Isoko rya Rubavu rimaze imyaka 12 ryubakwa nta byangombwa rifite

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (Rwanda Housing Authority) Nsanzineza Noel yavuze ko ibibazo isoko rya Gisenyi rifite uyu munsi, byatewe no kuba ryaratangiye kubakwa ridafite icyangombwa ndetse no kudakorerwa ubugenzuzi buhagije, bigatuma imyubakire yaryo itangira idakurikije ibisabwa ku nyubako rusange.

Igishushanyo mbonera cy'isoko rya Rubavu
Igishushanyo mbonera cy’isoko rya Rubavu

Iri soko ryari ryitezweho guhindura imyubakire y’umujyi wa Gisenyi, ryatangiye ryubakwa n’akarere ariko nyuma riza kwegurirwa abikorera bihurije mu kigo cy’ubucuruzi RICO.

Ubuyobozi bwa RICO yeguriwe iri soko buvuga ko bumaze kuritangaho agera kuri miliyari imwe na miliyoni 300 ariko ubu imirimo yo kubaka ikaba yarahagaze kuko ridafite ibyangombwa byo kubaka, bivuze ko ryubakwaga binyuranyije n’amategeko.

Ubuyobozi bwa RICO bushinja Akarere kuba barabahaye inyubako ifite ibibazo, ibi bijyana no kuba itari ifite ibyangombwa byo kubaka bikaba bigiye kubatera igihombo.

Nyirabayazana w’ibibazo by’isoko rya Gisenyi

Kimwe mu bibazo byugarije isoko rya Gisenyi bituma igoranye kubona ibyangombwa ni umututu watewe n’imitingito unyura mu mujyi wa Gisenyi, ukaba unyura muri metero nkeya cyane iruhande rw’isoko rya Gisenyi, ubuyobozi bwa Rwanda Housing authority (RHA) buvuga ko hakwiye gukorwa ubushakashatsi bwimbitse bureba niba habaye umutingito ukomeye utarigiraho ingaruka.

Ibindi bibazo bigaragazwa bijyanye n’imyubakire aho hasabwe gukosora inkingi z’isoko ariko ubuyobozi bwa RHA butangaza ko rifite ibibazo by’ibisenge bidakomeye ku buryo ryazashyirwamo ibintu biremereye.

Ubushakashatsi bwakozwe ku mitingito iheruka mu Mujyi wa Rubavu muri 2021 bwagaragaje ko muri metero 30 ku mpande zombi z’ubusate (Fussile) horoshye hatagomba kubakwa inyubako ziremereye nyamara isoko rya Gisenyi riri kuri metero 10 z’umututu.

Ubuyobozi bwa RHA butangaza ko n’ubwo igishushanyo mbonera cy’Akarere ka Rubavu kitaremezwa ngo muri metero 30 z’ ahanyuze umututu hateganywa ibikorwa by’imyidagaduro, mu gihe hakenewe ubushakashatsi bwimbitse ku gice cyegereye umututu harebwa inyubako zikwiye kuhubakwa bijyanye n’imiterere yaho.

Ibi bikaba bijyana no gusaba abikorera bashoye imari mu nyubako y’isoko rya Gisenyi gutegereza ubu bushakashatsi.

Icyo abikorera muri Rubavu babivugaho

Abikorera bo mu karere ka Rubavu bavuga ko betewe ipfunwe no kuba batarashobora kuzuza isoko kandi bari barihaye igihe, ibi bakabihera ko babwiye Perezida Kagame ko isoko rya Gisenyi azaza kuritaha mu ntangiriro za Nyakanga 2023, none imirimo yo kuryubaka ikaba yarahagaze.

Babifata nko kubahombwa kubera amafaranga bashoyemo, bagasaba inzego zibishinzwe kubafasha.

Ubuyobozi bwa RICO (Rubavu Investment Company Ltd) bavuga ko mu masezerano bafitanye n’Akarere ka Rubavu ari ko kagomba gushaka ibyangombwa byo kubaka none bikaba byaradindije imirimo yo kuryubaka rikaba rimaze amezi 3 imirimo ihagaze.

Habarurema Antoine, Umucuruzi akaba n’Umuyobozi muri RICO aragia ati: "ntewe ipfunwe n’isezerano nahaye Umukuru w’Igihugu ubwo aheruka gusura intara y’Iburengerazuba tumusaba kuzaza gutaha isoko rya Gisenyi ku itariki ya 01 Nyakanga 2023, kuko twabonaga ko rizaba ryuzuye ariko kubera impamvu tutamenye akarere ntikigeze kabasha kudushakira icyangombwa cyo kubaka, bituma imirimo yo kuryubaka ihagarara."

Isoko ry'akarere ka Rubavu rimaze imyaka 12 ryaranze kuzura
Isoko ry’akarere ka Rubavu rimaze imyaka 12 ryaranze kuzura

Habarurema avuga ko rwiyemezamirimo yababwiye ko atakomeza kubaka inyubako itagira ibyangombwa, ndetse akanongeraho ko niba Akarere katabashije kubabonera icyangombwa cyo kubaka kabasubiza amafaranga bamaze gushoramo kagasubirana isoko ryako.

Twagirayezu Pierre Celestin, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya RICO asaba ko Umukuru w’Igihugu yabafasha kubona ibyangombwa byo kubaka isoko kuko izindi nzego zabatereranye.

Agira ati “Turasaba ko Perezida Kagame yadufasha kuko amasezerano twagiranye n’akarere ka Rubavu muri 2020 yavugaga ko isoko rizaba ryuzuye mu mezi atandatu none imyaka ibaye itatu ritaruzura, ababibona bashobora kugira ngo twarananiwe kandi atari byo.”

Akarere kavuga ko gategereje umwanzuro wa RHA

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias yabwiye Kigali Today ko icyangombwa cyasabwe ariko hakaba hategerejwe umwanzuro w’inzego zibishinzwe.

Agira ati “Ntitwabatereranye kuko natwe turi umufatanyabikorwa ufite imigabane muri ririya soko, naho icyangombwa cyo kubaka isoko cyarasabwe dutegereje umwanzuro uzava mu nama twagishije, turasaba abafite imigabane kwihangana."

Ikibazo cy’isoko rya Gisenyi cyahuje inzego zitandukanye harimo MINALOC, MINICOM hagendewe ku mitingito yibasiye aka Karere. Mu myaka 12 iri soko rya Gisenyi rimaze ryubakwa ngo ryigeze no kugurishwa bitubahirije amategeko ryongera kugaruzwa n’Akarere, ibintu byatwaye imyaka itari munsi y’itanu.

Kimwe mu bikomeza kuba amayobera ni uko isoko rya Gisenyi ryegeranye n’izindi nyubako zegereye umututu kandi zirimo kubakwa zahawe ibyangombwa, ndetse n’abafite inzu zinyurwamo n’umututu basabwe gusana mu gihe isoko rya Gisenyi ryatangiye kubakwa muri 2009 ryo ryahagaritswe.

Inkuru bijyanye:

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yasabye ko isoko rya Gisenyi rihabwa icyangombwa cyo kubaka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka