Bijeje ababatoye kuzabafasha kuzamuka binyuze mu makoperative

Abayobozi b’inzego z’ibanze batowe mu Murenge wa Ndora, bijeje abaturage kuzabafasha kumva ibyiza bya koperative no kuzigana maze bakiteza imbere.

Abatowe mu Mudugudu wa Gahondo mu Kagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora ho mu Karere ka Gisagara, bose icyo bagiye bahurizaho ni iterambere bazaharanira kugeza ku baturage bashinzwe, binyuze mu bikorwa bitandukanye cyane cyane kwibumbira mu makoperative.

Bijeje ababatoye kuzabafasha gutera imbere binyuze mu makoperative.
Bijeje ababatoye kuzabafasha gutera imbere binyuze mu makoperative.

Ruyenzi Emmanuel, wahoze ari Umukuru w’Umudugudu wa Gahondo yongeye kugirirwa icyizere n’abaturage yiyemeza gukomeza ubuvugizi buganisha ku iterambere, gushishikariza abaturage bo mu mudugudu we kwigira ndetse no guharanira kwiyubakira igihugu binyuze muri gahunda zitandukanye nk’uko ngo yari asanzwe abikora.

Atanga urugero avuga ko yashishikarije abatuye Gahondo kwikorera imihanda none bakaba baratunganyije utuyira twose two mu mudugudu, avuga kandi ko bitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza neza, ibyo batarageraho na byo nk’amashanayarazi akaba ateganya gukomeza ubuvugizi bakayegerezwa.

Ruyenzi wanagize uruhare runini mu gushinga koperative y’abahinzi b’umuceri ikorera muri uyu mudugudu akaba anayibereye umunyamabanga.

Avuga ko icyo azashishikarira ari ukumvisha abaturage batarajya mu makoperative kwitabira kuyajyamo kuko avuga ko we yabonye ubwiza bwabyo.

Ati “Nagiye ntera imbere mva muri ntuye nabi ndiyubakira, sinjya mbura mituweri, ibi ndashaka ko buri mu turage wa Gahondo abigeraho, abivanye kuri koperative.”

Abaturage barasaba ubuvugizi bakabona ibikorwa remezo cyane cyane amashanyarazi.
Abaturage barasaba ubuvugizi bakabona ibikorwa remezo cyane cyane amashanyarazi.

Abatuye uyu mudugudu, na bo bavuga ko bongeye kugirira icyizere Ruyenzi kuko basanga abafasha mu nama nziza abaha, ubuvugizi abakorera ndetse akanita ku kibazo cya buri wese.

Nyiramanywa Venerande ati “Asanzwe atuyobora neza, ni akomeze wenda azatuzanira n’amashanyarazi yageze ahandi, jye ni na cyo musaba ngo akorere ubuvugizi.”

Ruyenzi yiyemeje kuzakoresha imbaraga afite akitangira iterambere ry’Umudugudu wa Gahondo na we kandi agasaba abaturage kuzemera gufatanya na we mu rugamba rwo kwiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka