#UCL:Real Madrid igeze ku mukino wa nyuma isezereye Bayern Munich (Amafoto)

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 8 Gicurasi 2024, ikipe ya Real Madrid yasezereye Bayern Munich muri 1/2 cya UEFA Champions League 2023-2024 iyitsinze igitego 2-1, mu mukino wo kwishyura wabereye Santiago Bernabeu muri Espagne.

Wari umukino wo kwishyura wakurikiraga umukino ubanza wari wabereye mu Budage tariki ya 30 Mata 2024 amakipe yombi akanganya 2-2.

Real Madrid igeze ku mukino wa nyuma itsinze Bayern
Real Madrid igeze ku mukino wa nyuma itsinze Bayern

Nk’uko byari byitezwe Real Madrid yari mu rugo yihariye umukino dore ko iminota 90 yawihariye ku kigero cya 57% Bayern Munich ifite 43%, iteye amashoti 19 ku munani ya Bayern Munich.

N’ubwo byari bimeze gutya ariko igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, Real Madrid iteye amashoti umunani yarimo abiri agana mu izamu no kuri Bayern iteye abiri yose agana mu izamu.

Igice cya kabiri cyabayemo ibidasanzwe aho ku munota wa 68 ku mupira mwiza yahawe na Harry Kane, Alphonso Davies yacenze abarimo Antonio Rudiger atsinda igitego cyiza ku ishoti rikomeye yateye.

Real Madrid ifite ibikombe 14 bya Champions League igakunda kwitwa umwami w’iri rushanwa yahise isimbuza ishyiramo Luka Modric, Edouardo Camavinga bahinduye umukino bongera imbaraga mu gihe Bayer Munich yatangiye kugarira ikuramo Leroy Sane izana myugariro Min-jae Kim.

Ku munota wa 81 Real Madrid yongeye gushyiramo imbaraga zisatira zirimo Brahim Diaz na Joselu.

Uyu rutahizamu Joselu yahise akora ibidasanzwe mu minota ine ahereye ku wa 87 ubwo Vinicius Jr yateraga ishoti ritari riremereye cyane maze umunyezamu Manuel Neuer akora ikosa awukuramo akawurekura uyu rutahizamu atsinda igitego cya mbere cya Real Madrid.

Nubwo yagiye akuramo imipira ikomeye ariko Manuel Neuer yakoze ikosa ryatumye Bayern Munich yishyurwa igitego
Nubwo yagiye akuramo imipira ikomeye ariko Manuel Neuer yakoze ikosa ryatumye Bayern Munich yishyurwa igitego

Ku munota wa 91 uyu rutahizamu w’intizanyo yongeye gutsinda igitego cy’intsinzi ku mupira wahinduriwe ibumoso na myugariro Antonio Rudiger wari wagiye imbere maze atsindana igitego ba myugariro habanza gucyekwa ko yaraririye ariko VAR yemeza ko ari igitego cya kabiri, umukino urangira Real Madrid itsinze ibitego 2-1 biba ibitego 4-3 mu mikino ibiri igera ku mukino wa nyuma.

Real Madrid ku mukino wa nyuma yahasanze Borussia Dortmund yahageze isezereye PSG bakazahatana tariki 1 Kamena 2024 kuri stade ya Wembley mu Bwongereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka