Muhanga: Umuyobozi wa Bureau Social arashinjwa gushaka kuyihagarikishiriza inkunga

Umuhuzabikorwa w’ikigo mbonezamubano mwiterambere cyo mu karere ka Muhanga (Bureau Social de Développement de Muhanga) Musonera Fréderic arashinjwa guhombya icyo kigo harimo no kugira uruhare mu gutangiza ikindi kigo kizajya kinyuzwamo inkunga zahabwaga Bureau Social.

Icyo kigo cyashinzwe mu mwaka w’1989 na Padiri Josaphat Hitimana abifashjwemo n’umugiraneza w’Umusuwisi witwa Margrit Fuchs, kigamije kwita ku bana b’imfubyi ndetse n’abakene muri rusange. Iki kigo kikaba gikoresha buri mwaka ingengo y’imari igera kuri miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda mu kunganira ibikorwa bya Leta.

Nyuma y’aho uwashinze icyo kigo Padiri Hitimana Josaphat akiviriyemo mu ntangiriro za 2013 ku buryo buvugwa ko atishimiye ndetse agahatirwa kwegura, ibyo bikaba byaraje bikurikira urupfu rw’uwari umuterankunga wacyo Margrit Fuchs muri 2006, iki kigo cyatangiye kugabanya imirimo imwe nimwe cyakoraga.

Abakozi b’iki kigo bavuga ko kuva Musonera Frederic yaba umuyobozi wabo muri 2013 yazanyemo urwango ku bantu yasanze muri iki kigo ndetse bamwe ubu bakaba barirukanwe ndetse hakaba n’abandi bivugira ko biteguye kwirukanwa. Ikindi kandi ngo agira abo atonesha cyane cyane abafite bene wabo baba mu nama y’ubuyobozi y’iki kigo.

Musonera agaragaza aho asabira ikigo Bureau Social inkunga ariko ntihagaragazwa uko zinjira.
Musonera agaragaza aho asabira ikigo Bureau Social inkunga ariko ntihagaragazwa uko zinjira.

Impamvu nyamukuru ngo ni uko akeka ko aba bafite amakuru menshi ku mikorere y’iki kigo kuva cyera, bityo umugambi we wo kuyobya inkunga zacyo bikaba byazamugora maze ukoze ikosa agahita yirukanwa nyamara byashobokaga guhabwa ikindi gihano.

Nubwo abavuga ko birukanwe ari benshi, bamwe bemera ko bakoze amakosa yoroheje kubera kwigana umuyobozi wabo ukora amakosa. Urugero ni uwitwa Hakizimana Theogene wari umushoferi akaza kwirukanwa ngo kuko yajyanye imodoka atayisabye kandi hari n’abandi babikora cyane cyane abo bavuga ko bakunzwe n’umuyobozi.

Musonera kandi avugwa ko afite amasezerano y’akazi k’igihe kirekire (contrat a durée indeterminée), imwe ya bureau social n’indi ya Fondation Fuchs ariyo yari umuterankunga wa Bureau social. Tuganira nawe Musonera akaba yarabitwemereye kandi akavuga ko bikorwa mu buryo bw’ibanga no kwirwanaho ndetse akemera ko atari byiza.

Uyu muyobozi avugwaho ko afatanyije n’uwarazwe umutungo wa Margrit Fuchs, akaba mwishywa we wo mu Busuwisi, bamaze gushaka mwibanga ibyangombwa byo gutangiza ikindi kigo, akaba ari nayo mpamvu cyamuhaye amasezerano y’akazi mu ibanga, ibi bikaba bitari bizwi n’uhagarariye Bureau Social mu mategeko Dr Rwakunda Dominique nkuko nawe yabitwemereye.

Tuvugana na Musonera ku kibazo cyo kuba bagiye gushinga ikindi kigo, yadusubije ko we yabibwiwe na mwishywa wa Margrit kuko ariko babyifuza nk’abaterankunga kandi we icyo akeneye akaba ari akazi akaba ariyo mpamvu yasinye kontaro (contrat) ya kabiri na Fondation Fuchs.

Dr Dominique Rwakunda uhagarariye Bureau Social mu mategeko avuga ko yatunguwe no kuba abaterankunga bagiye kuzihagarika, atarabimenyeshejwe nyamara umuhuzabikorwa abizi.
Dr Dominique Rwakunda uhagarariye Bureau Social mu mategeko avuga ko yatunguwe no kuba abaterankunga bagiye kuzihagarika, atarabimenyeshejwe nyamara umuhuzabikorwa abizi.

Tubajije Dr Rwakunda impamvu bakeka ko inkunga zahabwaga iki kigo zaba zigiye kujyanwa ahandi, yadutangarije ko babimuhishe akaba yarabimenye baramaze guhabwa ibyangombwa byo gutangiza ikindi kigo.

Icyakora avuga ko akeka ko impamvu ari uko yasabye abaterankunga kubagaragariza amafaranga bakusanya mu izina rya Bureau Social ndetse no kuyohereza mu Rwanda ku buzryo buzwi na Leta kugira ngo nihaba igenzura (audit) batazagaragarwaho amakosa.

Ku birebana n’inkunga iki kigo gihabwa n’uwarazwe imitungo ya Margrit Fuchs, nawe ufite itsinda ngo riyakusanya mu gihugu cy’iwabo, Musonera atangaza ko Bureau social ihabwa miliyoni 350 mu mwaka (niyo avuga ko bahawe mu mwaka ushize) mu gihe Dr Rwakunda we avuga ko bahabwa izirenga 600 kandi akaba arizo bakiriye.

Mu yandi makosa umuhuzabikorwa wa Bureau social avugwaho, harimo gutonesha bamwe mu bakozi ntiyihanganire abandi. Rumwe mu ngero zitangwa ni umukozi watwaye imodoka y’akazi atanabyemerewe agakora impanuka imodoka ikangirika ndetse ikanatezwa icyamunara kandi ntibimugireho ingaruka.

Dr Rwakunda avuga ko ategereje guhabwa raporo yasabye uwo mwishywa wa Margrit kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2014, akamusobanurira impamvu bagiye guhindura imikoreranire ku buryo butunguranye ndetse we avuga ko butandukanye n’impamvu ayo mafaranga akusanyirizwa mu Busuwisi.

Mu bazangira ingaruka ku ifungwa ry’ikigo Bureau Social harimo abana b’imfubyi barererwagamo nyuma bagashakirwa imiryango, abahabwa amatungo (inka), abanyeshuri benshi barihirirwaga amashuri (nubwo bamwe batangiye guhagarikwa), hari kandi abakozi bari bafite akazi muri iki kigo.

Kuri iki kibazo, ntabwo twabashije kubona ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, ariko umukozi wako utashatse ko tumuvuga amazina avuga ko kasinyiye kugira ngo babone ibyangombwa byo gushinga ikigo gishya ariko ko babifataga nk’umufatanyabikorwa mushya bagiye kunguka batazi ko bizasenya uwo bari basanganywe.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 22 )

Ariko ubundi iyi nkuru n’iyatangajwe na Elisé kuwa kabiri m’umuseke.com bifitanye iyihe sano?

SHISHOZA yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

Kandi ngo itangazamakuru si ubushinjacyaha! Ngo n’umunyamakuru si umugenzacyaha.Ngo iyo witemeye IGITI ugakuramo imbaho za 50 000, amakara ya 30 000 n’inkwi za 20 000; iby’inyoni zari zicyaritsemo ntibimureba! Ngo n’insinga z’amashanyarazi kigwira niyo zateza igihombo kubakoreshaga uwo muriro, ngo we aba yakuyemo aye. NGUKO UKO BAKIGABANYE ari batatu.

SHISHOZA yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

iyi ngirwamunyamakuru nayo yanditse biriya bya mzee musonera nufatanyije na elyse wo ku museke kwirirwa bakanga abantu ba muhanga basheka cash

sembwa yanditse ku itariki ya: 23-10-2014  →  Musubize

Abatangaza izi nkuru bacyerereweho umwaka wose! Uko gukangana ko amafaranga y’abasuwisi agiye kuva muri Bureau Social bifite icyo bigamije kitarimo kugaragazwa. Ukuri kuzagenda kugaragara ...8-)

UKURI yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

Birababaje. Jye nk’umuntu ufite inararibonye , reka mbagaragarize amakosa y’uwo witwa MUSONERA , akaga ateje , mbese akavuyo hanyuma mbagire inama itishyuzwa.

1. Mu mategeko agenga umurimo mu RWANDA, kirazira kikaziririza ko umukozi yagira abakoresha 2(ni ukuvuga contrat 2 zitandukanye.
INGARUKA: -Umukozi ahita yirukanwa ntanteguza kuko ibi bifatwa nkuburiganya (escroquerie).
 Niba atarirukanwe ako kanya rero représentant wa Bureau social akimara kubimenya, ubwo arahagarikwa by’agateganyo, akorerwe igenzura ry’imicungire y’umutungo,hashakwe ukora intérim mugihe cy’igenzura.
Ikizavamo n’imicungire mibi maze yirukanwe burundu hakurikijwe amategeko agenga umurimo.
2.Dr RWAKUNDA birivumvikana ari mubihe bikomeye, yagize umukozi mubi warengereye inyungu z’umuryango akawugurisha . Yegere ubuyobozi bwa FONDATION Fuch maze baganire kuri iki kibazo. Ibintu ni 2:
 Kureka gushinga uwo muryango bagakomezanya na Bureau Social
 Kwanga kuva kwizima, maze bakarekura bureau social, ariko icyo gihe, FONDATION yaregwa kuba yaribye umukozi wa BUREAU SOCIAL;
Nanone kandi , FONDATION Fuchs izahura n’urukuta rukomeye kandi ishobora kuregwa iramutsa ikomeje uwo mukino:
 Yaregwa gusenya bureau social igamije inyungu zayo bwite;
 Yakwimwa icyangombwa cyo gukorera muri uwo muryango mushya, kuko n’ubundi ikigamijwe yo na MUSONERA ni kudakorera muri TRANSPARENCE harimo no kutagaragariza LETA n’abandi bafatanyabikorwa uko inkunga zakwa , uko zikoreshwa n’aho zinjirira.

GATIKABISI yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

Bureau Social nibe maso kuko hari n abafatanyabikorwa bayo baziko ko yajyanye na Yosaphat hakaba hariho Fondation Margrit Fuchs aho bitonde rero imishinga yaribwe ahubwo Mairie izasobanure uko isinyira abantu ibyangombwa

MUYENZI Eugene yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

abantu ba bureau sociale bakwiye gukurikiranwa bose nta we uvuyemo kuko umuntu abakangire iwabo koko hahahaha

MAZIMPAKA Louis yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

nubu RAA ikigo cy imisoro kitarateramo kandi uriya muzungu we ni umucuruzi bamukurikire sitwe tuzajya twishyura imisoro twenyine

HABIMANA Olivier yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

ni akurikiranwe naho muzehe Docteur we ntacyo yamenya yibereye muri pansion. Ahubwo bureau social izahembe abayifashije kuyereka abo basahuzi ngo barafasha bacira abantu mu mutwe

mukampayana Oly yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize

Uriya mugabo ari n amakosa menshi cyane nihutiye kubaza amakuru ye ndumirwa inzego zishinzwe iperereza zikwiye kureba niba afite contra ebyiri gusa kuko arafatafata cyane asa nusahuranwa kd bamwitondere nkurikije uko namwumvise. Ariko se uriya muzungu uzana amafranga ayahishe yaba ari urumogi? nawe akurikiranwe bareke kubeshya ngo barafasha abakene nta mpuhwe Presida wacu azi kureba kure pe. Ahubwo uwo mupadiri nawe ashakishwe aze ajye gufata ibye kuko niwe ufite vision naho abandi ni abasahuzi.

RURANGIRWA MARARA yanditse ku itariki ya: 22-10-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka