Ibuka yatumye Musenyeri Kambanda kuri Papa

Nkuranga Egide, Visi Perezida wa Ibuka, yasabye Mgr Antoine Kambanda, Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo kumubariza Papa niba umupadiri wahamijwe icyaha agakatirwa yasoma Misa.

Mgr Antoine Kambanda, Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, na Nkuranga Egide, Visi Perezida wa Ibuka.
Mgr Antoine Kambanda, Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, na Nkuranga Egide, Visi Perezida wa Ibuka.

Mu muhango wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside mu 1994 i Nyarubuye ku wa 02 Nyakanga 2016, Nkuranga yavuze ko yatangajwe no kubona mu binyamakuru Padiri Edouard Nturiye wakatiwe burundu asoma Misa muri Gereza ya Nyakiriba.

Yavuze ko yiyamiriye abonye uwo mupadiri ahagararanye na Mgr Mwumvaneza Anaclet wa Nyundo basoma Misa.

Ati “Ibyo nabonye mu binyamakuru Musenyeri wacu wa Nyundo ahagararanye n’umupadiri wakatiwe burundu basoma Misa muri Gereza ngira ngo ya Gisenyi narabibonye ndiyamira ngira ngo ndibeshye”.

Padiri Edouard Nturiye, ufungiye muri Gereza ya Nyakariba i Rubavu ari kumwe n'Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo.
Padiri Edouard Nturiye, ufungiye muri Gereza ya Nyakariba i Rubavu ari kumwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo.

Yakomeje agira ati “Twigishwa amasakaramentu ngira ngo n’iry’ubusaseridoti ririmo,bajyaga batubwira ko umuntu ufite icyaha nk’umugabo bamenye ko afite umugore wa kabiri afungirwa amasakaramentu, nibajije rero umuntu wakatiwe burundu kubera kwica, kuki Isakaramentu arigumana?”.

Nkuranga yasabye Mgr Kambanda kumubariza icyo kibazo kwa Papa bakamenya neza ubusobanuri bwabyo.

Ati “Biraturenga! Wenda ni sisiteme ya Kiriziya Gaturika ariko Nyakubahwa Musenyeri mu cyizere tugufitiye kandi gikomeye icyo kintu uzakitubarize Papa!”

Nkuranga yakomeje avuga ibindi yabonye muri Diosezi ya Kabgayi harimo ubutumire bw’abapadiri bagiye gukorerwa Yubile bafunzwe.

Ubutumire burimo bwo kwizihiza Yubile y'abapadiri harimo na ba padiri Emmanuel Rukundo na Joseph Ndagijimana bafungiye Jenoside, Msgr Samalagde Mbonyintege ntiyemerera ko ari ubwa Kiliziya Gatorika.
Ubutumire burimo bwo kwizihiza Yubile y’abapadiri harimo na ba padiri Emmanuel Rukundo na Joseph Ndagijimana bafungiye Jenoside, Msgr Samalagde Mbonyintege ntiyemerera ko ari ubwa Kiliziya Gatorika.

Ati “Ndashimira Musenyeri wa Kabgayi waturemye agatima, ndizera ko ibyo yatubwiye ari byo ntabwo byaba bikwiye ko tubona ubutumire bw’uko Kiriziya igiye gukorera Yubile abapadiri bayo harimo n’abakatiwe burundu.

Njye byarankomerekeje, twanditse n’itangazo ribyamagana Musenyeri aturema agatima ko ubwo butumire atabuzi ko azatanga ubwe, ndibaza ko ibya mbere bitari byo koko”.

Yavuze ko amadini yabaye umuyoboro Leta zacishagamo ibitekerezo bisenya avuga ko byaba byiza asabye imbabazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Njye nzi ko kugirango ubabarirwe icyaha ugomba gusaba Imana imbabazi kandi ibyo byarangira ukajya kwaturira icyaha abo wagikoreye. Ibibusanye n’i byo uba ukiri umunyabyaha nk’abandi kandi ntawe utanga icyo adafite.

elias yanditse ku itariki ya: 5-07-2016  →  Musubize

Si ngombwa ko bakubariza kwa Papa. Ibyo mwabonye cg mwumvanye Mgrs Anaclet na Smaragde birahagije. Papa ntacyo azabwira Mgr Antoine kirenze ibyo.
Erega buriya Papa, uretse ko yaba yarabwiwe n’ababishinzwe iby’imyanzuro y’inkiko zakatiye abo bapadiri, wasanga iby’imikorere yazo atarabisobanukiwe. Ubwo Ibuka yabaza neza niba Papa yarumvikanye n’izo nkiko kuzibera Umuhesha...
Haracyari byinshi byo kwiga no kumenya mu mikoranire ya Kiliziya na za Leta n’inkiko zazo.

Cyokora imvogo ngo "Mgr wacu", "padiri wacu" n’izindi bifitanye isano zo abantu bashatse baba baziretse...

Louis yanditse ku itariki ya: 5-07-2016  →  Musubize

IBI BYATUMYE NSOBANUKIRWA IMPAMVU YESU YAVUZE NGO ABO TUZI KO ARI "IBISAMBO, ABASAMBANYI,..." BASHOBORA KUDUTANGA MU IJURU.
Uziko bigoye kwemeza ko uwo inkiko zacu zahamije icyaha n’imbere y’IMANA aba agifite???????????????

Kk yanditse ku itariki ya: 4-07-2016  →  Musubize

Nyamara ibyo Egide avuga ni ukuri. iyo bafungiye umuntu amasakaramentu aba ahawe akato. Umusaseredoti agumana iryo zina ariko ntashobora gukora imirimo ya gisaseredoti nko gusoma misa. Biriya rero byo muri gereza ya Gisenyi n’uriya mupadiri watatiye izina n’imirimo ya gisaseredoti Kiliziya Gatolika ntikwiye kuguma guhishira no gushyigikira nyakibi.
Bavuga.

BAVUGA yanditse ku itariki ya: 4-07-2016  →  Musubize

nonese umuntu ufite abagore babiri akaba Wenda yarabatijwe yabatururwa NGIRANGO Egide aritiranya ibintu gufungirwa amasakaramentu bivuze ko nta yandi masakaramentu arenze kuyo ufite wongera guhabwa naho ayo wahawe biba byararangiye

uwayo yanditse ku itariki ya: 4-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka