Mu mwaka wa 2023, u Rwanda rwinjije Miliyoni 91 z’Amadolari y’Amerika, (115,843,000,000Frws) avuye mu nama n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro rwakiriye.
Indege itwara imizigo yakodeshejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (UN) ryita ku biribwa (WFP/PAM), yakoze impanuka mu majyepfo ya Somalia, umuntu umwe arapfa, abandi babiri barakomereka.
Nahimana Adrienne, Umurundikazi wamamaye ku izina rya ‘Bikira Mariya Mawe’, akaba yari azwi cyane nk’umukinnyi w’inararibonye muri filime y’uruhererekane yitwa Ninde, ndetse akaba n’umunyarwenya uzwi, yitabye Imana.
Kubera impamvu z’amasomo, Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akaba na Senateri ubuzima bwe bwose, ntazitabira umuhango w’irahira rya Perezida Félix Tshisekedi, uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 20 Mutarama 2024, kuri Stade ya ‘Martyrs de la Pentecôte’ i Kinshasa.
Ku bantu bakunze gukora ingendo mu mihanda minini nk’umuhanda Kigali- Rusumo, Kigali-Huye, Kigali- Gatuna, Kigali-Rusizi, n’ahandi, bajya babona amagambo aba yanditse ku makamyo atwara imizigo, ariko no muri Kigali izo kamyo zanditseho amagambo atangaje ziraboneka, ikibazo kikaba ari ukumenya ngo abayandikaho, baba bashaka (...)
Mu Buhinde, umugabo yaheze mu bwiherero bwo mu ndege kubera urugi rwanze gufunguka, abakora mu ndege bananirwa kugira icyo bamufasha, kugeza indege igeze aho yari igiye.
Perezida Paul Kagame wari uri mu Nama Mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi (World Economic Forum) i Davos mu Busuwisi, BBC yamubajije ku kibazo kijyanye n’abimukira u Bwongereza bwagombaga kohereza mu Rwanda, n’icyo u Rwanda ruteganya gukora mu gihe abo bimukira baramuka bataje.
Mu busanzwe, inyanya zizwiho kuba zituma abantu bahorana akanyamuneza ndetse zikaba n’isoko ya vitamine C, ariko abashakashatsi baje kwemeza n’ubundi bushobozi buri mu nyanya butuma zigira uruhare mu kurwanya ubugumba ku bagabo (infertilité masculine).
U Rwanda rwizeye kuzagera ku ntego yo kwinjiza Miliyari y’Amadolari ya Amerika (Miliyari 1200 z’Amafaranga y’u Rwanda) avuye mu musaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga mu 2023-2024, hagendewe ku buryo kwinjiza amadovize byagiye bizamuka mu myaka iheruka nk’uko byasobanuwe na Bizimana Claude, Umuyobozi w’Ikigo (...)
Nyuma y’amasaha macye yari ashize Tanzania itangaje ko na yo ikumiriye indege zose za Kenya Airways, zikora ingendo hagati ya Nairobi na Dar es Salaam, kubera ko Kenya yari yabanje kwanga kwakira indege zitwara imizigo za ‘Air Tanzania Company Limited’, ibihugu byombi byemeranyijwe ko bigiye gukemura ayo makimbirane.
Tanzania na yo yafashe icyemezo cyo guhagarika indege zose za Kenya Airways (KQ), yaba izitwara abantu n’izitwara imizigo guhera ku itariki 22 Mutarama 2024, ivuga ko ibikoze mu rwego rwo gusubiza ibyakozwe na Kenya, yanze icyifuzo cyo kwakira indege zose z’imizigo za ‘Air Tanzania Company Limited’.
Umukobwa w’imyaka 22 usanzwe ari umusirikare urwanira mu kirere akaba afite ipeti rya ‘second lieutenant’, yegukanye ikamba yegukanye ikamba rya Miss Amerika.
Israel yavuze ko Afurika y’Epfo yavuze ibintu uko bitari na gato mu rubanza Afurika y’Epfo yarezemo Israel mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICJ).
U Burundi bwafunze imipaka yabwo n’u Rwanda, mu gihe hari hashize iminsi mike Perezida Ndayishimiye Evariste yikomye u Rwanda, arushinja kuba rucumbikira ndetse rugafasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.
Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Zanzibar mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage ba Tanzania kwizihiza ibirori by’isabukuru y’imyaka 60 ishize habaye impinduramatwara yatumye Zanzibar yiyunga na Tanganyika bikabyara Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania.
Urusengero rw’Itorero ry’Abaruteri muri Tanzania rwatewe n’Abajura, biba Miliyoni eshatu z’Amashilingi ya Tanzania (ni ukuvuga abarirwa muri 1.508.963 Frw), ndetse batwara na Mudasobwa ntoya nubwo ubundi urusengero rusanzwe rufatwa nk’ahantu hatagatifu, hatagombye kwinjira abajura. Amaturo yibwe ni ayo abakirisitu bari (...)
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), ryasohoye raporo igaragaza ko abangavu bagera hafi ku 98.000 hirya no hino ku Isi ari bo bapimwe bikagaragara ko bafite virusi itera SIDA mu 2022.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ryatangaje ko abimukira hafi 186,000 ari bo bageze mu Burayi mu mwaka wa 2023 banyuze mu Nyanja ya Mediterane, mu gihe abandi bagera ku 6,618 bo bapfuye abandi bakaburirwa irengero bari mu Nyanja, bashaka kwambuka ngo bageze muri Espagne muri uwo mwaka wa 2023.
Umunyamerika w’umukinnyi wa Filime akaba n’umunyamideli, Carmen Dell’Orefice azwiho kuba ari we muntu ukuze cyane kurusha abandi mu bari mu banyamideri, kandi ugikora akazi ke akabishobora nubwo ageze mu zabukuru, kuko afite imyaka 92 y’amavuko.
Abana b’abakobwa bari bishoye mu buraya bakorera hamwe nk’itsinda, bajyanywe mu mashuri y’imyuga kugira ngo bazabone uko bibeshaho neza mu gihe kiri imbere.
Polisi y’Igihugu cya Equateur yatangaje ko yataye muri yombi abagabo bitwaje intwaro, bateye muri Televiziyo ya Leta mu gihe abanyamakuru barimo bakora ikiganiro kirimo gitambuka by’ako kanya (live), babategeka kuryama hasi, mu gihe urusaku rw’amasasu n’amajwi y’abantu bataka yumvikanaga inyuma muri videwo yafashwe, ku wa (...)
Igisirikare cy’u Buhinde kirwanira mu mazi cyatabaye abantu 21, bari bari mu bwato bwari bwashimuswe n’amabandi yitwaje intwaro mu nyanja ya Arabia (mer d’Arabie).
Muri Indonesia, abantu bane bapfuye abandi 37 barakomereka mu mpanuka ya za gariyamoshi ebyiri zagonganye, mu Ntara ya Java y’uburengerazuba nk’uko byatangajwe n’abashinzwe ubutabazi ndetse n’abayobozi.
Muri Amerika, imbwa yariye Amadolari 4,000 ba nyiri urugo bari bavuye kubikuza muri banki, gusa bagira amahirwe baza kubona kimwe cya kabiri mu mwanda iyo mbwa yitumye.
Abimukira 32 b’Abanya-Venezuela n’Abanya-Honduras bari bashimuswe n’abagabo bitwaje intwaro, mu majyaruguru ya Mexique ku mupaka wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023, barekuwe ari bazima nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Mexique.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Peteroli na Gaz (RMB) cyahagaritse impushya zemerera sosiyete zirindwi gucukura amabuye y’agaciro.
Somalia yatangaje ko yamaganye amasezerano yasinywe hagati ya Ethiopia na Somaliland imaze igihe yaratangaje ko ari Repubulika yigenga nubwo itigeze yemerwa, agamije gutuma Ethiopia igera ku Nyanja Itukura.
Umuyobozi wungirije wa Hamas yiciwe i Beirut mu Murwa mukuru wa Lebanon, Israel ikaba yatangaje ko icyo kitari igitero kigabwe kuri Lebanon, nubwo abahanganye na Israel bahise batangaza ko bazihorera kuri Israel kubera urupfu rw’uwo muyobozi.
Umwaka wa 2023 hari abawutangiye ntibawurangiza, bamwe bagenda bazize indwara, abandi bazira impanuka n’ibindi. Dore bamwe mu bantu bari bazwi mu bice bitandukanye by’ubuzima harimo, Politiki, uburezi, imyidagaduro… bapfuye mu 2023.
Igihugu cy’ubuyapani kiratangaza ko ku munsi w’ejo habaye umutingito ufite ubukana bwa 7.6, ugakurikirwa n’indi m ishyitsi myinshi maze abagera kuri 48 bahasiga ubuzima.