U Rwanda rukeneye urubyiruko rutanga ibisubizo kandi rureba kure - Perezida Kagame
Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame arakangurira urubyiruko rw’u Rwanda kurangwa n’ibitekerezo bitanga ibisubizo kandi rukareba kure aho rwifuza ko igihugu kigera, baba abari mu Rwanda cyangwa abari hanze yarwo.
Ibi yabitangaje mu ijambo yagejeje ku rubyiruko 700 rwitabiriye ihuriro ryiswe Rwanda Youth Forum, riteraniye mu mujyi wa Dallas muri leta ya Texas, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa gatandatu tariki 23/5/2015.
Yagize ati “Dukeneye urubyiruko rutanga ibisubizo kandi rureba kure kandi rukanakora akazi kanoze. Urwo rubyiruko ni mwe. Aho mwaba muri hose mufite inshingano mugomba kuzuza.”
Yabibukije ko ibyo u Rwanda rwifuza kugeraho bihanitse ariko bikaba bingana n’ibyifuzwa kugira ngo Abanyarwanda bagire ubuzima bifuza nabwo buri ku rwego rwo hejuru.
Yavuze ko ibyo byose bagomba kubijyanisha no kwiha agaciro kuko amahirwe yo mu Rwanda ahari. Ati “Ni mwe mugomba kurinda aka gaciro kandi mureke kabayobore buri munsi, mu bitekerezo byanyu no mu magambo muvuga.”
Asoza ijambo rye, by’umwihariko yasabye urubyiruko kudacika intege zo kugera ku nzozi zabo, kuko bishobora kugira ingaruka haba kuri bo no ku gihugu muri rusange.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza ko ubuyobozi bw’u Rwanda bushyigikiye urubyiruko ariko hitabwe cyane no ku kibazo cyo kurukura mu bushomeri butarworoheye.