Ngororero: Ngo intore z’ubu zifite Morari kurusha izazibanzirije

Depite Ngabo Amiel avuga ko intore z’abarangije amashuli yisumbuye mu karere ka Ngororero ubu ngo zirusha ishyaka na Morari izazibanzirije.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mutarama 2016, ubwo yari mu muhango wo gusoza itorero ry’abanyeshuri. Yagize ati « Uko imyaka ishira mbona intore zigenda zirusha izazibanzirije kugira ishyaka mu bikorwa no muri Morari. Intore zo muri aka karere zose ndazikurikirana ndazizi ».

Ngo intore z'ubu zigira ishyaka na Morari kurusha abazibanzirije
Ngo intore z’ubu zigira ishyaka na Morari kurusha abazibanzirije

Iyi myitwarire ngo iratanga icyizere ko mu cyerekezo 2020-2050, u Rwanda ruzaba rufite abayobozi n’abakozi basobanutse. Mu butumwa yahaye izi ntore yazisabye kutita ku bizirangaza no kudategereza akimuhana maze bakihangira imirimo.

Umwe mu basoje itorero witwa Tuyisenge Innocent yavuze ko nabo babibona ko bafite akarusho kurusha bakuru babo. Ati « Twe abatubanjirije baba baraduhaye amasomo kandi tugahera ku byabo natwe tukongeraho ibyacu. Si ubundi butwari rero tubarusha ahubwo ni uko ari ukubigiraho tugasenyera umugozi umwe ».

Bakoze ubufindo bwerekana uko bazafatanya kubaka igihugu bwashimishije abantu
Bakoze ubufindo bwerekana uko bazafatanya kubaka igihugu bwashimishije abantu

Umutahira w’intore mu karere ka Ngororero Mukantabana Odette avuga ko na bo mu gutegura itorero bahora bazamura imitegurire bagamije ko biba byiza kurushaho.

Muri uyu mwaka abasoje itorero bose mu karere ka Ngororero ni 1214 harimo abahungu 558 n’abakobwa 656.

Basabwe ko nibasubira mu miryango yabo bazihatira gufasha abaturage kurwanya imirire mibi no kwimakaza umuco w’isuku.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka