Abambuwe na ba rwiyemezamirimo bagiye kwishyurizwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwemeye ko bugiye kwishyuriza abaturage bose bambuwe na ba rwiyemezamirimo batandukanye bahakoreye bagasiga bambuye abaturage.

Iki kibazo ni kimwe mu bimenyerewe muri aka karere, aho usanga ku biro by’imirenge n’iby’akarere hahora abaturage baza gusaba kurenganurwa bavuga ko bambuwe na ba rwiyemezamirimo kandi bikamara igihe kirekire batarishyurwa.

Aba ni bamwe mu bambuwe, bari bazindukiye ku karere gusaba kwishyurizwa.
Aba ni bamwe mu bambuwe, bari bazindukiye ku karere gusaba kwishyurizwa.

Ntibarikure Mathias na bagenzi be, bavuga ko bambuwe amafaranga bakoreye mu 2003 bubaka isoko ry’ahitwa Mutake mu Murenge wa Kavumu. Iyo imyaka 13 ngo bayimaze basiragira mu buyobozi ariko ntibishyurwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngororero, Niramire Nkusi, yemeza ko aba baturage basiragiye kenshi bishyuza, bamwe bakishyurwa abandi ibibazo byabo bikaba bigikurikiranwa.

Agira ati “Ntiturabona neza umubare w’abantu n’uw’amafaranga bambuwe, ariko turimo kubikurikirana kugira ngo abambuwe na ba rwiyemezamirimo bahawe isoko n’akarere tubishyurize.

Twarabitangiye ubu bamwe barishyuwe ariko hari n’aho dusaba izindi nzego zatanze amasoko ko zakwishyuriza abaturage kuri ba rwiyemezamirimo bayahaye.”

Baba bitwaje ibipande bigaragaza ko bakoze.
Baba bitwaje ibipande bigaragaza ko bakoze.

Ba rwiyemezamiromo bashyirwa mu majwi mu kwambura abaturage ni Rwiyemezamirimo Usengimana Richard wahawe isoko n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwikorezi (RTDA), akaza guhagarika imirimo atayisoje ntanishyure abaturage.

Bamwe muri ba rwiyemezamirimo bavugwaho kwambura abaturage bemera kwishyura, ariko ubuyobozi bw’imirenge bukavuga ko abambuwe babarirwamo, ni uko usanga hari abatemera igiteranyo cy’amafaranga bishyuzwa bakayagabanya.

Ndagijimana Faida umwe muri ba rwiyemezamirimo batarishyura abaturage avuga ko badafite gahunda yo kwambura.

Ati “Mu kazi hari ubwo uhura n’ingorane zitunguranye zikaba zatuma utinda kwishyura. Ku ruhande rwanjye ndumva ntawajya gukora isoko agambiriye kwambura, ni nayo mpamvu dukorana n’ababishinzwe ngo abakozi bacu bishyurwe nubwohari ubwo bitinda.”

Nubwo uyu rwiyemezamirimo adatanga itariki yo kwishyuriraho abaturage, ntibibuza ko umunsi ku wundi, umwaka ku w’undi umubare w’abaturage baarega ko bamburwa na ba rwiyemezamirimo ukomeza kwiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka