Gisagara: Kwigisha umuco w’amahoro arambye ni urugendo rushoboka

Abarezi bo mu Karere ka Gisagara baravuga ko biyemeje gusakaza umuco w’amahoro mu Banyarwanda bahereye mu banyeshuri bigisha.

Abarezi biyemeje gusakaza umuco w'amahoro bahereye mu banyeshuri babo.
Abarezi biyemeje gusakaza umuco w’amahoro bahereye mu banyeshuri babo.

Babitangaje tariki 6 Gicurasi 2016, nyuma y’amahugurwa y’ibyumweru bibiri ku kubaka amahoro, bahawe n’Umuryango Rwanda Peace Education Program.

Bigira Alexis ushinzwe uburezi mu Karere ka Gisagara avuga ko nk’uko ababibye amacakubiri mu Banyarwanda yanagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafashe umwanya wo kubyigisha, ngo ni ngombwa ko mu kubaka amahoro arambye habaho inyigisho kandi zigatangwa mu byiciro byose haherewe ku bakiri bato.

Bamwe mu barezi bakurikiye aya mahugurwa, bavuga ko na bo bamenye agaciro k’amahoro, bakaba bagiye kwigisha abana bakanabafasha guhindura imyumvire mibi ya bamwe mu babyeyi.

Dusenge Patrick, umurezi mu Murenge wa Ndora ati “Kwigishwa ibijyanye n’amahoro byari bikenewe kuko u Rwanda rwahuye n’inyigisho mbi zitanya abantu. Ni umurimo wacu rero guha ubutumwa bw’amahoro abo turera ndetse n’ababyeyi babo.”

Abarezi kandi bemeza ko hari icyizere ko abagifite ibitekerezo bishobora guhungabanya amahoro y’Abanyarwanda bazahinduka biturutse ku nyigisho nk’izo bahawe, ari na yo mpamvu biyemeje kuba intumwa z’iyi gahunda.

Kayirangwa Anitha, umuyobozi wa gahunda muri Aegis Trust, umwe mu miryango 4 igize Rwanda Peace Education Program, yemeza ko mu turere bagiye batangamo aya mahugurwa, bagiye babona ubuhamya bwiza ku bwiyunge.

Habineza Jean Michel, Umuyobozi wa Rwanda Peace Education Program.
Habineza Jean Michel, Umuyobozi wa Rwanda Peace Education Program.

Habineza Jean Michel, Umuyobozi wa Rwanda Peace Education Program, yasabye abarezi kugeza izi nyigisho ku banyeshuri, na bo bakazigeza ku babyeyi.

Yagize ati “Kubaka amahoro arambye birashoboka buri Munyarwanda nashyiraho uruhare rwe bizashoboka.”

Gahunda ya Rwanda Peace Education Program igamije kwereka Abanyarwanda ko amahoro ashoboka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ibi binyuzwa mu buhamya bw’abagiye bagera kuri aya mahoro, ndetse no mu nyigisho zigaragaza amateka y’Abanyarwanda, abereka ko ari bamwe ntacyo bakwiye gupfa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka