Ikihishe inyuma y’ifungwa ry’umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare

Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare afunze kubera amafaranga menshi yabuze mu bitaro ayobora.

N’ubwo adatangaza umubare w’amafaranga yaba yaranyerejwe mu gihe iperereza rigikomeje, bamwe mu bakora kuri ibi bitaro batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga ko kugeza ubu azwi ari miliyoni 60.

Dr. Nzeyimana wayoboraga ibitaro bya Kabutare ubu ari mu maboko ya Polisi.
Dr. Nzeyimana wayoboraga ibitaro bya Kabutare ubu ari mu maboko ya Polisi.

Ayo mafaranga ngo ni ayo Global Found yari yageneye abajyanama b’ubuzima mu mwaka ushize wa 2014, nyamara igenzura ryakozwe ryagaragaje ko ayo mafaranga atageze ku bo yagenewe.

Umwe muri bakora ku bitaro bya Kabutare agira ati “Kugeza ubu amafaranga numvise ko yaba yaranyerejwe ni Miliyoni 60 zari zigenewe abajyanama b’ubuzima, nyamara abagenzura ntibaragera ku mafaranga y’agahimbazamusyi k’abaganga (PBF), na yo bivugwa ko hari ukuntu yanyerejweho. Mbega ntituramenya umubare nyawo w’amafaranga yanyerejwe.”

Ayo mafaranga y’agahimbazamusyi k’abaganga bivugwa ko yaba yaranyerejwe, ni ayari agenewe gukodeshereza abaganga imodoka yabajyanaga mu igenzura ku bigo nderabuzima, nyamara ngo “abayobozi b’ibigo nderabuzima bavuga ko iryo genzura nta ryabaye.”

Dr. Niyonzima ntafunze wenyine, kuko n’umucungamutungo mukuru wo ku bitaro bya Kabutare nawe afunze.

Uwari ushinzwe ubutegetsi we bivugwa ko kugeza ubu yaburiwe irengero, kuko ngo ntawe urongera kumuca iryera kuva kuwa mbere tariki 28 Nzeri 2015, ubwo Minisitiri w’Ubuzima yagendereraga ibi bitaro.

Bivugwa ko we yaba yarakenze agahunga atarabazwa iby’aya mafaranga.

Igenzura ryaviriyemo Dr. Niyonzima kuba afunze mu gihe hagikorwa iperereza, ryabaye nyuma y’uko hari hagiye gushira amezi abiri abakozi bo ku bitaro ayobora badahembwa kubera imyenda ikabakaba Miliyoni 300 FRW Mituweri ibarimo.

Hakiyongeraho no kubera ko amafaranga bari bohererejwe nk’igice cy’umushahara w’abakozi (bagombaga kongera) bari babaye bayaguze imiti, bizeye ko RSSB izabishyura amafaranga ya Mituweli yo muri Nyakanga nyamara na yo igatinda.

Icyakora, kuri ubu imishahara y’ukwezi kwa Kamena abakozi barayibonye, kandi ngo ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwabasezeranyije ko n’ay’ukwa cyenda bazayabona muri iyi minsi.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Uwomudoctor baramubeshyera Birazwiko kashi zo mu mishinga nk’iyo ziribwa zitarava no kuri account ariko hakaba hagomba ibitambo. Ubwo se koko wambwira ko amafranga y’abajyanama yangana na miliyoni 60 gute guhera umwaka ushize kandi tuzi urusenda bahembwa? Tuvuge se ko noneho ntabagenzuzi iyo Global Found ifite? Bareke kutubeshya bajye bahimba ibindi

Ntakirutimanzi yanditse ku itariki ya: 6-10-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka