Itinda rya buruse ricike burundu-Perezida Kagame

Perezida wa Repuburika Paul Kagame arasaba inzego zishinzwe uburezi gukura mu nzira vuba na bwangu ikibazo cya buruse z’abanyeshuri zitinda.

Mu kiganiro gisoza Inama y’Umushyikirano ya 13 yaberaga i Kigali, kuri uyu wa 22 Ukuboza 2015, Perezida Kagame yasabye za minsiteri z’Uburezi n’Imari ko ziganira uburyo ikibazo cy’amafaranga y’inguzanyo ihabwa abanyeshuri biga muri za kaminuza haba mu Rwanda no mu mahanga cyacika Burundu.

Perezida Kagame yasabye inzego bireba gukemura burundu ikibazo cy'amafaranga ya buruse z'abanyeshuri.
Perezida Kagame yasabye inzego bireba gukemura burundu ikibazo cy’amafaranga ya buruse z’abanyeshuri.

Perezida Kagame atangaza ko atari ubwa mbere agezwaho ikibazo cy’amafaranga abanyeshuri bahabwa nk’inguzanyo ya buruse ikomeza gutinda, mu gihe habayeho impinduka iyi nguzanyo ikavanwa mu bigo bya Leta igashyirwa muri Banki itsura Amajyambere (BRD) hagamijwe kunoza uburyo bwo kuyihutisha.

Umukuru w’Igihugu aribaza noneho aho ikibazo kikiri kuko atari ubwa mbere kibazwa mu nama z’umushyikirano kimwe n’zo muri Diaspora.

Ba minisitiri babifite mu nshingano bagaragaza ko ntako batagira ngo bahangane n’iki kibazo gikemuke kuko ngo Minisiteri y’uburezi yakoze ibishoboka ibirarane by’inguzanyo bigatangwa muri uku kwezi k’ukuboza ku bari bafite ibibazo.

Perezida Kagame avuga ko ibisobanuro bya Minisiteri y’uburezi bigaragaza ko hari ibitagenda hagati ya za Minisiteri zihuriye kuri iki kibazo ndetse na BRD, agasaba ko byakemuka burundu, agira ati, “Ko mutanavuga niba amafaranga yarabuze, noneho ikibazo kiri hehe? Ndabasaba ko iki kibazo kitazagaruka aha ngaha , none se mwebwe mukeka ko babaho gute”?

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na yo ivuga ko bari gukosora uburyo bw’inzira amafaranga yahabwaga abanyeshuri yanyuragamo kandi ko gahunda nshya yo kubaguriza izaba yanogejwe mu itangira ry’amashuri ry’umwaka utaha.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete, avuga ko hanogejwejwe uburyo amafaranga yasinyirwaga ku buryo ubutaha minisiteri zombi zizajya zikorana neza amafaranga agahita yoherezwa kuri konti z’abanyeshuri ku giti cyabo, abanyeshuri bakaba basabwa kuba buzitanze bitarenze tariki 08/01/2016.

Kubera ikibazo cyakomeje kubazwa igihe kirekire kandi kigafatirwa imyanzuro yagiye itinda gushyirwa mu bikorwa, hanzuwe bwa nyuma ko iki kibazo kitazongera kumvikana ukundi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iki kibazo gihagurukirwe kandi kirangire burundu

Monique yanditse ku itariki ya: 23-12-2015  →  Musubize

Kumugina mukarere kakamonyi mumurenge wamugina mukagali kanteko twifuza amazi numuriro...

Niyibigira leonard yanditse ku itariki ya: 22-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka