Abanyabugeni ngo ntibashimishwa nuko Abanyarwanda badakunze kugura ibyo bakora
Bamwe mu bacuruza ibyo mu bukorikori n’ubugeni, baratangaza ko bahura n’ikibazo cy’uko Abanyarwanda babereka ko bakunze ibikorwa byabo ariko bakarenga bakagura ibinyamahanga kandi kenshi biba bitaruta ibyabo.
Venantie Musigirende ukora muri sosiyete yitwa “Azizi life”, icuruza iby’abanyabukorikori n’abanyabugeni, avuga ko nubwo babwirwa n’Abanyarwanda bakunze kubasura aho bakorera cyangwa aho baba bagiye kumurika, ko bakunda ibyo bakora nyamara ngo ni bake babasha kugura.
Ati: “mushobora kuba muri gucururiza hamwe n’Abashinwa; Abanyarwanda baje kugura bakarenga bakagura iby’Abashinwa kandi wenda ibyacu aribyo bikomeye”.
Avuga ko abenshi mu bakunda ibintu byabo ari abanyamahanga biganjemo abazungu, kuko bo babereka ko bakunze ibyo bakora ndetse bakanabasha kubigura.
Abanyarwanda bakunze kugura iby’abanyabugeni cyangwa abanyabukorikori ni ababa bashaka ibikoresho birimo inkangara, uduseke, imitako n’ibindi bakoresha mu bukwe cyangwa mu yindi minsi mikuru ikomeye.
Bamwe bibaza niba kuba Abanyarwanda batitabira kugura iby’abanyabugeni bakora atari uko biba bihenze, ariko madamu Musigirende we akaba avuga ko ntaho bihuriye kuko igiciro baba barashyizeho kijyanye n’ibikorwa.
Azizi life ikora ari ikipe y’abantu batanu. Ikaba ifasha abayabukorirkori n’abanyabugeni kubashakira amasoko haba mu Rwanda ndetse no kanze yarwo.
Benshi mu bo bakorana ni amakoperative y’abagore ndetse n’abantu ku giti cyabo. Musigirende avuga ko aho batangiye gukorana n’abaturage bamaze kubafasha kwizamura mu mibereho yabo.
Akomeza asobanura ko amafaranga abaturage bakura muri ibi bikorwa byabo bayifashisha mu gushaka ubwisungane mu kwivuza, gufasha abana babo mu mashuri n’ibindi.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
nubwa bakora ibintu byiza ariko ikibazo nikimwe biba bihenze cyane kurenza ibyo bita ibyabashinwa
ariko inama nabagira niba bashaka ko ibihangano byabo bikundwa kandi bikanagurwa bakore byinshi kuburyo kandi nibiba byinshi nibwo abantu bazabasha kugura kuko baba bafite bicyeya kandi bagashaka kubibyazamo amafaranga menshi
impamvu ibyabashinwa bigurwa cane bo bamajije kumenya ibanga ryuko ukora byinshi ukagurisha kuri makeya byihuta kurusha ukora bikeya akagurisha menshi. murakoze

ibi bihangano aba ari byiza pe!ariko birahenze
ibi bihangano aba ari byiza pe!ariko birahenze