#BAL4 : APR BBC yatsinzwe na US Monastir

Ku wa Kane tariki 09 Gicurasi 2024, ikipe ya APR BBC yatsinzwe na US Monastir yo muri Tunisia amanota 83-70, bikomeza imibare ya APR BBC mu gushaka itike y’imikino ya 1/4 izabera mu Rwanda.

US Monastir yatsinze umukino wa mbere muri iyi mikino irimo kubera muri Senegal
US Monastir yatsinze umukino wa mbere muri iyi mikino irimo kubera muri Senegal

Uyu mukino wari ukomeye cyane kuko wari ufite byinshi uvuze kuri aya makipe yombi bitewe n’uko yari ahagaze ku rutonde rw’agateganyo muri aka gace ka Sahara, aho ikipe ya APR BBC yasabwaga gutsinda uyu mukino byibuze ikagira icyizere cyinshi cyo kubona itike yo gukina imikino ya kamarampaka (Playoffs) izabera muri BK Arena, naho ikipe US Monastir iyo itsindwa yari guhita isezererwa mu irushanwa.

Ibi byatumye abatoza ku mpande zombi bitabaza abakinnyi babo beza mu rwego rwo guhatana cyane, dore ko aya makipe yombi yari yuzuye nta kibazo afite.

Umutoza wa APR BBC, Mazen Trakh yabanjemo Obadiah Noel, Adonis Filer, Dario Hunt, William Robens ndetse na Axel Mpoyo ikipe isanzwe imenyeranye, naho ku ruhande rw’umutoza wa US Monastir Munir Mohamed, yabanjemo Marcus Christopher Crawford, Lassad Chouwaya, Ater James Majok, George Attitebi ndetse na Firas Lahyani.

Mu gace ka mbere, APR BBC yahabwaga amahirwe kuri uyu mukino, yagatangiye neza kubera ko bagatsinzemo amanota 22-19 ya US Monastir gusa amakipe yagendanaga mu manota kuva katangira.

Mu gace ka kabiri, US Monastir yigaranzuye ikipe ya APR BBC ibifashijwemo na Christopher Crawford watsinzemo amanota menshi afatanyije na Ater Majok wafashaga kugarira ndetse na Lahyani, karangira ikipe ya US Monastir igatsinze n’amanota 17-15.

APR izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu ikina na Rivers Hoopers
APR izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu ikina na Rivers Hoopers

Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya APR iyoboye umukino harimo ikinyuranyo cy’inota rimwe, ku giteranyo cy’amanota 37-36 ya US Monastir.

Mu gace ka gatatu, ikipe ya APR BBC yagarukanye imbaraga nyinshi itsinda ako gace ibifashijwemo na Obadiah Noel, Dario Hunt, na Adonis Filer bari hejuru mu gutsinda amanota menshi, gusa Crawford na Lahyani ba Monastir bakagabanya ikinyuranyo cy’amanota, ariko APR igasozanya amanota 17 kuri 14 ya Monastir.

Agace ka nyuma (ka kane), kahiriye ikipe ya US Monastir kubera ko abakinnyi ba APR BBC bari bakonje cyane mu kibuga haba mu buryo bwo gushaka amanota ndetse no kuzibira abakinnyi ba Monastir kuko abenshi mu bakinnyi ba APR bari bafite amakosa ane bisaba ko bakina badakora amakosa kugira ngo basoze umukino.

Bidatinze, ku munota wa gatanu muri aka gace , Dario Hunt wari ufite amakosa ane yakoze ikosa rya gatanu ubwo yakoraga kuri Lahyani wa Monastir bituma yuzuza amakosa arasohorwa. Habura kandi iminota 3 uwitwa Noel Obadiah uri gufasha APR BBC muri iyi minsi na we yakoreye ikosa Oussama bityo na we yuzuza amakosa atanu arasohorwa maze APR BBC ihita isubira inyuma mu buryo bwo gushaka amanota ndetse no kugarira.

Adonis Filer wa APR agerageza amanota abiri
Adonis Filer wa APR agerageza amanota abiri

Aka gace kahiriye US Monastir kuko karangiye ikegukanye ku giteranyo cy’amanota 33 - 16 ya APR BBC ndetse kaba agace ka mbere muri iyi Sahara Conference kabonetsemo amanota menshi arenga 30. Uwitwa Crawford Christopher wa US Monastir yabaye umukinnyi mwiza w’umukino kuko yatsinze amanota 31 wenyine.

Uyu mukino warangiye ikipe ya APR BBC itsinzwe amanota 70-83 ya US Monastir BBC, bituma imibare ikomerera ikipe ya APR kubera ko imaze gutsinda imikino ibiri naho US Monastir yari itsinze umukino wa mbere kandi amakipe yombi akaba amaze gukina imikino ine, akaba kandi yombi asigaranye imikino ibiri.

APR iragararuka mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2024 icakirana na Rivers Hoopers imaze gutsinda imikino itatu muri ine yakinnye.

Dario Hunt wa APR BBC yagoye US Monastir
Dario Hunt wa APR BBC yagoye US Monastir

Rivers Hoopers yo muri Nigeria yaraye itsinzwe umukino wa mbere na AS Douanes iri imbere y’abafana bayo muri Senegal. Umukino warangiye Rivers Hoopers itsinze amanota 54 kuri 56 ya AS Douanes.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka