabisa, Ikindi cyanteye ubwoba ndetse kigatuma nibaza n’ijambo umwana yavuze ngo nari ndambiwe!!! Iryo jambo ryihishemo byinshi pe!!! Nyamuneka barimu mwitonde kabisa kuko kurera ntabwo ari umwuga wo gukinisha. Ndifuza ko hakorwa ibisabwa byose kugirango ukuri gushyirwe ahagaragara natwe tuve mugihirahiro nk’abanyarwanda kugirango bitubere isomo.

Niyitegeka Claude yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

ariko murumva koko umwana ungana kuriya yazagutema mwarimu kumpamvu z’amanota gusa, ibintu byo kwangiza abana bireze mumashuli kandi bikorwa n’abarezi babo, rwose iperereza turaryizeye rikomeze rikore akazi karyo rishyire ukuri ahagaragara.

Mimi yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

...................Numva tutarenganya uyu mwalimu kuba yarabaye hafi y’umwana yagombaga kubikora nundi wese ufite umutima yabikora ariko uzi kubona umwana wabaga uwambere ajyenda atsindwa,mwishakira ikibazo aho kitari,icyo jye mbona uyu mwana yagabanyirizwa ibihano kuko ibyo yakoze yabitewe n’ihungabanae naryo ryatewe no kutakira ibibazo byose Innocent yavuze umwana yari arimo guhura nabyo,ahubwo mushimire Imana kuba ataratemye bagenzi be cyangwa ngo akore ikintu cyakwangiriza ubuzima bwa benshi, noneho abantu bazareke kujya bagira neza, niba ineza izajya ikurikirwa n’ibintu nkibi uyu musaza ahuye nabyo,iperereza ryose muzakora muzasanga uyu mwana yarakeneye umuntu umwigisha kwakira ibyo arimo guhura nabyo.simbogama ariko abantu tujye dutekereza tutabogamye kandi tujye dusaba Imana ituyobore, iryo pereza ikiganiro wagiranye n’umunyamakuru riratanga igisubizo cyaryo aricyo: UMWANA YARI YARAHUNGABANYE MBERE"

Imana izagaragaze ukuri.

Isabane yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Uyu muryango se kandi ko ndeba wemera ko umwana yatemenye kandi intandaro ari amanota irindi perereza bifuza ni ryo gukora iki?

Innocent kuba warareze uyumwana ukaba ubizi neza ko yitonda ntibyakuraho ko igitondo kimwe ashobora kubyuka yahindutse cg bikajyenda biza buhoro buhoro abibika mumutima we, kuba arwaje maman, kuba afite ikibazo cy’uburwayi nawe wivugiye kon ari maladie hereditaire, kuba yaragize responsabilite zo kwita kuri nyina abifatanya n’amashuli, ibyo byose n’ibintu byamutera guhungabana uko guhungabana kugahindura za ngeso nziza watangiye uvuga zikaba mbi kandi zigahinduka umwana nawe atabigambiriye, icyaba kibyihishe inyuma cyose nyirabayazana yacyo si mwalimu si nuwo mwana n’ibyo bibazo byose umaze kuvuga haruguru.

Isomo numva twakuramo nuko tugomba kuba hafi y’abana bacu, tubigisha kwakira situation yose y’ubuzima, uyu mwana jye mbona urwo ruhurirane rw’ibibazo yagize uburwayi bw’umubyeyi,uburwayi bwe, gusubirs inyuma mu ishuli yari umuhanga, kurwaza maman we umurwayi urembye kandi uzi neza ko atazakira abifatanya n’amasomo byagombaga kumutera gutsindwa kuko atabashije kubyakira, bene uyu muntu rero umubabaje wese yumva yakwihorera

Isabane yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize

Iyi case ikwiye gukorerwa iperereza nkaho ubundi abana bacu bazahagwa. Ni gute umwana bigaragara ko ntawumushyiraho igitutu cyo gutsinda yatema umuntu amuziza amanota? Ni gute mwarimu yari ku ishuri muri icyo gitondo ? ni gute umwana yamenye ko mwarimu arimo kandi nawe aba hanze y’ikigo noneho akazinduka?

Rwashyota yanditse ku itariki ya: 2-09-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka