Ababyaye impanga eshatu bagabiwe inka

Nyuma y’uko umuryango utuye muri Kansi mu Karere ka Gisagara abyariye rimwe abana batatu b’impanga ugasaba ubufasha bwo kubarera, yahawe inka.

Habanabashaka Jean Damascène na Mukeshimana Florence batuye mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, bamaze amezi ane babyaye impanga z’abahungu batatu.

Inka bahawe izabafasha kubonera abana amata.
Inka bahawe izabafasha kubonera abana amata.

Uyu muryango ukibona aba bana warishimye uvuga ko ari umugisha, gusa bakagaragaza ko bahangayikishijwe n’uko ubushobozi bwabo bwo kubarera ari buke dore ko bavugaga ko nta tungo bagira bityo ntibabashe kweza n’ibyo bahinga kuko nta fumbire.

Kuri ubu, uwo muryango uvuga ko nta kibazo wigeze uhura na cyo kuko umurenge wakomeje kubafasha, abana bagahabwa amata ndetse mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere mu mibereho yabo bakaba baranahawe inka.

Mukeshimana ati “Umurenge wakomeje kudufasha turakamishirizwa, abana babona litiro eshatu z’amata buri munsi, umugabo nawe agaca inshuro tugashaka uko tubaho.”

Habanabashaka, se w’aba bana, na we yemeza ko nta bwoba bw’ejo habo bagifite kuko bijejwe ubufasha bakabuhabwa, nubwo ngo bitoroshye ariko bishimira ko babona ko batari bonyine.

Ati “Twarafashijwe, tubona amata, abana banahawe mituweri ubu nta kibazo, inyana twahawe na yo nubwo bitoroshye turizera ko nko mu myaka ibiri izaba iduha umusaruro ufatika.”

Mukeshimana Florence akikiye umwe mu mpanga ze.
Mukeshimana Florence akikiye umwe mu mpanga ze.

Jérôme Rutaburingoga, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, avuga ko uyu muryango batazawutererana mu burezi bw’aba bana bityo ukaba udakwiye kugira impungenge kuko igihe cyose ubufasha buzaboneka ngo buzajya bubashyikirizwa.

Ati “Ikibazo cy’uriya muryango twakigize icyacu kuko nta bushobozi bari bafite kandi tuzakomeza kubafasha uko ubushobozi buzagenda buboneka. Nta mpungenge bakwiye kugira, inka bahawe na yo kandi izabafasha mu buryo burambye.”

Ababyeyi babyarira abana barenze umwe icyarimwe ngo ntibiba byoroshye kubitaho cyane cyane nko k’ubabyaye nta bushobozi buhagije afite, akaba ari yo mpamvu ubuyobozi buba bugomba kubaba hafi cyane cyane igihe abana bakiri bato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka