U Rwanda rumaze kugira “Inkubito z’icyeza” ibihumbi 4.455
Mu myaka 11, Umuryango Imbuto Foundation umaze utangiye, abakobwa ibihumbi 4 na 455 bashimiwe gutsinda neza amasomo yabo mu byiciro by’amashuri bitandukanye.
Kuri uyu wa 3 Mata 2016, mu muhango wabereye mu Karere ka Ngororero, 36 muri abo bakobwa biswe “Inkubito z’icyeza” bahawe ibihembo (ikamba ry’ishimwe) na Madamu Jeannette Kagame, ari na we watangije uyu muryango.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko iyi gahunda igamije gushishikariza ababyeyi, abarezi n’abana by’umwihariko, kwimakaza umuco w’ubudasumbana bw’ibitsina, no guha agaciro umwana wese, kuko mu myaka ya cyera abana b’abakobwa batahabwaga agaciro maze bagasigara inyum mu burezi.
Yagize ati “Nk’uko mu bizi igihugu cyacu gikataje mu iterambere. Ni iki twahugiraho kindi tudahugiye ku bana bacu? Uruhare rwacu mu burere bw’abana rurakomeye mpereye ku barezi, ababyeyi n’abana”.
Mu mwaka ushize, Umuryango Imbuto Foundation wizihije imyaka 10 utangiye guteza imbere uburere bw’umukobwa, ndetse ubu ukaba wizihiza imyaka 15 utanga umusanzu mu guteza imbere Umuryango Nyarwanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, yashimiye Imbuto Foundation kubera ubufasha yatanze muri aka karere byumwihariko mu burezi.
Ati “Turashima cyane uyu mushinga kuko wadufashije mu gusubiza abana mu ishuri bari bararitaye. Mu myaka 2 gusa, abana 5000 barisubiyemo. Ni umusanzu ukomeye cyane”.
Byukusenge Anne Marie, umwe mu Nkubito z’Icyeza zahawe ibihembo, avuga ko iki gikorwa gituma abana b’abakobwa bagira umuhate wo kwiga neza.
Ati “Sinari nzi ko nzahembwa, ariko nifuzaga kuzaba nk’abambanjirije none mbigezeho. Nzi neza ko hari abandi bandi inyuma kandi bazakomereza aho tugeze”.
Muri uyu muhango, Inkubito z’Icyeza zahembwe zaturutse mu turere twa Rubavu, Karongi, Rutsiro, Nyabihu, Muhanga na Ngororero.
Andi mafoto
KUREBA ANDI MAFOTO MENSHI KANDA AHA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|