Kirehe: Ngo nubwo bagiye gusezerana bagenda ku maguru basanga ubukwe bwabo bwararuse ubw’abagenda na V8

Byemero Ferdinand na Bakundukize Fortuné barishimira intabwe bateye yo kurushinga nta mikoro bakemera kugenda n’amaguru ibirori bikaryoha, bakaba basanga ubukwe bwabo bwarasumbye ubw’abagenda n’imodoko zihenze akenshi ari n’izo bakodesheje ku madeni.

Baganira na Kigalitoday nyuma y’ubukwe Bakundukize yagize ati “Njye mbona ubukwe bwacu bwaragenze neza kurusha abagenda mu modoka zihenze zimwe bita V8.

Rwose uyu musore namushatse muzi neza ko nta mikoro afite tubyumvikanaho dupanga ubukwe mu bukene bwacu ariko ubu turishimye bwagenze uko tutabikekaga”.

Bagenze ibirometero n'ibirometero n'amaguru ku munsi w'ubukwe bwabo.
Bagenze ibirometero n’ibirometero n’amaguru ku munsi w’ubukwe bwabo.

Akomeza avuga ko mbere yo gukora ubukwe babanje kugira ubwoba ko ibirori bitagenda neza ariko ngo bagiye kubona basanga bwitabiriwe n’imbaga y’abantu ku buryo batabikekaga. Avuga ko basangiye bike bari bafite ubukwe buraryoha abantu barishima barabyina karahava.

Byemero Ferdinand na we agira ati “Twapanze ubukwe nta mafaranga dufite Imana ibikora neza ubukwe buraryoha. Kugenda n’amaguru nta pfunwe na rike twagize kuko twumvaga nta kosa dufite”.

Icyo abasore n’inkumi babivugaho

Benshi mu bo twaganiye bemeza ko kugenda n’amaguru muri iki gihe bidakwiye. Bimenyimana Elysé ati “Muri iyi vision nta kuzana umwana w’abandi ntacyo mfite cyo kumutunga, abakobwa bashaka ubuzima bworoshye ntacyo yagukundira nta bintu ufite. Njye n’ubwo yaba ankunda namureka agashaka undi nkabanza kubona amikoro nta mikoro nabureka”.

Uwase Nadia agira ati “Reka mbabwize ukuri umusore udafite amafaranga sinakwemera ko tubana. Eh mu bukwe tukagenda n’amaguru mu muhanda sinamwemera, adafite amafaranga se yantunga? Wapi nshaka uwo tugenda mu modoka tukaryoshya”.

Nyuma y'ubukwe bahamya ko kugenda ku maguru ukishima nyuma y'ubukwe ari byiza kuruta kujya gushaka imodoka ihenze ku ideni ukazagorwa no kuryishyura nyuma yabwo.
Nyuma y’ubukwe bahamya ko kugenda ku maguru ukishima nyuma y’ubukwe ari byiza kuruta kujya gushaka imodoka ihenze ku ideni ukazagorwa no kuryishyura nyuma yabwo.

Bakundukize agira inama abakobwa kwirinda gukunda ibintu. Ati “Abakobwa ndabasaba gukunda umuntu aho gukunda ibintu kuko iyo nkunda ibintu sinari gushakana n’umusore w’umukene. Ibintu si byo byubaka hubaka umutima w’umuntu kandi ibyo bintu tuzabigeraho”.

Byemero na we agira inama abasore banga gushaka ngo ntibaragwiza imitungo, agira ati “Ubundi iyo abageni bahari nta gishobora kubuza ubukwe kuba, hari abenshi bakora ubuhenze bugacya bishyuzwa. Ibyo sibyiza, bakundane urukundo rutari urw’ab’isi”.

Aba bageni bavuga ko nk’uko babirahiriye imbere y’Imana n’imbere ya Leta ngo bagiye kubaka urugo rw’intangarugero bashyira hamwe baharanira iterembere ry’urugo rwabo n’igihugu muri rusange kandi ngo ubwo bukungu bafite icyizere cyo kuzabugeraho.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

Njye aba bageni ndabashyigikiye pe!!!Si ngombwa gutangira ubuzima bw’urugo n’amadeni.

edou yanditse ku itariki ya: 27-07-2015  →  Musubize

Yo mbega umukobwa utekereza neza,gusa musabiye imbaraga ziva mu ijuru ngo bazabane neza.kubana ni umutima si ibintu naho uwo ngo Nadiya aracyari umwana nibo batekereza gutyo.gusa mbifurije ihirwe abo bageni.
ndabakunze cyane
muzampe Numero y’umwe kuri mail yanjye.mukomere

Viateur yanditse ku itariki ya: 27-07-2015  →  Musubize

Wow ndabakunze cyane muzampe address yabo mbatwerere
Nibyo rwose ibyo bavuga

kay yanditse ku itariki ya: 27-07-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka