INGABO NA POLISI BAHANYE AMAKURU KU BIKORWA BYO KUBUNGABUNGA AMAHORO

Abayobozi bakuru ba Polisi y’igihugu n’ingabo z’igihugu bakoze amahugurwa y’iminsi ine yo kuganira no gusangira amakuru ku bikorwa byo kubungabunga umutekano mu mahanga, ibi bikaba byari mu rwego rwo kunoza imikorere cyane cyane ko n’ubwo ibikorwa by’ingabo na polisi bitandukanye ariko byuzuzanya.

Polisi y’u Rwanda ubu iri mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandatu, muri bi bihugu byose usibye kubungabunga umutekano nk’inshingano ya mbere polisi y’igihugu inakora n’ibikorwa bifasha abaturage mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Polisi y’u Rwanda kandi ubu niyo ifite umubare munini w’abapolisi b’abagore benshi ku isi aho ubu umubare wabo ungana n’ Ingabo z’u Rwanda zo zibarizwa mu bihugu bibiri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro aha hose izi ngabo zikomeje gushimirwa imyitwarire myiza mu kazi ka buri munsi.

Ikindi ni uko zinakora ibikorwa byo gufasha abaturage mu buzima bwa buri munsi, nko kubigisha gukoresha amashyiga ya rondereza, umuganda n’ibindi…

Kugeza ubu u Rwanda rufite Ingabo na Polisi bagera ku 3500 bari mu butmwa bu mahanga, aya mahugurwa rero akaba afasha mu gukusanyiriza hamwe ibyo bahura nabyo iyo bari mu butumwa bityo bikajya bibafasha mu kunoza imikorere no kwerekana itandukaniro mu gukora akazi neza.

Mutijima Abu Bernard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka