RIB yafunze ukekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu akodesha

Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) ruvuga ko rwafunze uwitwa Kazungu Denis ukekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe mu Kagari ka Busanza.

RIB ivuga ko Kazungu afungiye kuri Sitasiyo yayo ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje, kugira ngo hamenyekane umubare n’umwirondoro w’abo yaba yarishe ndetse na dosiye ye ikorwe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry agira ati "Igihano(Kazungu) yahabwa aramutse ahamijwe icyaha cy’ubwicanyi, yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange."

Ntabwo birasobanuka umubare w’abo Kazungu amaze kwica no gushyingura mu nzu iwe, niba yaricaga umwe umwe, impamvu yabicaga n’igihe yakoreye ibi byaha.

RIB ishimira Abaturarwanda kubera ubufatanye mu gutanga amakuru bakomeje kugaragaza, kugira ngo abakekwaho ibyaha bashyikirizwe ubutabera ndetse n’abafite umugambi wo kubikora uburizwemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

ndumiwe, gusa nta bwoba RIB bari mu kazi kabisa

Esther yanditse ku itariki ya: 7-09-2023  →  Musubize

yooo.. birababaje nukuri, abo yagiriye nabi Imana ibakire mu bayo. nkubu koko yari yatewe niki gukora ibimeze bitya? ndashaka kumva icyo uyu muntu yakwireguza. nta bwoba RIB bari mu kazi kabisa!

Esther yanditse ku itariki ya: 7-09-2023  →  Musubize

Birambabaje biteye nagahinda ariko barevenezako nako naburwayibwihariye afite murakoze

Raphael yanditse ku itariki ya: 6-09-2023  →  Musubize

Iyi nkuru iteye ubwoba.Mu Kilatini baravuga ngo:"Homo Homini Lupus Est" (Man is wolf to Man).Bisobanura ngo: Burya umuntu ni ikirura ku bandi bantu.Abantu turicana,turarwana,ducana inyuma,turiba,etc...Dukora amabi menshi.Nyamara Imana yaturemye idusaba gukundana.Amaherezo azaba ayahe?Nkuko ijambo ryayo rivuga,ku munsi wa nyuma imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa.Izabahemba kubaho iteka ryose,nta kibazo na kimwe bafite.

kirenga yanditse ku itariki ya: 6-09-2023  →  Musubize

Ntago iyi nkuru isobanutse neza2,abatanze amakuru Yuko yicaga abantu akashyingura munzu nabo bakurikoranwe niba baratangiye amakuru kugihe bataratinze kuyatanga,ikindi barebeko Ntakibazo cyomumutwe afite Rib yacu ikora akazi neza kdi turayizera

Kayitare yanditse ku itariki ya: 6-09-2023  →  Musubize

Buri muntu wese ukora ibikorwa nkibyo agomba kubiryozwa , ntampamvu , kuko birakabije nuguhanwa kuburyo nabandi babitecyerezaga basubize amerwe mwisaho rwose , murakoze .

Muvandimwe Pierre yanditse ku itariki ya: 5-09-2023  →  Musubize

Aho kumutwika yumva kugeza appuyez ngo azafungwa!!ibyose bivuze iki ubuse abamaze abantu muli génocide ntibafunguwe ntibidegembya

lg yanditse ku itariki ya: 5-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka