Rubavu batangije Expo izabafasha kwizihiza iminsi mikuru

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera, PSF, mu Ntara y’ Iburengerazuba ku wa 19 Ukuboza 2015 bwatangije imurikagurisha ry’iminsi icumi rizabafasha kwizihiza minsi mikuru.

Umuyobozi wa PSF mu Karere ka Rubavu, Mabete Dieudonne, avuga ko bateguye imurikagurisha kugira ngo rifashe Abanyarubavu kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.

Imurikagurisha ribera mu Karere ka Rubavu.
Imurikagurisha ribera mu Karere ka Rubavu.

Yagize ati “Twifuje ko Abanyarubavu bashobora gusoza iminsi mikuru mu byishimo no kwihahira byinshi bibegereye. Hano mu minsi mikuru hari benshi bahasohokera, na bo twifuje kubegereza serivisi zitandukanye.”

Yakomeje agira ati “Twazirikanye ku bifuza gusoza iminsi mikuru bishimisha, dutekereza ku bana bazaba bizihiza Noheli, aho harimo imikino ibashimisha, tukaba dutumira n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda kugira ngo abitabira imurika bashobore kubareba.”

Imurikagurisha ribera mu Karere ka Rubavu ryatangiye tariki 19 Ukuboza 2015 rizasoza tariki 29 Ukuboza 2015, ryitabiriwe abikorera 208 harimo n’abashoramari bavuye Uganda, Rwanda, Tanzania, Kenya na India.

Mabete avuga ko abikorera bo mu Ntara y’Iburengerazuba ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo bakora, naho Abanyarubavu ngo bazungukiramo kwakira abantu baturutse ahandi babazaniye ibicuruzwa na serivisi bitandukanye, ariko bakenera serivisi y’ibyo kurya naho kurara.

Imurikagurisha ribera ku nkengero z’amazi y’Ikiyaga cya Kivu, abaryitabira bakaba bashobora no kubona serivisi zitandukanye zitangirwa ku mazi, ibintu bitaboneka mu mamurika yo mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

iryomurikagurisha turaryishimiye decodeur za star time zirahari ? niba zihari nkeneye message nkazakuyifata

augustin yanditse ku itariki ya: 22-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka