Uyu muryango ukorera mu karere ka Ruhango, kuri 23/12/2015, nibwo wifatanyije n’abana basaga 300 ndetse naba nyina kwihiza iminsi mikuru.
Runyange Dan umuhanzi Nyarwanda uhanga indirimbo z’Imana, ari mu bikorwa by’ibitaramo bishishikariza urubyiruko kwitandukanya n’ibiyobyabwenge abanyujije mu ndirimo zihimbaza Imana.
Uruganda rw’imyumbati rwa Kinazi ruri hafi gutangira gukoresha nyiramugengeri igasimbura mazutu yari isanzwe ikoreshwa mu kumutsa ifu y’imyumbati.
Abaturage b’Akarere ka Ruhango mu gace k’Amayaga, bamaze kwinjiza amafaranga angana na Miliyari babikesha uruganda rw’imyumbati begerejwe na Perezida Kagame.
Abaturage bo mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, bishimiye ko Inteko Inshingamategeko yise ku byifuzo byabo ku ngingo y’101 yahindurwa.
Komite y’abafite ubumuga mu Karere ka Ruhango, iravuga ko kuba baritaweho n’ababyeyi na Leta, bituma babayeho neza.
Umusore witwa Iraguha Simplice afungiye kuri polisi ya Ruhango, akurikiranyweho kwiyita umukuru w’ingabo akambura amafaranga Akarere ka Ruhango.
Umuryango DUHAMIC-ADRI watangije umushinga tariki 01/12/2015 wo gufasha abahinga igishanga cya Rugeramigozi uzatwara akayabo ka Miliyoni zisaga 200 .