Nyanza: Hatwitswe ibikoresho bivugwa ko byifashishwaga mu kuroga

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza bufatanyije na polisi, batwitse bimwe mu bikoresho bivugwa ko byifashishwaga mu kuroga.

Byatsiwtswe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 2 Nzeri 2015. Ni iby’imiryango icyenda ituye mu midugudu ya Kamabuye na Cyumba mu tugari twa Cyerezo na Nkomero.

Ibyo bikoresho byatwitswe birimo uducuma dushaje, amahembe ariho imigozi n’udukono turimo ibintu bitazwi neza. Harimo kandi utuntu tumeze nk’amagufa y’abantu n’ibindi bikoresho bitandukanye bigoye kumenya amoko yabyo n’icyo bikoreshwa.

Bimwe mu bikoresho byatwitswe
Bimwe mu bikoresho byatwitswe

Gutwika ibi bikoresho byasabwe na bamwe mu baturage bagiye bashyira mu majwi iyi miryango ko ibyifashisha mu kubarogera abantu.

Amajwi y’abaturage basabaga ko ibyo bikoresho bitwikwa, yabishingiye ku musore witwa Rukundo Mwiseneza Etienne wari umunyeshuli mu ishuli rikuru rya KIST, wagize uburwayi bwo mu mutwe bakaba babishinja iyo miryango ko ariyo ibigiramo uruhare.

Uwimana Jeannette umwe mu bantu basabye ko ibyo bikoresho bitwikwa yatangaje ko amaze imyaka 8 arwaye imihango idakira akemeza ko yarozwe na bamwe muri iyo miryango yari itunze ibyo bikoresho.

Hari imbaga y'abaturage mu gutwika ibi bikoresho
Hari imbaga y’abaturage mu gutwika ibi bikoresho

Ubuyobozi bw’umurenge wa Mukingo n’inzego z’umutekano zirimo polisi, baganirije abagize iyi miryango ikekwamo kuroga, nyuma biyemerera ubwabo ko ibyo bintu bitwikwa kugira ngo habeho ihumure mu baturage.

N’ubwo iyi miryango icyenda yemeye ko ibi bikoresho bitwikwa, ihakana amarozi ishinjwa kandi igasobanura ko ibikoresho byayo ntaho byari bihuriye n’amarozi.

Umwe mu bagize iyo miryango icyenda yari ifite ibyo bikoresho, akaba ari n’umuyobozi w’ishuli ribanza mu karere ka Nyanza wirinze ko amazina ye atangazwa, yari yasabye ko ibyo bikoresho bitatwikwa kuko bidakoreshwa mu kuroga, ahubwo biranga umurage w’ibisekuruza byabo.

Yagize ati “Ibikoresho byacu ni iby’igisekuru nta mpamvu yo kubitwika kuko nta gihamya ifatika iriho igaragaza ko bikoreshwa mu kuroga”.

N’uwbo ibyo bikoresho byatwistwe, kugeza ubu nta muntu n’umwe abinyujije mu bushakashatsi wabashije kwemeza ko ibyo byose byari bifite aho bihuriye n’amarozi.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Abarozi Bagomba Guhagurukirwa Rwose. Harya Ngo Muri Leta Nta Tegeko Ribahana? Ese Ibyo Bikoresho Birimwo Ibitazwi Kuki Bitazwi , Bite Byayo Magufwa Se? Bareke Guteka Imitwe.

Twagirayezu yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

Niba ibi bikoresho aribyo bibatiza umurindi nibabitwike rwose, ariko abantu babone amahoro.

Ronald Murenzi yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize

abarozi bakwiye gushakirwa igihano kuko bariraye, ntanigihe bazacika kuko baziko ntategeko ribahana ririho, birababaje kbsa??

giramata scovia yanditse ku itariki ya: 3-09-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka