Ihagarikwa ry’abakarasi muri gare ntirivugwaho rumwe

Ba nyir’ibigo bitwara abagenzi ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Gare ya Nyabugogo ku ihagarikwa ry’abayobora abagenzi bazwi nk’abakarasi.

Bamwe mu bayobora abagenzi bagenda n’imodoka z’ibigo bitandukanye baherutse guhagarikwa muri kariya kazi n’Urwego rw’Igihugu Rugenzura Imirimo ifitiye igihugu Akamaro (RURA) kubera akajagari bateza n’umutekano muke ku bagenzi iyo babarwanira.

Guhagarika abakarasi ngo byagize ingaruka ku bigo bitwara abagenzi.
Guhagarika abakarasi ngo byagize ingaruka ku bigo bitwara abagenzi.

Abayobora ibigo bitwara agenzi ariko bo si ko babibona kuko ngo abakarasi babafashaga kuyobora abagenzi bakamenya imodoka bajyamo n’aho ijya.

Nkurunziza Gisa Grégoire, ukuriye ikigo cya Kigali Safari, avuga ko na bo badashyigikiye abakarasi batubaha abagenzi ariko kandi ngo iri hagarikwa ryabo ryamugizeho ingaruka imbi.

Agira ati “Ubu abagenzi barayobagurika cyane, ufite umuzigo biramugora kugira ngo agere ku modoka kuko abayibatwazaga ari bo bahagaritswe".

Nkurunziza akomeza avuga ko bamaze gutakaza abagenzi bagera kuri 1/3 cy’abo basanzwe batwara ngo bikagaragazwa n’uko imodoka zisigaye zigenda zituzuye.

Umuyobozi wa Gare ya Nyabugogo, Mutimura Job, avuga ko guhagarika abakarasi byari ngombwa kuko ngo imikorere yabo idahwitse.

Mutimura ati “Bamwe mu bakarasi biyita "inyeshyamba" ni bo bakurubana abagenzi, bakabajyana hanze ya gare babashyira imodoka zidatwara abagenzi ari na ho babibira".

Yongeraho ko buri mugenzi ava iwe azi aho agiye kandi ngo buri kigo n’imodoka zacyo byanditseho ibiyobora abagenzi. Ba nyir’ibigo rero ngo igihombo bavuga ni urwitwazo kugira ngo bakomeze gukorera mu kajagari.

Uwitwa Anastase ni umugenzi werekeza mu Bugesera, kuva bariya bakarasi bahagarikwa, ngo aratuje. Ati "Mbere ntiwamenyaga ukuyobora ngo ni nde none ubu hasigaye bake, bambaye imyambaro ibaranga, mbona dufite umutekano".

Umwe mu bakarasi bahagaritswe, Ndikubwimana Emmanuel, utunze umuryango w’abantu batanu, avuga ko bagiriwe akarengane.

Agira ati “Twebwe twari twambaye ibituranga ariko baraduhagarika. Ubukene bumeze nabi, ubu nabuze n’itike ngo mpe umugore abe asubiya mu cyaro kuko kubaho ntakora ntabishobora".

Akomeza asaba ubuyobozi ko bwabafasha bagasubira mu mirimo yabo dore ko we yari afite ikigo akorera mu byo gutwara ubutumwa (courrier).

Jean Claude Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

abakarasi rwose bateza akavuyo kenshi muri gare. buzura kumuntu bigatuma ahubwo bacanganyikisha abagenzi bigatuma abajura babiba

rwaka yanditse ku itariki ya: 8-10-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka