Umugoroba w’ababyeyi uri kubafasha guca ubuharike

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, buremeza ko umugoroba w’ababyeyi wagabanyije ikibazo cy’ubuharike ku rwego rwo kwishimira.

Uyu wagaragayemo ubuharike bukabije muri Gisagara mu 2015, ariko biturutse ku nyigisho n’inama abaturage bawo baherwa mu nteko z’abaturage no mu mugoroba w’ababyeyi, ubuharike bukabije bwahavugwaga buragenda bugabanuka.

Inteko z'abaturage n'umugoroba w'ababyeyi birimo guca ubuharike mu Karere ka Gisagara.
Inteko z’abaturage n’umugoroba w’ababyeyi birimo guca ubuharike mu Karere ka Gisagara.

Ubuyozozi buvuga ko mu umwaka ushize, bari bafite ingo 120 zigaragaramo ubushoreke, aho abagabo babaga bafite abagore ku ruhande.

Umwaka ujya gushira baragabanutse hasigara ingo 80; none bigeze muri iyi Gashyantare 2016, hasigaye ingo 41.

Mu kugaragaza uburyo iki kibazo cyari kimaze gufata intera, ubuyobozi bw’umurenge bwatanze urugero rw’umugabo w’imyaka 24 ugize abagore batatu n’abana icyenda.

Bamwe mu baharitswe na bo bagenda batanga ubuhamya bw’ububi bwabyo, bavuga ko bikurura umwiryane mu miryango, ubukene n’inzangano, nk’uko Rose Mukamunanira, umwe mu bari baharitswe abitangaza.

Agira ati “Ariko ubundi mwabonye he abagore babiri mu rugo rumwe? Njye nabonaga inshoreke y’umugabo wanjye izanyivugana. Twahoraga dupfa umugabo, abana na bo bikabatera umunabi.”

Jean Baptiste Kayinamura ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Gishubi, avuga ko bagiye bategeka abagabo baharika kuguma mu ngo zabo zifite isezerano, abagore bagiye bacumbikira ku mpande bakabasubiza mu miryango babaga baravuyemo.

Ati “Twagiye twumvisha abagabo ko kugira ingo nyinshi ari ukwiteza ibibazo, cyane ko usanga nta n’ubushobozi.”

Icyakurikiyeho ngo ni uko abakobwa babaga baracumbikiwe n’abagabo barabagize abagore bo ku mpande, basubijwe mu miryango yabo.

Basanze kandi bagomba gushyira imbaraga mu mugoroba w’ababyeyi kugira ngo barandure ubuharike, ku buryo abagabo basigaye bawitabira bakaganirizwa, bakanagirwa inama kandi ngo biratanga umusaruro mwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka