Ngororero: Hari abaturage bataka inzara bise “Warwaye ryari?”

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Ngororero baravuga ko batewe n’inzara yitwa “Warwaye ryari” ikaba yaratewe no kuteza neza.

Abataka iyi nzara bavuga ko bayitewe no kuteza uko byari bisanzwe. Iyi nzara ngo ibagaragaraho mu buryo bwo gutakaza ibilo, ngo bahisemo kuyita “Warwaye ryari” kuko bananuka batararwaye.

Abacuruza mu masoko bavuga ko bahombye kubera iyo nzara.
Abacuruza mu masoko bavuga ko bahombye kubera iyo nzara.

Bazubagira Jacqueline utuye mu Murenge wa Gatumba avuga ko iyi nzara igenda ibototera gahoro gahoro kandi ishobora kuzababera akanda gakomeye.

Agira ati “Yewe, dore n’abo nitaga ko ari abagabo, isigaye yarabagezeho. Igenda ituzahaza gahoro gahoro. Jye mbona bizarangira ibaye icyorezo.”

Ibi abihurizaho n’abandi baturage twasanze mu masoko ya Gatumba na Ngororero, mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016, bavuga ko bafite inzara.

Uwitwa Theophile (utarashatse kudutangariza irindi zina rye) ukora ubucuruzi bw’imyenda mu masoko atandukanye y’aka karere, na we avuga ko iyi nzara ayibona.

Agira ati “Irahari nyine. Bayita ‘warwaye ryari?’. Ntitugicuruza n’imyenda itatu ku munsi kandi mbere twaracuruzaga! Abaturage nta mafaranga bafite, nawe wareba uko iri soko ryifashe. Nta bantu baririmo.”

Nyuma yo kumva ibisobanuro byabo ku bigaragaza iyo nzara babatije “warwaye ryari”, twashatse kumenya uko ibiciro by’ibiribwa bihagaze.

Mu isoko rya Cyome mu Murenge wa Gatumba, ahasanzwe hahahirwa n’abantu benshi biganjemo abaturuka mu tundi turere, ibiciro byaho byarazamutse.

Ibiciro by'ibiribwa muri iyi minsi byarazamutse cyane.
Ibiciro by’ibiribwa muri iyi minsi byarazamutse cyane.

Urugero ni ibirayi bigura amafaranga 180 mu gihe byari bisanzwe ari 130. Ibijumba n’amateke, agatebo kageze ku 3700 mu gihe gasanzwe kagura hagati ya 1500frw na 2000frw. Ibindi biribwa nk’inyama, imboga n’imbuto bisanzwe byiganje muri aka gace na byo byaruriye ku buryo abaguzi babaye bakeya.

Ubwo twaganiraga n’Umuyobozi ucyuye igihe w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, tariki 11/12/2015, yadutangarije ko inzara koko ihari.

Yagize ati “Aya mezi, buri gihe aratugora abaturage bagasonza ariko turimo kwiga uko twafata ingamba.”

Gusa Ruboneza ntiyari azi ko iyo nzara yamaze kwitwa izina "Warwaye ryari?".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Inzara irakaze hose, muri Est ngo hari abasuhutse kubera jnzara; ibyo byaherukaga kera. Leta se iri gukira iki? ahubwo bahugiye mu by’amatora kdi sbaturage baburara! mwibuke ko iyi nzara yahanuwe. ni gute tuvuga ko twarwanyije ubukene kdi inzara iri kumara abantu? ntibizoroha.

Mbabazi yanditse ku itariki ya: 18-01-2016  →  Musubize

KWAGUHINGA IGIHINGWA KIMWE NICYOGITERA IYONZARA KUKO HARIGIHE IBIHINGWA BITANDUKANYE BIGENDA BYIHANGANIRA UBUTAKA KARIYA KARERE KERA CYANE IBIJUMBA,IMYUMBATI,AMATEKE, IBISHYIMBO,SOJA, MUBAREKE BAHINGE IBISHOBORA KUGABURIRA INGOZABO KANDI BURIMUTURAGE AZI NEZA UMURIMA WE IKIBERANYE NIGIHINGWA CYAWO

waliha yanditse ku itariki ya: 18-01-2016  →  Musubize

Muraho! biragaragarako u Rwanda rutabaye maso iyinzara yagandara igafata ndetse nigihugu cyose !kandi burya ngo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka,nyumayuko bimenyekanye ko iyinzara iterwa no kuteza neza ,ese kuteza neza byo byaba byaratewe niki ? noneho ngo abe aricyo dushakira umuti

alias yanditse ku itariki ya: 17-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka