Inkeragutabara zigiye kurandura uburiganya mu mitangire y’inyongeramusaruro

Gahunda yo gukwirakwiza inyongeramusaruro mu bahinzi mu Karere ka Karongi, yeguriwe Inkeragutabara mu rwego rwo kurwanya uburiganya bwayigaragayemo.

Gukoresha Inkeragutabara mu kugeza inyongeramusaruro ku baturage ngo bizarinda uburiganya.
Gukoresha Inkeragutabara mu kugeza inyongeramusaruro ku baturage ngo bizarinda uburiganya.

Inama yahuje abashinzwe ubuhinzi mu Karere ka Karongi tariki 26 Nyakanga 2016, igamije kwiga ku mitegurire y’igihembwe cy’ihinga cya 2017 A, yemeje ko hagomba gutegurwa inyongeramusaruro zihagije kandi zujuje ubuziranenge.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kivuga ko kwegurira iki gikorwa Inkeragutabara bizagabanya uburiganya bwakunze kugaragara muri iyi gahunda, aho bamwe bagezaga izi nyongeramusaruro ku baturage, bashinjwa kongera umubare w’abo bazihaye bagamijwe kwishyuza Leta amafaranga y’umurengera.

Nuwumuremyi Jeaninne uhagarariye RAB mu Ntara y’Iburengerazuba, avuga ko kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi hari aho byagaragayemo uburiganya, cyane nko kubeshya imibare y’abazihawe.

Yagize ati “Mu rwego rwo kunoza gutanga izi nyongeramusaruro, ubu bizajya bikorwa n’Inkeragutabara kuko byagaragaye ko harimo ibintu bitanoze mu gutanga amafumbire n’imbuto, kandi byagiraga ingaruka bikanahombya Leta.”

Abafite ubuhinzi mu nshingano mu Karere ka Karongi bitabiriye inama.
Abafite ubuhinzi mu nshingano mu Karere ka Karongi bitabiriye inama.

Mbabarira Anastasie, umuyobozi ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Karongi, na we avuga ko imibare ipfuye igaragaza abahawe inyongeramusaruro yicaga igenamigambi.

Agira ati “Niba twakoraga igenamigambi tugendeye ku rutonde rw’abahawe inyongeramusaruro kandi atari rwo, urumva ko na ryo ryabaga ripfuye cyangwa no mu byagezweho dutangaza na ho bikabamo ibitari ukuri.”

Ndayisenga Stanislas, umwe mu basanzwe bashinzwe kugeza inyongeramusaruro ku baturage, avuga ko iyi ngeso yo kwandika imibare ya baringa yabagaho nubwo ababikora baba bazi ko ari bibi.

Yagize ati “Ntaho nagiye gukoresha iperereza, ariko ibyo bintu numvaga ko bibaho kandi byabangamiraga iterambere.”

Mugenzi we utashatse ko amazina ye atangazwa, ati “Abagiye babikora nabi nyine baraduhemukiye kandi koko biriya byose byarakorwaga.”

Kubera ikibazo cy’ubusharire bw’ubutaka bw’Akarere ka Karongi, kari mu twagenewe inkunga izwi ku izina rya “Nkunganire”, aho Leta y’u Rwanda yishyurira umuturage 25% ku ifumbire na 80% ku mbuto y’indobanure, na we akiyishyurira igice gisigaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko nazo nizive mu masoko zidapiganirwa abandi bubatsi bagiye kwicara

ruti yanditse ku itariki ya: 27-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka