SADC yamaganye abagerageje guhirika ubutegetsi muri DRC

Umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), wamaganye igitero cyagabwe ku bayobozi bakuru bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), mu bagabweho ibitero harimo n’umukuru w’igihugu Félix Tshisekedi.

Mu itangazo SADC yasohoye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2024, rivuga ko bamaganye igitero cyagabwe kuri DRC, kikaba cyari cyibasiye ababoyozi bakuru b’iki gihugu.

SADC igira iti: “Umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), wamaganye umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi wabaye ku wa 19 Gicurasi 2024 i Kinshasa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), nyuma y’uko abantu bitwaje imbunda bagerageje gutera ku ngo z’abayobozi bakuru ba guverinoma ya DRC, harimo n’urwa Perezida Félix Tshisekedi.”

Muri iri tangazo SADC yasohoye, yamaganye iki gikorwa, ishimira ingabo za DRC kuba zarafashe abageragezaga guhirika ubutegetsi ndetse ikagarura ituze muri iki gihugu.

Rigira riti:” SADC irashimira ingabo za DRC kuba zarafashe abagabye iki gitero, igaharika ibyo bitero igihugu kibona ituze.”

Iki gitero cyagabwe n’itsinda ry’abarwanyi 50 bafite ubwenegihugu butandukanye, bambaye imyenda ya gisirikare iriho amabendera ya ‘Zaire’, izina Congo yahoranye, bakigabye ku wa 19 Gicurasi 2024 ariko kiza kuburizwamo n’inzego zishinzwe umutekano muri DRC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka