Anastase Murekezi abaye minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda

Uwahoze ari Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Anastase Murekezi, niwe wagizwe Minisitiri w’Intebe asimbura Dr Pierre Damien Habumuremyi wari kuri uwo mwanya kuva tariki 07/10/2011.

Minisitiri Murekezi Anastase wayoboraga MIFOTRA niwe wagizwe Minisitiri w'Intebe.
Minisitiri Murekezi Anastase wayoboraga MIFOTRA niwe wagizwe Minisitiri w’Intebe.

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Rwanda yari asanzwe ari minisitiri ushinzwe umurimo n’abakozi ba leta mu Rwanda, umwanya yari amazeho imyaka itandatu kuva muri Werurwe 2008.

Minisitiri Habumuremyi yatangaje ko ashima Perezida Kagame n’umuryango wa FPR-Ikotanyi bamugiriye icyizere bakamutora kuri uwo mwanya ndetse n’abandi bamufashije mu kazi ke.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yari Minisitiri w'Intebe kuva mu Ukwakira 2011.
Dr Pierre Damien Habumuremyi yari Minisitiri w’Intebe kuva mu Ukwakira 2011.

Minisitiri w’Intebe mushya ariko amaze imyaka icyenda ari minisitiri kuko yanayoboze minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’iy’ubucuruzi mbere yo kuba minisitiri ushinzwe umurimo. Abaye Minisitiri w’intebe wa gatanu u Rwanda rugize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 nyuma ya Faustin Twagiramungu, Pierre Celestin Rwigema, Bernard Makuza na Pierre Damien Habumuremyi.

Minisitiri Murekezi nawe yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere akamugira Minisitiri w'Intebe.
Minisitiri Murekezi nawe yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere akamugira Minisitiri w’Intebe.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

CYANGWA ABAYE UWA KANE!!! UWO ASIMBUYE SE MURAVUGA KO ATARI PM?

MUJYANAMA yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize

oya abaye ministiri w’intebe wa 5 nyuma ya Faustin Twagiramungu,Rwigema P.Celestin,Makuza Bernard,Habumuremyi P Damien

kriss yanditse ku itariki ya: 23-07-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka