Muri Uganda, umubyeyi w’imyaka 70 y’amavuko, yabyaye abana babiri b’impanga nyuma yo gukorerwa ubuvuzi buzwi nka ‘IVF treatment’ bujyana no kubanza guhuriza intanga muri Laboratwari nyuma, urusoro rugashyirwa mu nda y’umubyeyi kugira ngo rukuriremo kugeza abyaye.
Abantu 33 barimo abagenzi 30, abapilote 2 ndetse n’ushinzwe kwita ku bagenzi bari mu ndege 1, bose barokotse impanuka y’indege ubwo yagiraga ikibazo cya tekiniki mu gihe yarimo ishaka kugwa ku kibuga cy’indege kiri muri Pariki y’igihugu y’ahitwa Mikumi mu Ntara ya Morogoro muri Tanzaniya.
Abakozi 41 bari bamaze ibyumweru bisaga bibiri, bari munsi y’itaka ry’umusozi wabaridukiyeho ubwo barimo bacukura umuyoboro unyura munsi y’ubutaka muri Himalaya, batabawe bose ari bazima kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023, nk’uko byatangajwe na Minisitiri ushinzwe iby’ubwikorezi mu Buhinde.
Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bigira ibirombe by’amabuye y’agaciro bifite uburebure bw’ubujyakuzimu bukabije ku Isi, ibyinshi muri ibyo birombe biba bifite uburyo bwo gufasha abakozi kuzamuka bava mu kirombe, bazamukiye muri lift/ascenseur.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis ntakitabiriye inama ya COP28 itegurwa na UN guhera mu 1995, ikaba ari inama yiga cyane cyane ku bidukikije n’imihindagurikire y’ikirere.
Perezida mushya wa Équateur Daniel Noboa w’imyaka 35, ni we mutoya kurusha abandi ba Perezida bose bategetse icyo gihugu. Amakuru akaba avuga ko yatangiye kugirana ibibazo na Visi Perezida we Veronica Abad.
Abaturage ba Sierra-Léone batangiye gusubira mu buzima busanzwe nyuma y’imvururu zikomeye zabaye muri iki gihugu ziturutse ku mirwano hagati y’ingabo za Leta n’abashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi.
Kuri uyu wa mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, ni bwo Polisi ya Thaïlande yatangaje ko Chaturong Suksuk yishe abantu bane hamwe n’umugore we ku munsi w’ubukwe bwabo, mbere y’uko nawe yiyambura ubuzima nk’uko byatangajwe na ‘Ouest-France’.
Muri Leta ya Missouri, mu gihe abaganga barimo gasuzuma umurwayi indwara ya kanseri yo mu rura runini, batunguwe no gusanga muri urwo rura harimo isazi nzima.
Nyuma yo gusoza amasomo ku basirikare 512 batojwe n’ingabo z’u Rwanda, mu muhango wabereye kuri Sitade ya Camp Kassaï, Perezida wa Santarafurika Faustin-Archange Touadéra yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’ingabo z’u Rwanda.
Abanyarwanda bakorera ibikorwa bitandukanye muri Repubulika ya Santarafurika, bahamagarira bagenzi babo bashaka gushora imari muri icyo gihugu kujyayo kuko hari amahirwe menshi y’ishoramari, ariko bakabanza kwitwararika bagashaka amakuru y’ibyo bifuza gushoramo imari mbere yo gutangira ibikorwa byabo.
Muri Tchad, abantu basaga Miliyoni 2 bugarijwe n’ikibazo cy’inzara, n’umubare munini w’abana bato bafite ikibazo cy’imirire mibi kubera kutabona indyo yuzuye. Impunzi nyinshi ziri muri icyo gihugu, bivugwa ko ziri mu byongera icyo kibazo cy’ibura ry’ibiribwa.
Dr Kanimba Vincent, ni umuganga w’indwara z’abagore (Gynecologist), wamenyekanye cyane mu Rwanda mu mavuriro atandukanye, aho yabyaje umubare munini cyane w’ababyeyi. Yakoreye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, muri SOS n’ahandi, kandi aho yakoze hose bivugwa ko yari umuganga (...)
Ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation, Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), wakoze ubukangurambaga bujyanye no kwita ku buzima bwiza bwo mutwe, mu tugari dutandukanye two mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera.
Umugabo wo muri Romania yatabawe n’abaganga nyuma y’uko yarimo agerageza kwiyahura, abitewe n’uko yishyizemo ko arwaye kanseri nta muganga wabimubwiye ahubwo ashingiye ku bimenyetso yari afite yahuje n’ibyo yasomye kuri interineti.
Abantu 37 bapfuye baguye mu mubyigano wabereye kuri Sitade yo muri Congo-Brazzaville, ahari harimo gukorerwa igikorwa cyo gushaka abinjira mu ngabo z’igihugu. Ubuyobozi bwa Congo-Brazzaville bwatangaje ko umubare w’abakomerekeye muri icyo gikorwa utahise umenyekana.
Ababyeyi b’abana 70 bo muri Gambia bishwe n’umuti wo kunywa mu mazi (sirop) w’inkorora wari uhumanye, bishyize hamwe barega Guverinoma ya Gambia na Sosiyete yo mu Buhinde yakoze uwo muti.
Impinduka z’ibihe mu buryo bw’imibereho, bivugwa ko zihinduka cyane uko ibinyejana bihita ibindi bigataha, bigahinduka bizana ibyiza mu buzima ariko n’ibibi, kuko iterambere ry’inganda ryaje riherekejwe n’uko abantu basigaye bagira umujagararo w’ubwonko cyane (stress), abenshi bagafata amafunguro ataboneye (fast-food), (...)
Ingofero ya Napoleon Bonaparte wabaye ikirangirire cyane mu mateka y’Isi, by’umwihariko mu mateka y’u Bufaransa, yagurishijwe mu cyamunara kuri Miliyoni 1.932 by’Amayero , ni ukuvuga asaga Miliyari ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda.
Kimwe mu bintu bitangaje mu buzima bw’amafi ni uko yororoka, harimo kuba hari bumwe mu bwoko bw’amafi butera amagi akazituraga akavamo utwana tw’amafi mu gihe hari n’ubwoko bw’amafi abyara, ku buryo utwana tw’amafi tuva mu nda ya nyina.
Abantu bakunze kugira ububare mu ngingo cyane cyane mu mavi, mu tugombambari, no mu magufa yo mu rukenyerero, bakunze kubiterwa n’impamvu zitandukanye, harimo kugira ibiro by’umurengera, kunywa itabi, ibyo umuntu akunze kurya kenshi, uruhererekane rwo mu muryango (by’umwihariko mu bujana no mu ivi) ndetse n’ubwoko (...)
Umugabo wo mu Butaliyani witwa Dimitri Fricano, yari yahanishijwe igihano cyo gufungwa imyaka 30 muri gereza, nyuma y’uko ahamijwe n’urukiko kuba ari we wishe umukobwa bakundanaga.
Bivugwa ko umuntu afite indwara y’amaso aturumbutse cyangwa ‘Exophtalmie’ iyo ijisho rye rimwe cyangwa se amaso yombi ava mu mwanya wayo usanzwe ukabona yaje imbere cyane ku buryo budasanzwe, akenshi bitewe no kubyimba kw’imikaya (muscles), n’ibindi bigize igice cy’inyuma y’ijisho.
Adam Bradford ni Umwongereza w’umushoramari uba mu Rwanda, akaba yemeza ko ari uburyarya cyangwa se kwirengagiza ukuri, kuba umuntu yavuga ko mu Rwanda ari ahantu hatari umutekano wizewe.
IHS Rwanda yateye inkunga gahunda ya ‘Imbuto Foundation’ yo gufasha abana b’abanyeshuri baturuka mu miryango itishoboye (Edified Generation Scholarship Programme).
‘YB Foundation’ ni umuryango wiritiriwe nyakwigendera Burabyo Yvan, wari uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi nka Yvan Buravan, witabye Imana tariki 17 Kanama 2022, azize kanseri y’impindura.
Muri Kenya umushoferi wa Taxi ukora ku giti cye, yafashe icyemezo cyo kujya yogosha abakobwa cyangwa se abagore, mu gihe batamwishyuye amafaranga y’urugendo bumvikanye.
Amagambo ya Franck Emmanuel Biya, umuhungu w’imfura wa Perezida wa Cameroun, Paul Biya, yatumye Abanya-Cameroun batangira kumva ko ashaka kuzasimbura se ku butegetsi.
Abasirikare batanu ba Amerika bapfuye ubwo indege ya Kajugujugu bari barimo mu gihe cy’imyitozo, yahanukiraga mu Nyanja ya Méditeranée, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Amerika.
Imbuto za amande zikomoka muri Aziya yo hagati, ariko uko imyaka yagiye ihita, zageze no ku yindi migabane, harimo u Burayi ndetse no muri Afurika kuko zera no mu Misri. Nubwo izo mbuto zidahingwa mu Rwanda, ariko mu masoko n’amaduka amwe n’amwe yo mu Rwanda mu ziraboneka, gusa ikibazo ni uko nubwo bifite akamaro kenshi (...)