Mu gihe kuri iki Cyumweru hasozwa shampiyona y’u Bwongereza y’umwaka wa 2023-2024 hakinwa umunsi wa 38, hitezwe ko Manchester City yatwara shampiyona bwa mbere mu mateka ku nshuro ya kane yikurikiranya cyangwa Arsenal ikayitwara nyuma y’imyaka 20.
Amakipe ya Kepler, APR na Police y’abagore mu mukino w’intoki wa volleyball niyo yabonye intsinzi ya mbere mu mikino ya kamparampaka yakinywe ku wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yatsinze Uganda ku mukino wa nyuma, ihita yegukana irushanwa IHF Trophy ryaberaga i Addis Ababa muri Ethiopia
Amakipe abiri ahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Handball rya Zone 5 riri kubera muri Ethiopia, yose yageze ku mukino wa nyuma
Ikoranabuhanga ry’amashusho rimaze imyaka itanu ryifashishwa muri shampiyona y’u Bwongereza mu gufata ibyemezo bimwe na bimwe by’imisifurire rishobora kuvaho guhera mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.
Amakipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball ari i Addis Abeba yabonye itike yo gukina 1/2, aho mu batarengeje imyaka 20 u Rwanda rwanyagiye u Burundi
Muri iki gihe manda y’imyaka ine Uwayezu Jean Fidèle yari yatorewe ngo ayobore Rayon Sports igana ku musozo, hari ibishimwa ndetse n’ibinengwa bitagezweho birimo kuba hataragaruka imikoranire hagati y’aba-Rayons bamwe na bamwe mu gihe nyamara kubahuza yari yo ntego ya mbere yari ihari mu by’ibanze.
Nyuma y’isozwa rya shampiyona ya Volleyball isanzwe ya 2024, amakipe ane yabaye aya mbere muri buri cyiciro aracakirana muri Kamarampaka.
Kuri uyu wa kabiri tariki 14 Gicurasi, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yatsinze ikipe Tanzaniya ibitego 43-17, ndetse bongera bitwara neza batsinda igihugu cya Djibout mu mukino wa gatatu muri iri tsinda ibitego 45-13.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 iteye mpaga (Forfait) y’ibitego 20-0 ikipe ya Kenya itabashije kuboneka ku kibuga, mu mukino wa mbere w’irushamwa #IHFTrophy rihuza amakipe y’Ibihugu byo mu karere ka Gatanu riri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia.
Nyuma y’imyaka ine batagira icyo bavugira mu ruhame kuri Rayon Sports, abahoze bayobora ariko mu 2020 bagasabwa kuyijya kure ubwo habaga amatora ya manda iri kugana ku musozo, bagize icyo bayivugaho ndetse no kubyo kuba bazagaragara mu matora yo mu Kwakira 2024.
Ikipe ya APR BBC yari ihagarariye u Rwanda yatsinzwe na AS Douanes yo muri Senegal mu mukino wa gatandatu wa Sahara Conference amanota 79-54 ihita isezerewa mu irushanwa itabonye itike y’imikino ya 1/4 izabera i Kigali.
Kuri iki Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024, bamwe mu bahoze mu buyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports barimo Paul Muvunyi bagaragaye mu birori byo gushyikiriza APR FC igikombe cya shampiyona ya 2023-2024.
Ikipe ya APR BBC ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Africa Basketball League (BAL), yatsinzwe bigoranye na Rivers Hoopers yo muri Nigeria amanota 78-71, bituma amahirwe yayo yo kubona itike y’imikino ya 1/4 izabera mu Rwanda ayoyoka biyishyira mu ibare ikomeye.
Amakipe ya Sunrise FC na Etoile de l’Est zasoje shampiyona ya 2023-2024 zimanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imikino y’umunsi wa 30 zakinnye kuri uyu wa Gatandatu.
Kuri uyu wa Gatanu, umutoza w’Amavubi Frank Spittler yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakinnyi 37 bitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 muri Kamena 2026.
Ku wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024, ikipe ya APR BBC yatsinzwe na US Monastir yo muri Tunisia amanota 83-70, bikomeza imibare ya APR BBC mu gushaka itike y’imikino ya 1/4 izabera mu Rwanda.
Rutahizamu w’Umunya-Nigeria Ani Elijah ukinira Bugesera FC azakinira Amavubi kuva muri Kamena 2024.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gicurasi 2023, shampiyona y’icyiciro cya mbere yari yakomeje , Ikipe ya REG BBC itsinda ikipe ya UGB BBC amanota 87-86 mu mukino waranzwe n’amahane naho mu bagore amakipe arimo APR na REG BBC yitwara neza.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 8 Gicurasi 2024, ikipe ya Real Madrid yasezereye Bayern Munich muri 1/2 cya UEFA Champions League 2023-2024 iyitsinze igitego 2-1, mu mukino wo kwishyura wabereye Santiago Bernabeu muri Espagne.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2024, ikipe ya Borussia Dortmund yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2023-2024 nyuma yo gusezerera Paris Saint-Germain (PSG) iyitsindiye iwayo.
Ku wa Kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, bigoranye cyane, ikipe ya APR BBC yatsinze AS Douanes BBC ihagarariye igihugu cya Senegal amanota 66-61, byongerera APR BBC amahirwe yo kubona itike y’imikino ya 1/4 izabera mu Rwanda.
Uwahoze ari rutahizamu w’Amavubi Jimmy Gatete avuga ko inzego bireba yaba FERWAFA na Minisiteri ya Siporo nta na rumwe rwari rwamwegera rumusaba ko yagira umusanzu atanga mu iterambere rya ruhago yaba ku Mavubi cyangwa mu bundi buryo.
Umunyabigwi Jimmy Gatete wabaye rutahizamu w’Amavubi yageze mu Rwanda aho aje gutangiza ikibuga cy’imikino kizwi nka Kigali Universe kiri mu mujyi wa Kigali
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi yongeye kuvuga ku byerekeranye n’ikipe ya Rayon Sports nyuma y’imyaka ine uru rwego rugize uruhare mu gushyiraho ubuyobozi bushya bwayo.
Niba usanzwe ukurikira umupira w’amaguru mu Rwanda, si ubwa mbere waba wumvise ikipe yitwa Motar FC ikomeje kwitwara neza mu cyiciro cya gatatu ndetse no kumenyekana cyane. Ni ikipe yashinzwe ndetse inakinamo abakora umwuga wo gutwara abantu kuri za Moto (abamotari), ikaba itozwa n’uwahoze akina muri Rayon Sports witwa (...)
Ikipe y’umurenge wa Rubengera wo mu karere ka Karongi ni wo wegukanye irushanwa "Umurenge Kagame Cup" nyuma yo gutsinda uwa Kimonyi wo mu karere ka Musanze
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Gicurasi 2024 hakinwe imikino y’umunsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, yasize Bugesera FC na Sunrise FC zifashe imyanya ibiri ya nyuma.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Gicurasi 2024, ikipe ya APR BBC yatsinze US Monastir yo muri Tunisia amanota 89-84, mu mukino wa mbere w’imikino iri kubera muri Senegal yo gushaka itike y’imikino ya 1/4 izabera mu Rwanda.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Munyantwari Alphonse yavuze ko impamvu ikipe ya Rayon Sports y’abagore itatahanye igikombe cy’Amahoro 2024 yatwaye ari uko hari buro yafungutse.