Ikigo cy’Igihugu cyita ku burezi (REB) kirashimira umushinga EDC kubera inkunga y’ibikoresho watanze mu mashuri abanza kuko ngo byongereye abana ubumenyi.
Abashoramari b’Abayapani biyemeje guhinga indabo mu Rwanda bagamije kuzamura umusaruro wazo nyuma yo gusanga ubuhinzi bwazo bukiri hasi.
Komisiyo y’Abadepite ishinzwe ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije ikomeje gusuzuma umushinga w’itegeko ryo gushyiraho urugaga rw’abanyamwuga mu bidukikije inarutangaho ibitekerezo.
Abaturage bo mu murenge wa Muhima barakangurirwa gukora ibikorwa by’ubutwari kuko ngo kuba Intwari bidasaba ko umuntu aba atakiriho gusa.
Bamwe mu bakozi bo mu rugo bishimira amahugurwa bahawe ku itegeko ry’imbonezamubano kuko ngo rizabarinda ingorane zo gushyingirwa bitemewe n’amategeko.
Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Ikigega Agaciro Development Fund, abamotari biyemeje gukangurira Abanyarwanda gushyigikira iki kigega bifashishije utwandiko twometswe kuri moto.
Komisiyo y’Amatora iratangaza ko kwakira abakandida ku myanya y’ubuyobozi mu turere byahagaze hakiriwe abakandida 2068 bahatanira imyanya 832.
Inteko Ishingamategeko, Umutwe w’Abadepite, yagejejweho umushinga w’itegeko w’ivanwaho rya ONATRACOM kubera ko igiye gusimburwa na sosiyete ya RITCO Ltd.
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Rwamurangwa Steven yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibiro bigezweho by’Umurenge wa Kimironko mu rwego rwo gutanga servisi nziza.
Muri raporo ya Transparency Internatinal (TI) y’umwaka wa 2015 u Rwanda rwaje ku mwanya wa 4 mu bihugu birimo ruswa nke muri Afurika.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Oda Gasinzigwa akangurira abagore n’abakobwa kwitabira imirimo ijyanye n’ubukerarugendo kuko ngo itunga abayikora.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo burakangurira abaturage kugira isuku umuco umwanda ukaba amateka.
Abagore n’abakobwa bakora mu by’ubukerarugendo nk’amahoteri, bavuga ko bagifite imbogamizi mu kazi ku buryo hari n’abasigaye batinya koherezayo abana babo.
Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase arakangurira urubyiruko kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari rwihesha agaciro, bigakomeza kubera umurage mwiza n’abo mu gihe kiri imbere.
Sosiyete y’ubwishingizi yitwaga CORAR AG yahinduriwe izina iba SAHAM Assurance kubera abashoramari bayishyizemo imigabane irenga 60% bityo bemeza ko n’izina rihinduka.
Abakora imirimo ijyanye no kongera umusaruro w’ubuhinzi bashyizeho ishyirahamwe bazahurizamo imbaraga mu kurwanya ibura ry’imbuto rikunze kugaragara mu Rwanda.
Hakozwe filime mbarankuru igizwe ahanini n’ubuhamya bw’abaturage, igaragaza ko ibibazo bishamikiye ku butaka bihangayikishije benshi mu Banyarwanda.
Abahesha b’inkiko 42 batari ab’umwuga barahiriye kuzuza inshingano zabo, baziyongera ku bari basanzwe bityo irangizwa ry’imanza ryakundaga gutinda ryihute.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatsata bwiyemeje kurwanya amarebe ari mu bishanga bimwe na bimwe kuko abyangiza ntibibashe kubyazwa umusaruro.
Bamurangirwa Patricia wanditse ibitabo bitatu bivuga ku Rwanda, akangurira Abanyarwanda kwiyandikira amateka yabo aho kubiharira abanyamahanga banayagoreka.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko igihe cyari giteganyijwe cyongereweho iminsi itanu ku bifuza gutanga kanditatire ku myanya y’ubuyobozi mu turere.
Mu gutangaza amanota y’ibizamini mu mashuri yisumbuye n’icyiciro rusange y’umwaka wa 2015, Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko imitsindire yazamutse ugereranyije n’umwaka wa 2014.
Hari abacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kuba batarahuguwe bihagije ku ikoreshwa rya EBM bituma bahabwa ibihano bibahombywa.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko ubudozi ari urwego rugomba kwitabwaho kuko rukenerwa na benshi ari yo mpamvu hagiye kujyaho ishuri rizabwigisha.
Abadozi bo mu Rwanda bashinze urugaga bahurizamo ingufu n’ibitekerezo kugira ngo bahaze isoko ry’imyenda mu bwishi no mu bwiza caguwa icike.
Abareba filime Nyarwanda bavuga ko ari ngombwa ko abazikora bongera ubunyamwuga kugira ngo zibashe guhangana n’inyamahanga.
Mu Mujyi wa Kigali hongeye kugaragara abana bato benshi bo ku muhanda, bavuga ko babiterwa n’ibibazo byo mu miryango yabo.
Abaturage bo mu kagali ka Nyabugogo muri Nyarugenge bahawe mituweli zitanditseho akarere kabo, baravuga ko batemererwa kuvurwa, bagasaba guhabwa inzima.
Abacuruza n’abahaha ibirayi mu masoko atandukanye, bavuga ko mu minsi mikuru igiciro cyabyo cyazamutse cyane ku buryo cyiyongereyeho asaga 30Frw.
Itangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Sam Rugege rivuga ko uburyo bw’ikoranabuhanga bwa EFS bwakoreshwaga bwahindutse.