Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Rubavu abacitse ku icumu bari barahungiye i Muhungwe bavuga ko imibiri y’abahiciwe yaburiwe ingero kubera ubuvumo bashyizwemo no kuribwa n’imbwa.
Abacitse ku icumu batishoboye bakomoka mu Karere ka Nyaruguru batuye mu mugi wa Butare, bahora bashishikarizwa gutaha iwabo kugira ngo babe ari ho bafashirizwa. Ariko hari abatarabyemera kuko kugeza uyu munsi hakiri imiryango igera kuri 87 itarasubira ku ivuko.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki Moon, aratangaza ko yaje mu Rwanda kwifatanya n’imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ngo ariko azanaboneraho umwanya wo kwiga no gusakaza ku isi amasomo yasizwe na Jenoside yabaye mu Rwanda.
Inama njyanama y’akarere ka Rubavu yafashe ingamba zizatuma akarere ka Rubavu gashobora kubaka urwibutso rwa Komini Rouge, no gushyingura mu cyubahiro imibiri yatawe mu byobo bihari nyuma y’imyaka 20 bitarabasha gukorwa.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), Issa Hayatou, azagera mu Rwanda ku cyumweru tariki 6/4/2014, eje kwifatanye n’Abanyarwanda muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gihe mu Rwanda hitegurwa kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu bayirokotse bo mu murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi barashimira Umunyekongo witwa Cyiza Patrick wakoreraga muri uyu murenge icyo gihe, kubera umutima wa kimuntu yabagaragarije abahisha kugeza abacikishije akabajyana i Burundi.
Mu ishuri rikuru rya Indangaburezi College of Education “ICE” riherereye mu karere ka Ruhango hatangijwe umuryango wa AERG, mu rwego rwo gukomeza kwita kubana bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.
Kuri uyu wa kane tariki 3 Mata 2014, mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Gashali habaye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’inzirakarekane 296 zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Ubwo Nyiributungane Papa Fransisiko yakiraga abepisikopi bo mu Rwanda bari mu rugendo i Vaticani kuri uyu wa kane tariki ya 03/04/2014, yabasabye gushyira imbere ubutumwa bukangurira Abakirisitu bo mu Rwanda ubwiyunge no koroherana. Papa Faransisiko yagize ati: “Ubwiyunge no komora ibikomere ni ikintu Kiliziya Gatolika yo (...)
Abayobozi b’amatorero ya gikirisitu mu Rwanda bemeranyijwe ko kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi bizarangwa n’ibikorwa byihariye by’abakirisitu, harimo urugendo rwo kwibuka ruzava ahuntu hafite amateka yihariye, inama n’ibiganiro ndetse n’amasengesho, byose byahariwe gushima Imana.
Nyuma y’uko akarere ka Rubavu gakoresheje inyigo y’ahazubakwa urwibutso ruzimurirwamo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yari mu rwibutso rwangijwe n’amazi y’umugezi wa Sebeya, ubuyobozi bwa Diocesse ya Nyundo bwagaragaje ko ahakorewe inyigo atariho hatanzwe ahubwo bwereka akarere ahagomba kubakwa (...)
Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango “Survie” wateguye igikorwa kigamije guhamagarira igihugu cy’Ubufaransa kureka gukomeza gukingira ikibaba abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gihe mu Rwanda bitegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, bamwe mu bayirokotse bo mu karere ka Nyanza barasaba ko bafashwa kwifasha kubona uburyo bwo kwiyubaka mu buryo burambye.
Abatuye akarere ka Rulindo barasabwa kwerekana aho bamenya hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 itarashyingurwa kugira ngo nayo izashyingurwe mu cyubahiro bitarenze uyu mwaka.
Bamwe mu Banyarwanda bitwaza ko hari ababo bapfuye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, baributswa ko ibyo byaha by’intambara byo kwihorera, bitandukanye na Jenoside yateguwe hagambiriwe kumaraho ubwoko runaka.
Imibiri ibihumbi 60 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itari ishyinguye mu cyubahiro mu karere ka Nyanza yatangiye kwimurirwa mu rwibutso rushya rw’akarere ka Nyanza ngo ishyingurwe neza ahantu habereye.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Nzabamwita Joseph yabwiye urubyiruko 350 rwaturutse mu mpande zose z’igihugu ko ingabo z’u Rwanda zubatse umusingi w’ubumwe n’umutekano bagomba kubakiraho bakiteza imbere bo ubwabo ndetse n’igihugu cyabo muri rusange.
Ubwo akarere ka Kirehe kakiraga urumuri rw’icyizere rutazima tariki 27/03/2014, abari muri uwo muhango bemeje ko uru rumuri ari uburyo bwo kurwanya umwijima waranze igihugu cy’u Rwanda biturutse ku bayobozi bari muri Leta yariho icyo gihe bigatuma habaho Jenoside.
Mu nama igamije gutegura kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabereye mu karere ka Gakenke kuwa 25/03/2014, hemejwe ko hazakorwa ibishoboka byose iyi mihango ikanozwa kandi igatungana kuruta ubushize.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange muri minisiteri y’ubuzima, Dr Anita Asiimwe, aravuga ko ikimenyetso cy’urumuri ruri kuzengurutswa mu Rwanda rugamije gukangurira Abanyarwanda bose kuba maso bagahora barwanya amacakubiri yo soko y’icuraburindi.
Minisiitri ushinzwe umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, Jacqueline Muhongayire yasabye Abanyabugesera ko urumuri rw’icyizere bashyikirijwe ruzakomeza kubafasha komora ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Athanase Habinshuti wo mu mudugudu wa Kivumu mu kagari ka Rukaragata mu murenge wa Mushishiro ho mu karere ka Muhanga, asanga iyo benshi mu banyarwanda bakora nk’uko yakoze bagahisha abatutsi bahigwaga nk’uko yabikoze, nta maraso menshi yari kumeneka mu ghugu.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne, aratangaza ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nta muntu uzahura n’ihungabana ngo abure ubufasha kuko muri ako karere bamaze kwitegura icyunamo ku buryo buhagije.
Mu muhango wo kwakira urumuri rutazima mu karere ka Rwamagana wabereye ku musozi wa Mwurire kuwa 20/03/2014, abaturage b’akarere ka Rwamagana basabwe kwakira uru rumuri mu mitima yabo nk’ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda bavuye mu icuraburindi u Rwanda rwashowemo n’amahano ya Jenoside, bakinjira mu mucyo utanga icyizere (...)
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Odda Gasinzigwa avuga ko urumuri rw’icyizere ari ikimenyetso cy’agaciro k’Abanyarwanda katakaye muri Jenoside kandi kagomba guharanirwa. Yabivuze tariki 16/03/2014 ubwo mu karere ka Kayonza bakiraga urumuri rw’icyizere bashyikirijwe n’akarere ka Gatsibo.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Muhanga baratangaza ko batishimiye icyemezo cyafashwe cyo kugabanya inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bumva ko atari uguha agaciro ababo.
Abatuye Akarere ka Gatsibo barashishikarizwa kumva ko urumuri rutazima atari urwo kwizera gusa, ko ahubwo ruzanashimangira indangagaciro zo kwitandukanya n’ikibi icyo aricyo cyose.
Ubwo abatuye akarere ka Nyagatare bakiraga urumuri rw’icyizere rutazima kuri uyu wa 11/03/2014, bibukijwe ko kubaka Ubunyarwanda bikwiye gushingira ku mateka kuko ari byo bitanga ikizere ko Jenoside itazongera kuba ukundi.
Kwibuka imiryango yazimye ku rwego rw’igihugu bizaba ku nshuro ya gatandatu tariki 19/04/2014 ku Rwibutso rwa Busogo ruherereye mu Karere ka Musanze.
Ubwo urumuri rw’ikizere rutazima rwakirwaga mu karere ka Gicumbi tariki 06/03/2014, abaturage basanze ko ari urumuri rwo kubamurikira bakava mu icuraburindi ry’umwijima wa Jenoside yakorewe Abatutsi rukababera ikerekezo gikwiye cy’ejo hazaza.