Habyarimana Juvenal ntabwo yari Umunyarwanda – Polisi Denis

Mu kiganiro cy’amateka y’u Rwanda muri gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » Ambasaderi Polisi Denis yasobanuriye abakozi b’ibigo bitandukanye mu ntara y’Iburengerazuba ko hari abantu bamwe bibeshyaga ko bari mu bwoko ubu n’ubu, ariko wacukumbura mu mateka ugasanga bari abavamahanga.

Urugero Polisi atanga ni urwa Habyarimana Juvenal. Nk’uko abisobanura, ngo se wa Habyarimana Juvenal yinjiye mu Rwanda aturutse muri Uganda, aza atwaje amavalisi abamisiyoneri b’abazungu, byumvikana ko inkomoko ye itari mu Rwanda.

Polisi Denis ati « n’ikimenyimenyi, Habyarimana nta se wabo yagiraga mu Rwanda ariko nyuma yaje kuba Umuhutu kurusha n’abo yasanze mu Rwanda ».

Urundi rugero Polisi atanga ni urw’ibyo mu Rwanda bise amako, ariko ukabisanga no mu bindi bihugu bihana imbibi n’u Rwanda ariko ho bikaba bitarakoreshejwe mu gushyamiranya abantu.

Urugero ni muri Congo, ahari abwoko bw’Abahunde bagiye baza mu Rwanda bagatura, nyuma bakaza kwisanga baragiye mu ruhande rw’Abahutu, ariko abasigaye muri Congo bagakomeza kwitwa Abahunde b’Abanyecongo.

Polisi Denis akaba asanga ibyo byose hari igihe ngo bizashirana n’igihe kuko n’ubundi ari amateka kandi amateka ngo agera igihe akazimangana n’ibyayo bibi.

Ariko ngo mu gihe bitarashira, uwumva ashaka kwitwa ubwoko runaka biramureba, apfa gusa kutabikoresha ngo agirire nabi mugenzi we w’Umunyarwanda.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

Ariko ngirango byoroheye Polisi Denis kumenya aho IBingira akomoka kurusha uko yamenya aho Habyarimana akomoka. Hari uwise Polisi Denis umunyamatiku ariko jye namwita sensless ntabwo yagombye gutanga urugero rw’ikintu adafitiye ukuri guhagije. N’iyo byaba byo , ntibibujije Obama kuba Perezida wa USA. we si no gukeka aho akomoka harazwi.

solo yanditse ku itariki ya: 30-11-2013  →  Musubize

Abantu babaye gute, abazi ukuri ni mukuvuge, uwuzi ko ari mwenewabo cg mushiki wa Habyarimana nabigaragaze naho ngo namwe mwakoze politike, ukaza ukavuga ko isesengura ryabandi ari amatiku!!ubwo uba ufashije iki?uba uvuze iki?Erekana ukuri, niba harukundi uzi.

jean yanditse ku itariki ya: 30-11-2013  →  Musubize

Ibi Honorable Denis avuze n’ubwo ntazi niba ari byo ariko hari icyo bitubwira. Twese twabwirwa n’iki aho dukumoka cyangwa abo turibo ko habayeho ibisekuruza (generations ) byinshi kuva u Rda rwabaho. Niyo mpamvu izi ngirwamoko zitari zikwiye kuturangaza tukaba rwose abanyaRda

Mana jya Uduha Ubwenge Nyakuri

Iyakare yanditse ku itariki ya: 29-11-2013  →  Musubize

Ibi nari narabyumvishe nanga kubyemera ndagatora mama,none si koko bagiye baratubwiza ukuri nkatwe abaurage tutize ntituje turakurikira ibintu mu kigare gusa njewe mbabwize ukuri numvaga icyitwa umututsi cose yaba umwana umusore inkumi umusaza cangwa umukecuru narabarebaga nkagira isesemi none gahorogahoro ndagenda ndasobanukirwa kuko hari n’abatutsi turi kumwe mwishirahamwe dusigaye tunasangira akayoga cane rwose buriya byose byicwaga n’ubutobozi bubi tu!imana yaduhaye Kagame irakarama.

Sebiguri yanditse ku itariki ya: 29-11-2013  →  Musubize

Nikoko Habyarimana birashoboka ko atavukaga murwanda kuko bamwe
navuganyenabo muri uganda bavuga ko yaba ava yuganda nanone
harabavugako se avuka murikongo (inyangezi)Ibibikababi
shoboka kukose yari umusemuzi waba Zungu avuga igiswahili,

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 29-11-2013  →  Musubize

None se ko aha ntawe utanga comment? nuko ntaco kongeraho?

K J yanditse ku itariki ya: 29-11-2013  →  Musubize

Mana uyu mugabo agira amatiku. Niba ibyo avuga ari nabyo ni ukuvuga nta bandi banyarwanda bafite inkomoko i Bugande?

hug yanditse ku itariki ya: 29-11-2013  →  Musubize

Ibi ni amatiku.Habyarimna yari umunyarwanda.Kuba ataragiraga se wabo se byamwaka ubwenegihugu bwe?

rukundo yanditse ku itariki ya: 29-11-2013  →  Musubize

yewe nari naragatangaye uburyo ki Habyarimana yifuzaga kurandura abatutsi nkayoberwa imvo n’imvano yabyo kumbe burya ntago yari umunyarwanda; ngaho reero banyarwanda bene wacu ni mureke twe twashutswe dusabe imbabazi benewacu bo mu bwoko bw’abatutsi twishe urubozo tuzira gushukwa, maze tubane neza maze u rwanda rwacu turuhe icyerekezo cyiza.

muhunde yanditse ku itariki ya: 29-11-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka