Baracyakoresha amazi y’ibirohwa mu ngo

Bamwe mu batuye Umurenge wa Rugarama barataka ikibazo cy’amazi meza kuko bakivoma ibirohwa bakaba ari byo bakoresha.

Abaturage bataka icyo kibazo ni abo mu tugari twa Nyagasiga na Bugarama, bahamya ko kugira ngo babone amazi meza, babanza gukora urugendo rurenga ibirometero bibiri.

Amwe mu mavomero yashyizweho n'umushinga "Leaving Water" ntagikora.
Amwe mu mavomero yashyizweho n’umushinga "Leaving Water" ntagikora.

Ngendahayo Evode utuye mu Kagari ka Nyagasiga, avuga ko kugeza ubu ikibazo bagihura na cyo ari icyo kutagira amazi hafi yabo kandi ngo ni ikibazo kimaze igihe kinini cyane.

Agira ati ”Tumaze imyaka irenga 20 tutagira amazi, twifuza ko badukorera ubuvugizi natwe tukabona amazi hafi yacu.”

Aba baturage banavuga ko ingaruka zo kutagira amazi zigera no ku myigire y’abanyeshuri, aho usanga bakora urugendo rurerure bajya kuvoma mu bishanga bikabaviramo gukererwa amasomo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama, Urujeni Consolée, bagiye gukora ubuvugizi kuri iki kibazo kugira ngo gikemuke.

Ati ”Ikibazo cy’amazi ni ikibazo dukomeje gukorera ubuvugizi kuko tugerageza kukiganiraho n’abafatanyabikorwa b’Akarere. Gusa mu myaka yashize hari imishinga yagiye yemera kwegereza amazi abaturage ariko ntibishyire mu bikorwa.”

Hari amavomero yagiye asanwa ariko akongera akangirika.
Hari amavomero yagiye asanwa ariko akongera akangirika.

Umushinga utegamiye kuri Leta wa World Vision muri uyu mwaka ni wo wiyemeje gukwirakwiza amazi mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Gatsibo, naho Umushina witwa Leaving Water International wo umaze imyaka ibiri utakihakorera.

Umushinga “Leaving Water” wari umaze kwegereza amavomo abaturage bo mu mirene itanu, ariko ayo mavomo na yo ntagikora.

Umurenge wa Rugarama ugizwe n’utugari dutandatu. Muri two, dutatu twa Kanyangese, Matunguru na Gihuta ni two tumaze kubona amazi ku bufatanye World Vision n’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi WASAC n’Akarere ka Gatsibo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka