Ababyeyi baranenga abayobozi batarerera ku bigo by’amashuri bayobora

Bamwe mu babyeyi baranenga abayobozi batarerera ku bigo by’amashuri bayobora, kubera ko bigaragaza ko baba batizeye ireme ry’uburezi bwaho, bagahitamo kubajyana ahandi.

Bamwe mu babyeyi banenga abayobozi batarerera ku bigo by'amashuri bayobora
Bamwe mu babyeyi banenga abayobozi batarerera ku bigo by’amashuri bayobora

Ni ibintu bavuga ko bitagakwiye, kubera ko buri wese aba yifuriza umwana we icyiza, bityo bagasanga buri muyobozi agiye arerera abe ku kigo cy’ishuri ayobora byatuma ashyira imbaraga mu gutanga uburezi bufite ireme.

Abaganiriye na Kigali Today bayitangarije ko, kuba umuyobozi yafata umwanzuro wo kujyana umwana we ku kigo ayobora, ari uko aba yizeye neza ireme ry’uburezi rihatangirwa, kuko buri wese aba yifuriza uwe ibyiza.

Zahara Kamayirese wo mu Karere ka Nyarugenge, avuga kuba umuyobozi w’ikigo cy’ishuri yarerera ku kigo cy’ishuri ayobora, bigaragaza icyizere ahafitiye.

Akomeza agira ati “Abatabikora biba bigaragaza ko bafitiye icyizere gike cyaho bayobora, iyo ufite icyizere cyaho uyobora ko harimo icyo ushaka cyateza Igihugu imbere, n’uwawe umuzanamo, abo rero nabagira inama yo kuvugurura kugira ngo bajye bakora ibyo baha abana babo.”

Vestine Tuyishimire wo mu Karere ka Bugesera ati “Turabafite iwacu, ugasanga umuntu ni umuyobozi w’ishuri, ariko ku ishuri ayobora ntabwo ariho abana be biga, kandi aturanye n’ikigo, ahubwo akamujyana ahandi mu bigo byigenga, ibyo rero natwe twabireba tukabona ko hari icyo bivuze, ni ukuvuga ngo nta reme aba afite aho ngaho, nta musaruro ahantu akorera, kuko na we arimo kujya kuwushaka ahandi.”

Mudjahid Nshimiyimana ati “Ntabwo ubwabo baba bizeye ibigo bayobora, ahubwo ni bubake ikigo cyabo gikomere bashyiremo abana babo bareke kubajyana ahandi, icyo mbanenga ni ukutagirira icyizere ibigo bayobora, ni babishyiremo imbaraga babiyobore, banumve ko bagomba kurereramo abana babo, bakavamo abantu bakomeye, ariko kuba umuyobozi w’ikigo afata umwanzuro wo kuzanamo umwana we, ni uko aba azi neza ko hari umwihariko gifite.”

Ibi kandi ababyeyi babihurizaho n’abanyeshuri biga ku bigo by’amashuri birererwaho abana b’abayobozi b’ikigo, bavuga ko bibereka ko imbere y’umuyobozi baba ari ab’ingenzi.

Nouriath Ntaganira Ituze Ati “Impamvu mvuga ko turi ab’ingenzi ni uko twisanga mu bana be, aho umwana we yakosheje aramuhana ndetse natwe twakosa akaduhana, aho yakoze neza akadushima nawe akamushima, ni ikintu cyiza buri murezi wese cyangwa umuyobozi yagatekereje bikamuha umukoro.”

Numan Hamza ni umuyobozi w’ikigo cy’ishuri cya New Girls Explorers Academy (NEGA), avuga ko uburezi butandukanye n’ibindi byose, kubera ko bisaba kubikora ubikunze kandi uburimo, ku buryo udashobora gutekinika.

Ati “Kujya gusobanurira abantu ko ikigo kigisha neza, abana bawe wagiye kubareresha ahandi ntibyumvikana, kuba umwana wanjye naramuzanye hano, ni uko tuba twizeye ko ibyo tubaha nta kibazo kirimo tugendeye kuri gahunda Leta iba iteganya yo kuzamura ireme ry’uburezi.”

Yongeraho ati “Uwawe wibyariye hari icyo uba umwifuzaho kirenze, ubwo rero kugira ngo ujye aho ngaho uhagarare wemeze ko ibyo urimo bimeze neza, ni uko ugomba kugaragaza ko abawe babirimo, nirwo rugero natanze mbazana hano, kandi si ukubazana ngo abantu babone ko nabazanye, oya ni ukubazana kuko nishimiye ibyo dutanga hano.”

Numani amaze imyaka irenga umunani ari umuyobozi w’ikigo cy’ishuri New Girls Explorers Academy, rigamije guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa hagamijwe ku mwigisha amasomo atantandukanye ya Siyansi, rikaba ryigamo abana barenga 300.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Buri mubyeyi aba akeneye Irene ry’uburezi Kandi kuba uwanyuma ntibisobanuye kuba umuswa uwanyuma mubahanga aruta uwambere mu baswa!umwanya gusa igihe cyose siwo ugaragaza Irene ry’uburezi

Irene ry’uburezi yanditse ku itariki ya: 13-05-2024  →  Musubize

Buri mubyeyi aba akeneye Irene ry’uburezi Kandi kuba uwanyuma ntibisobanuye kuba umuswa uwanyuma mubahanga aruta uwambere mu baswa!umwanya gusa igihe cyose siwo ugaragaza Irene ry’uburezi

Irene ry’uburezi yanditse ku itariki ya: 13-05-2024  →  Musubize

Ibi byavuzwe haruguru ni ukuri kuzuye kabisa. Birakwiyeko ireme ry’uburezi risigasirwa ndetse rikanitabwaho uko bishoboka bose. Gusa ntimwagaragaje aho ririya shuri NEGA riherereye.

MUGISHA yanditse ku itariki ya: 13-05-2024  →  Musubize

Ntabwo aruko baba bakurikiye ireme ry’uburezi ahubwo bababashaka kugaragazako abana babo biga kubigo bishyura akayabo, nonese ibyo bigo byitwango birakomeye ntamunyeshuri wanyuma bigira! Babaye bakurikira ireme ry’uburezi mu Rwanda hari ibigo byinshi tuzi bivamo abana bambere bakagombye gushakiramo imyanya. Ubwo rero harebwa imbaraga z’agafranga!

Thomas yanditse ku itariki ya: 13-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka