Barasaba ko umugezi wa Giciye washyirwaho ikimenyetso cyo kwibukiraho abawuroshywemo muri Jenoside

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku gasozi ka Kesho mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero, barasaba ko ku mugezi wa Giciye hashyirwa ikimenyetso hakajya hibukirwa abawuroshywemo.

Mukandori Beatrice avuga ko benshi mu baguye mu mugezi wa Giciye babaga bananiwe kuhasimbuka bahunga
Mukandori Beatrice avuga ko benshi mu baguye mu mugezi wa Giciye babaga bananiwe kuhasimbuka bahunga

Kuri ako gasozi ngo hari Abatutsi benshi bahigwaga mu gihe cya Jenoside, ariko bitewe n’uko kari ahantu harehare hakikijwe n’umugezi wa Giciye, byatumye abahungaga amasasu y’imbunda ziremereye zakoreshwaga n’abasirikare bari mu ruganda rw’icyayi rwa Rubaya rwari rwarahungishirijwemo umurambo w’uwahoze ari Perezida wa Leta y’icyo gihe Juvenali Habyarimana, benshi bananirwa kuhasimbuka bituma hagwamo abana, abagore, abakecuru n’abasaza.

Aho niho abarokokeye kuri ako gasozi bahera basaba ko hashyirwa ikimenyetso cyihariye, ku buryo hagira umwihariko waho wo kwibuka abo bantu bose nkuko hari ahandi bikorwa ku migezi itandukanye iri hirya no hino mu gihugu.

Beatrice Mukandori ni umwe mu barokokeye mu Kesho, avuga ko muri ako gace hari amateka yihariye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bitewe n’uburyo kuhahungishiriza umurambo wa Habyarimana byayitije umurindi.

Ati “1994 imvura yaragwaga cyane, imbunda zari ku ruganda zaraje zica abantu, ushoboye kwiruka n’ubwoba atarapfa, yamanuka umugezi wuzuye akagwamo, udashoboye gusimbuka yagiye agwamo, abana, abagore, abakecuru, abasaza, twabuze abantu benshi bajyanywe n’umugezi wa Giciye kandi nyamara batakagombye kuba barapfuye.”

Guhungishiriza umurambo wa Habyarimana mu ruganda rw'icyayi rwa Rubaya ngo byatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi mu Kesho
Guhungishiriza umurambo wa Habyarimana mu ruganda rw’icyayi rwa Rubaya ngo byatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi mu Kesho

Arongera ati “Icyo kimenyetso tugikeneye kugira ngo n’abantu bacu baguye mu mazi, n’abana bacu dufite igihe tuzaba tutagihari nkuko tubivuga bazabyibuke bamenye ko hari abavandimwe babo bajyanywe n’amazi.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko hari Abatutsi benshi biciwe ku gasozi ka Kesho, ndetse ko hari imwe mu mibiri yabonetse igashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Kesho, ariko kandi hari n’abandi baroshywe mu migezi ihegereye irimo n’uwa Giciye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Benjamine Mukunduhirwe, avuga ko kuba ku mugezi wa Giciye hashyirwa ikimenyetso kigaragaza abawuroshywemo ari kimwe mu bishobora gutanga inyigisho.

Ati “Kuba twahashyira ikimenyetso kigaragaza bamwe mu baroshywe mu mugezi, tuzabikora nk’ubuyobozi bw’Akarere, numva nta kibazo, nk’abarokotse twabiganiriyeho kandi muri gahunda y’Akarere tuzabikora kuko n’inshingano zacu kuhashyira ikimenyetso, kugira ngo n’uhageze yongere yibuke ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, arebe bamwe mu batutsi bajugunywe mu migezi.”

Abarokokeye mu Kesho basaba ko hashyirwa ikimenyetso ku mugezi wa Giciye cyo kwibuka Abatutsi bawuroshywemo
Abarokokeye mu Kesho basaba ko hashyirwa ikimenyetso ku mugezi wa Giciye cyo kwibuka Abatutsi bawuroshywemo

Akomeza agira ati “Icyo kimenyetso kiriho amazina y’Abatutsi baroshywe mu mazi nabyo ni kimwe mu nyigisho biha yaba abahagera ndetse n’abandi, bizadufasha kugira ngo Jenoside ntizongere kuba ukundi, tuzabikora nta kibazo.”

Urwibutso rwa Kesho ruri mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside 2517.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka