Amajyaruguru: Abahinga ibireti batewe impungenge n’igabanuka ry’ubutaka babihingaho

Ibireti ni igihingwa gikomeje kwitabirwa na benshi, aho gitanga inyungu zitaboneka ku bindi bihingwa, dore ko ngo no ku masoko mpuzamahanga ibireti by’u Rwanda biri mu bikunzwe aho n’ibiciro bikomeje kuzamuka, ikilo kikaba kirimo kugura agera ku 1300 Frw.

Abahinga ibireti bavuga ko ari kimwe mu bihingwa bitanga inyungu nyinshi
Abahinga ibireti bavuga ko ari kimwe mu bihingwa bitanga inyungu nyinshi

Ni igihingwa cyiganje mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Ntara y’Iburengerazuba, aho abakora ubwo buhinzi bemeza ko ibireti bikomeje kubazamurira imibereho.

Gusa bavuga ko bakomeje gutwarwa ubutaka n’abashoramari batandukanye, bakorera ibikorwa binyuranye kuri ubwo butaka birimo kubaka amahoteli n’ibindi, bakavuga ko ubuso bajyaga bahingaho ibireti bwagabanutse cyane, mu gihe bari batunzwe n’ubwo buhinzi.

Ibyo byagarutsweho n’abibumbiye muri “Koperative Abakunda Ibireti” bo mu Murenge wa Kinigi, aho bemeza ko ubuhinzi bw’ibireti bwazamuye iterambere ryabo, ariko bakomeza kugaragaza impungenge z’ubutaka bwabo bukomeje kwigabizwa n’abashoramari.

Babigarutseho mu cyumweru cyo kugabana ibyavuye mu nyungu z’umusaruro wabo mu gihembwe cy’ihinga rya 2023-2024 ari byo bita ubwasisi, aho abakoze neza bongera umusaruro kurusha abandi bagenda bagenerwa n’ibihembo bitandukanye birimo ibikoresho byifashishwa mu buhinzi.

Sebatware Pascal, Perezida wa Koperative Abakunda Ibireti
Sebatware Pascal, Perezida wa Koperative Abakunda Ibireti

Sebatware Pascal, Perezida wa Koperative Abakunda Ibireti, yagize ati “Koperative yacu Abakunda ibireti, buri mwaka tuba dufite intego yo guhinga ku buso bwa hegitari 530 bubarirwaho toni zigomba kubuvaho. Iyo urebye usanga ubuhinzi bw’ibireti bwarateje imbere abahinzi”.

Arongera ati “N’ikimenyimenyi, turi mu bahawe igikombe muri 2023, ku munsi mpuzamahanga w’amakoperative mu Rwanda, tuza gutungurwa baduhamagaye baduha igikombe muri koperative ibihumbi 12 ziri mu Rwanda”.

Uwo muyobozi yavuze ko mu bibahangayikishije, ari uko ubuso bajyaga bahingaho ibireti buri kugabanuka cyane, hamwe hakaba harimo kubahwaho inzu, ahandi hakaba hateganyijwe kwagurirwa Pariki y’Ibirunga.

Ati “Mu gihe ubuso duhingaho bukomeje kugabanuka, ubushobozi bwa Koperative na bwo buzagabanuka. Birumvikana ni ibikorwa bijyanye n’iterambere ry’Igihugu cyacu, ariko ubuhinzi bw’ibireti na bwo buzadindira kandi bwari bufitiye abaturage akamaro”.

Bamwe mu bibumbiye muri Koperative Abakunda Ibireti bavuga ko ubuso bahingaho bukomeje kugabanuka
Bamwe mu bibumbiye muri Koperative Abakunda Ibireti bavuga ko ubuso bahingaho bukomeje kugabanuka

Abahinzi b’ibireti bunze mu ijambo ry’umuyobozi wa Koperative, bavuga ko n’ubwo ubuhinzi bw’ibireti bwagiye bubateza imbere, bahangayikishijwe n’ubutaka bahingagaho bukomeje kugabanuka.

Bizimana Thomas ati “Ubuhinzi bw’ibireti ni bwo bwa mbere butanga umusaruro, dore ko buri mwaka ibiciro by’umusaruro bizamuka tugatera imbere, nk’ubu abana banjye bamwe bagiye kurangiza muri INES-Ruhengeri, undi ni Enjeniyeri, nabarihiye amashuri kubera guhinga ibireti”.

Arongera ati “Ikibazo dusigaranye, ni uko ubutaka bwacu twajyaga duhingaho ibireti buri kugenda bushorwamo imari, hari abubaka Amahoteli n’ababukoreramo ibindi bikorwa bitandukanye, tukabona ko kubaho tudahinga ibireti bizaduteza ubukene, twizere ko Leta ifite ubundi buryo izadufashamo tukabaho”.

Nyirakaratwa Petronille, we yagize ati “Mu ihinga rishize nahinze ibireti nsarura ibilo 250 mbona amafaranga akabakaba ibihumbi 300. Aho nasaruye ibyo bireti ni hato cyane, ku buryo iyo mpahinga ibindi ntari no kubona ibihumbi 100. Mu rugo mpagaze neza, ibireti ni igihingwa kizamura vuba iterambere ry’umuturage”.

Arongera ati “Turi kumva ko ubutaka bwacu buri gushakishwa n’abashoramari, dufite impungenge z’uko mu myaka iri imbere twazabura aho duhinga, gusa hano iwacu ntibirahagera ariko biravugwa, sinshobora kubaho ntahinga ibireti, ikintu uhinga bakaguha amafaranga yo kwifashisha bikiri mu murima”.

Umukozi wa Horizon SOPYRWA ushinzwe ubuhinzi bw’ibireti mu Ntara y’Amajyaruguru, Rugundana John, avuga ko mu Ntara y’Amajyaruguru bahingaga ibireti ku buso bwa hegitari 1450, ubu bakaba bamaze guhomba ubuso bungana na hegitari 200 aho zimaze kugurwa n’abashoramari batandukanye.

Rugundana yagize icyo abwira abahinzi b’ibireti, bafite impungenge z’uko ubutaka bahingagaho ibireti bukomeje gushorwamo imari itagamije guteza imbere ubwo buhinzi.

Ati “Akarere ka Musanze katwijeje ko kagiye gushyiraho igishushanyo mbonera, ubuhinzi bukagira igice cyabwo n’ibindi ahabyo, turi kuganira kandi ndabona amaherezo bizagenda neza, ndatekereza ko na bo babona ko umushinga umwe udakwiriye gusenya undi, abayobozi baratwizeza ko hari ikizakorwa kugira ngo byose bibeho kandi bigende neza”.

Ubwo bwasisi bwahawe abanyamuryango 1,049 ni amafaranga abarirwa muri miliyoni eshanu bagabanye, aho abarushije abandi mu kongera umusaruro bahawe n’ibikoresho by’ubuhinzi bitandukanye, buri munyamuryango atangirwa n’ubwisungane mu kwivuza.

Mu mwaka abahinzi b’ibireti mu Ntara y’Amajyaruguru, babona umusaruro utari munsi ya toni 500 z’ibireti.

Abahinzi b'ibireti bahawe ubwasisi
Abahinzi b’ibireti bahawe ubwasisi
Bishimiye ubusaruro w'ibireti
Bishimiye ubusaruro w’ibireti
Nyirakaratwa Petronille ni umwe mu bahembwe
Nyirakaratwa Petronille ni umwe mu bahembwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka