U Rwanda rwatangiye gusimbuza Ingabo z’Amahoro muri Centre Africa

Ingabo z’u Rwanda zatangiye gusimbuza abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye i Bangui muri Central Africa (MINUSCA).

Umutwe w’abasirikare 150 bagize Batayo ya gatatu y’Ingabo z’u Rwanda zigiye mu butumwa i Bangui, wahagurutse i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 29 Gashyantare 2016.

Abasirikare b'u Rwanda burira indege berekeza Centre Africa.
Abasirikare b’u Rwanda burira indege berekeza Centre Africa.

Iyi batayo igiye iyobowe na Lt Col Claver Kirenga, wagiye ku ikubitiro ajyanye n’abasirikare bagiye kuri uyu wa Mbere.

Abandi na bo baragenda kuri uyu wa Kabiri, tariki 1 Werurwe 2016 no ku wa Kane, tariki 3 Werurwe 2016; ari bwo abasirikare 750 bose bazaba barangije gusimbura bagenzi babo mu butumwa.

Brig Gen Emmy Ruvusha, uyobora Diviziyo ya 2 y’Ingabo z’u Rwanda ubwo yahaga impanuro abagiye mu kazi, yabasabye kurangwa n’ikinyabupfura kandi bakazahesha ishema u Rwanda.

Brig Gen Emmy Ruvusha aha impanuro abagiye.
Brig Gen Emmy Ruvusha aha impanuro abagiye.

Yagize ati “Murabizi ko ingufu za RDF ziva kuri discipline. Ni yo izabashoboza gukora akazi kanyu neza mugahesha ishema u Rwanda. Muzirikane ko aho mugiye mu butumwa, mugiye guhagararira u Rwanda.”

Umutwe w’abasirikare 150 baje ku ikubitiro bagize Batayo ya kabiri ari na bo basimbuwe mu butumwa bageze i Kigali ku kibuga cy’indege saa moya n’igice za nijoro kuri uyu wa Mbere.

Brig Gen Ruvusha wabakiriye ahagarariye Umugaba mukuru wa RDF, yabashimiye akazi keza bakoze mu gihe cy’umwaka bamaze mu butumwa bw’amahoro, abasaba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura no gukomeza gutunganya inshingano zabo zo kurinda umutekano w’igihugu.

Abaje bavuye Bangui na bo batangiye kuhagera.
Abaje bavuye Bangui na bo batangiye kuhagera.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Central Africa zishinzwe umutekano mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru wa Bangui, zirinda Umukuru w’Igihugu n’ingoro ye, Inteko Ishinga Amategeko hamwe n’ibindi bikorwa remezo mu mujyi wa Bangui.

U Rwanda ruri ku mwanya wa gatanu mu bihugu bifite ingabo n’abapolisi benshi bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TURASHIMA CYANE INGABO ZACU KUBERA DISCIPLINE ZIGIRA HABA KUMUTEKANO WO MUGIHUGU IMBERE YEMWE NO HANZE YURWANDA.NUKURI NTA WABAHIGA NI BAKOMEREZE AHO

bizanyimana aline yanditse ku itariki ya: 4-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka