Bamaze imyaka ibiri batarishyurwa ingurane y’ubutaka bwabo

Abatuye Umurenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara bari bafite imitungo ahanyujijwe umuyoboro w’amashanyarazi, barasaba ingurane z’ibikorwa byangijwe, bakaba bamaze imyaka ibiri batarishyurwa.

Imitungo y'abaturage yangijwe ubwo hanyuzwaga umuyoboro w'amashanyarazi.
Imitungo y’abaturage yangijwe ubwo hanyuzwaga umuyoboro w’amashanyarazi.

Nyuma y’imyaka hafi itatu ahari imitungo yabo hanyujijwe umuyoboro w’amashanyarazi, aba baturage bo mu tugari dutandukanye two mu Murenge wa Nyanza baravuga ko n’ubu batarahabwa ingurane z’iyo mitungo kandi bo barakoze ibyasabwaga byose kugira ngo bishyurwe.

Mukantabana, umwe muri aba baturage wari uhafite ikawa, avuga ko iyo zeraga yabonagamo amafaranga amufasha kwikenura ariko ubu ngo zararimbuwe kandi ntiyanahabwa ingurane yazo.

Ati “Izo kawa zarantungaga rwose, ariko ubu birangora nkabura uko mbigenza kuko ntanahawe ikizisimbura byibura.”

Si uyu wenyine ufite iki kibazo kuko abaturage bavuga ko bari bahafite ibikorwa bitandukanye birimo urutoki n’ibindi bihingwa ariko ubu bose bakaba bamaze imyaka hafi itatu bategereje kwishyurwa ibyabo byangijwe.

Mu babariwe ingurane, harimo ababerewemo imyenda iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana kugeza kuri miliyoni.

Abaturage bamaze imyaka ibiri bategereje ingurane, ntibarazibona.
Abaturage bamaze imyaka ibiri bategereje ingurane, ntibarazibona.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyanza, Uwimana Jean Bosco, avuga ko gutinda kwishyura aba baturage byatewe n’amakosa yagiye agaragara mu byangombwa basabwaga kugira ngo babashe guhabwa ayo mafaranga.

Cyakora Uwimana avuga ko aya makosa yamaze gukosorwa ku buryo nibamara kubishyikiriza Akarere ka Gisagara bazahita bishyurwa.

Ati “Ibibazo byagiye bibaho bikanadukerereza ni abo wasangaga baratanze imyirondoro itandukanye na za konti zabo, nk’umugabo agatanga amazina ugasanga kuri konti handitseho umugore, ariko lisite zimaze gukosorwa zoherejwe ku karere, mu gihe gito barishyurwa.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyanza buvuga ko akarere kabusezeranyije ko ubwo amalisite akosoye yabagezeho, mu cyumweru kimwe aba bantu bazaba bamaze kwishyurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka