Ikigo cy’amashuri cya Lycee de Rusumo giherereye mu murenge wa Nyamugari, bibutse Abatutsi bazize Jenoside ku nshuro ya 19, aho umuyobozi w’iki kigo yasabye abanyeshuri bahiga gukoresha ubumenyi bahabwa mu kugira neza no kwirinda ingengabitekerezo iyo ariyo yose yahagara.
Mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside ndetse no gufasha abarokotse batishoboye bo mu karere ka Nyagatare, Pasiteri Bucyeye Coleb uyobora itorero Revival Faith Center Ministries muri ako karere yavuze ko iyo udahaye agaciro uwapfuye azize ubusa bisobanura ko n’uwasigaye udashobora kukamuha.
Abakozi n’abanyeshuri 13 bahoze muri ETO Kibungo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibutswe kuri uyu wa 25/05/2013.
Urubyiruko rwiga mu ishuri ryisumbuye (Ecole Secondaire Islamique de Ruhengeri ‘ESIR’), ruravuga ko rutazubakira ejo hazaza harwo ku bitekerezo bibi by’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside byaranze inshabwenge za Jenoside.
Umuryango w’abapfakazi ba Jenoside (AVEGA) ufatanyije na Minisiteri y’uburinganire no guteza imbere umuryango, batangije igikorwa cyo kuremera inshike za Jenoside zitishoboye.
Mu rwego rwo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuwa 18 Gicurasi 2013, abayobozi n’abaturage bo mu kagari ka Mibirizi mu murenge wa Kanombe basuye urwibutso rwa Ruhanga ruherereye mu murenge wa Rusororo ahashyinguwe inzirakarengane zisaga 3227.
Tariki 19/05/2013, Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda ryibutse abari abapasitoro baryo basaga 70 biciwe i Gitwe tariki 20/05/1994.
Abikorera bo mu murenge wa Byumba basuye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Mutete babatera inkunga y’imifuka 80 ya Sima yo gusana urwibutso rwa Jenoside n’amwe mu mazu yatangiye kwangirika. Igikorwa cyari kigamije kubafata mu mugongo.
Nyuma y’imyaka 19 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda, kuri uyu wa 13/05/2013, mu murenge wa Rutare wo mu karere ka Gicumbi hashyinguwe imibiri ibiri y’inzirakarenga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rutare.
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw’akarere ka Kamonyi, yabaye tariki 12/5/2013, Minisitiri Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba, Mukaruriza Monique, yijeje abacitse ku icumu ko Leta izakomeza kubafata mu mugongo.
Umuvunyi mukuru, Aloyisie Cyanzayire ,yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, ari ingaruka z’akarengane gakabije ubutegetsi bw’icyo gihe bwagiriye abaturage, akaba ari yo mpamvu Urwego rw’Umuvunyi ngo rwifatanyije n’izindi nzego kwibuka, kugira ngo rushimangire intego yarwo yo guca akarengane.
Ubuyobozi n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) barenga 200, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10/05/2013 basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruherereye mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Gasaka. igikorwa cyari kigamije kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no guharanira ko (...)
Abayobozi n’abakozi b’inama y’igihugu y’abafite ubumuga basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Rukumberi, banaremera utishoboye wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 utishoboye ubana n’ubumuga amaranye imyaka 19 bwo kutabyuka aho aryamye.
Ubwo basozaga icyumweru cyaharikwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa kane tariki 08/05/2013, abanyeshuri basaga 620 biga mu ishuri ryisumbuye ESA Ruhengeri bibukijwe ko icyo basabwa ari uguharanira kwigira bubaka ejo hazaza heza.
Ku nshuro ya gatanu hibutswe imiryango 86 yo mu Karere ka Gatsibo yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Minisitiri w’umuco na Siporo, Protais Mitali, wari muri uwo muhango watangiye ku mugoroba wa tariki 04/05/2013 yibukije ko kwibuka imiryango yazimye burundu binyomoza abagipfobya Jenoside bakigaragara hirya (...)
Abanyarwanda bagomba kumva kimwe igikorwa cyo kwibuka kuko kwibuka ari umuti haba ku wiciwe ndetse no ku wishe bityo bigatuma Abanyarwanda babasha kubakira hamwe igihugu cyabo.
Umutahira w’intore ku rwego rw’igihugu, Rucagu Boniface, arakangurira urubyiruko n’abana bato kubaho bafite icyizere cyo kuzabaho nibura imyaka ijana inarenga nta wubahungabanije, ariko ngo bagomba kubigiramo uruhare.
Mu buhamya umubyeyi witwa Nyirabahire Venantie yatanze kuri uyu wa 4/5/2013, abwira abari bateraniye mu Rwunge rw’amashuri rwa Gatagara ruherereye mu mujyi wa Butare, yanavuze ko mu gihe cya Jenoside ibikoko byabaye byiza kurusha abantu.
Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biga mu Ishuri rikuru Umutara Polytechnique n’ishuri ry’ubuforomo akorera mu karere ka Nyagatare, bibumbiye mu muryango AERG, hamwe na bagenzi babo batari uri uwo muryango na bamwe mu barezi babo, kuwa 04/05/2013 basuye inzibutso za Jenoside za Ntarama na Nyamata mu karere (...)
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu kagali ka Mbugangari mu murenge wa Gisenyi bishimira ibikorwa bamaze kugezwaho n’uyu mu ryango ku buryo basanga bakwiye kunganira igihugu cyabo mu kwicyemurira ibibazo bafasha abatishoboye babari hafi.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abagore bari bamaze kwicirwa abagabo, bategetswe kunyura umuhanda wa Nyarubaka berekeza i Kabgayi, mu nzira bakorewe ibibi byinshi, birimo kwicirwa abana b’abahungu 150, bamwe muri bo bakabategeka kubihambira.
Imibiri 520 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yari ishyinguye mu buryo budahwitse hafi y’ingo yashyinguwe mu rwibutso rwa Mubirizi ruri mu karere ka Rusizi tariki 30/04/2013. Urwibutso rwa Mibirizi rumaze gushyingurwamo imibiri y’inzirakarengane 7520.
Mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kinazi tariki 28 Mata, hagaragajwe ko Abatutsi baguye muri uyu Murenge mu gihe cya Jenoside barenga ibihumbi 40 na 400.
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buratangaza bugiye gusana urwibutso rwa Ntarama n’urwa Nyamata zose ziri muri ako karere kugirango imibiri ihashyinguye idakomeza kwangirika.
Abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) basuye urwibutso rwa Jenocide rwa Rukumberi ruri mu karere ka Ngoma banatanga inkunga y’amafaranga ibihumbi 300 yo kurusana.
Abatanze ubutumwa mu muhango wo kwibuka Abatutsi baguye mu murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi, bahamya ko abantu bakuze babibye amacakubiri mu bana, bakaba bakwiye kubasaba imbabazi.
Mu mihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabereye mu ishuri rya Scuola Europa riri i Milan mu Butaliyani, abarimu b’Abataliyani basabye Abanyarwanda ko bagena uburyo bunoze bwo gusobanurira abanyamahanga ukuri nyako kuri Jenoside kuko hari benshi babeshywe ku byabaye mu Rwanda.
Abanyeshuri, abayobozi n’inshuti z’ishuri rikuru INES Ruhengeri, kuri uyu wa Gatanu tariki 26/04/2013 bibutse abazize jenoside yakorewe abatutsi, ari nako abanyeshuri basabwa guharanira kwigira, kandi baca ukubiri n’abantu bagifite uguhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.
Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwari, aratangaza ko Abatutsi bazize Jenoseide yo mu 1994 bagifite agaciro mu Banyarwanda, n’ubwo ababishe babikoze bashaka babatesha agaciro.
Ishuri rikuru ry’i Gitwe ISPG ryibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 19, igikorwa cyateguwe n’abanyeshuri barokotse Jenoside bari mu muryango AERG-ISPG bafatanyije n’ubuyobozi bw’ishuri, kuri Gatanu tariki 25/04/2013.