Ngororero: Amikoro make atuma bamwe mu basore baterura

Bamwe mu baturage cyane abasore n’inkumi mu Ngororero bavuga ko amikoro make ari yo atuma abasore bamwe bahitamo guterura.

Gushaka umugore badasezeranye ibyo bita « Guterura cyangwa mariyaje(mariage) koco », ngo ni bintu byiganje mu basore bo mu karere ka Ngororero kubera kutagira amikoro yo kubaka, gushaka inkwano no gukora ubukwe bwemewe n’umuco, idini n’amategeko.

Abadashaka guterurwa bahitamo gufasha abasore kubaka
Abadashaka guterurwa bahitamo gufasha abasore kubaka

Iyaturinze Isaac, wo muri aka karere avuga ko kubaka bikora umugabo bigasiba undi akaba ariyo mpambu nyamukuru ituma bashaka bateruye. Ati « nta mikoro tukibona ibihe byarahindutse. Ubu uwumvise ari ngombwa gushaka ni uguterura na kundi, keretse bake bavuka mu miryango ikize ».

Ibi iyaturemye abihuririzaho n’abandi barimo umubyeyi witwa Nyiramana Jeannette nawe uhamya ko ababyeyi babyuka bagasanga abasore bazanye abagore mu nzu zo hanze (annexes) z’ababyeyi rimwe na rimwe no mu bikoni cyangwa se utuzu duto cyane abasore baba bariyubakiye tuzwi nka « ikibahima ».

Uru rubyiruko ruvuga ko amikoro rwayakuraga ahanini mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no mu mirimo rusange. Kuri ubu ubucukuzi ngo ntibugikorwa neza naho abashaka akazi bakunze kwamburwa abandi bagahitamo kujyagupagasa kure nabwo bakagaruka bafite abagore bateruye.

Kutagira akazi ngo nibyo bituma abasore baterura
Kutagira akazi ngo nibyo bituma abasore baterura

Icyakora bamwe mu bakobwa bo muri aka gace bavuga ko badakozwa ibyo guterurwa kuko bigira ingaruka. Ayinkamiye Anatalie avuga ko atabyemera. « umusore aragushuka akakujyana aguteruye mwamara kubyarana amikoro abuze akaguta. Njye sinabyemera pw ». Ayinkamiye asobanura.

Undi witwa Nyiraminani Alphonsine we avuga ko ubu abakobwa bahagurukiye kujya bafasha abasore kubaka ariko bakagirana amasezerano ko inzu niyuzura bazabana. Aya masezerano ngo akorwa hari abo mu miryango yombi, aho amafaranga abakobwa bakunze gutanga ari hagati y’ibihumbi 300 na 500.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka