Koroshya VIZA byazamuye ubukungu bw’u Rwanda - AfDB

Raporo ya Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB/BAD) yashyize u Rwanda mu bihugu 10 bya Afurika bidasaba viza mbere y’uko Abanyafurika babyinjiramo, inagaragaza ko iyi politike yazamuye ubukungu.

Iyi raporo ikozwe bwa mbere na AfDB ku bipimo by’ibihugu bya Afurika mu kudasaba viza Abanyafurika babyinjiramo (Africa Visa Openness Index 2016), igaragaza ko ibihugu by’umugabane wa Afurika bigisa n’ibifungiranye mu rwego rw’imigenderanire bitewe n’inzira zo gutanga viza zitinda.

Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB) yashimye u Rwanda ku bwa politike yo korohereza VIZA Abanyafurika barugana.
Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB) yashimye u Rwanda ku bwa politike yo korohereza VIZA Abanyafurika barugana.

Cyakora, ishima u Rwanda kuri politike yarwo yo kwemerera Abanyafurika barugana, kwinjira bidasabye viza ahubwo bakayihabwa bakigera mu gihugu ako kanya.

Moon Mutopola, Umuyobozi muri NEPAD, avuga ko gushyiraho politike yo korohereza abinjira mu gihugu bidasabye viza, ari amahirwe y’iterambere atarakorwaho.

Impuguke zavuze ko iyi politike y’u Rwanda irimo kurufasha mu muvuduko w’iterambere rurimo wo kuzageza muri 2020 ari igihugu gifite ubukungu buciririrtse.

Mu rwego rwo guteza imbere iyi politike, u Rwanda rwavanyeho viza z’akazi ku baturage bose bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bituma abagera ku bihumbi 12 babonera ibyo byangombwa mu Rwanda nta kiguzi bibasabye.

Na none kuba u Rwanda, Kenya na Uganda byaremeranyijwe ko abaturage babyo bashobora gutembera bakoresheje indangamuntu gusa, byazamuye ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku kigero cya 50%.

Umuntu ufite viza y’ubukerarugendo ya kimwe muri ibi bihugu, agera mu bindi bisigaye ari yo agikoresha. Ibi byongereye umubare w’abakerarugendo basura u Rwanda ku kigero cya 17% mu mwaka wa 2015.

Muri iyi myaka, u Rwanda rugaragaza ingufu mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku bukerarugendo, ingufu n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bityo koroshya ibya viza ikaba imwe mu nzira zo kubigeraho.

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Iterambere (RDB) kigaragaza ko kugeza ubu, Abanyarwanda 24.5% ari bo babasha kubona ingufu z’amashanyarazi.

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose; igateganya ko bizageza muri 2017/2018 zigeze kuri 70% kandi inyubako za Leta zose zifite amashanyarazi.

Mu rutonde rw’ibihugu 20 bya mbere AfDB yagaragaje bidasaba viza Abanyafurika, u Rwanda ruri ku mwanya wa cyenda ruhuriyeho n’Ibirwa bya Maurice.

Raporo igaragaza ko Abanyafurika bakora ingendo, bakenera guhagurukana viza kugira ngo babashe kugenda muri 55% by’ibihugu bya Afurika.

Igaragaza ko muri 25% by’ibihugu bya Afurika, ari ho gusa bashobora kubona viza bahageze; bivuze ko ari byo bihugu byemerera Abanyafurika kubyinjiramo nta viza.

Iyi raporo yanagaragaje ko hari ibihugu bya Afurika bibarirwa muri 20%, abakora ingendo batifuza viza zo kubijyamo ku bw’impamvu zitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka