Mu Rwanda hadutse imvugo yitwa “gufata avance” ivuga gukora imibonano mpuzabitsina mbere y’uko abitegura kurushinga barushinga. Hari abavuga ko gufata avance ari byiza hagati y’abitegura kurushinga kuko bituma bamenyana bihagije abandi bakabirwanya ngo ni amahano.
Tariki 27/11/2011, umuryango w’abarokotse Jenoside bahoze ari abanyeshuri muri za kaminuza (GAERG), bizihirije umuganura i Nyanza ku gicumbi cy’umuco mu Rukari kwa Rudahigwa.
Kuva mu kwezi k’ukwakira 2011, abasore bane b’abanyarwanda ; Diogene Mwizerwa, Yves Kamuronsi, Martin Niwenshuti na Paul Rukesha bakorera ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi bari mu kigo cya SHOAH gikorera Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwiga uko babiba amateka mu buryo bugezweho.
Itorero Inyamibwa ry’umuryango w’abanyeshuri bacitse ku icumu bo muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare (AERG-UNR ) bashoje igikorwa cyo kwigisha amahoro mu gihugu cya Kenya babinyujije mu bikorwa ndangamuco ndetse n’imbyino gakondo berekaniraga mu iserukiramuco gakondo.
Umuhanzikazi wo mu Rwanda Tete Roca ntiyemeranya n’abavuga ko akora ibinyuranyije n’umuco Nyarwanda kugira ngo amenyekane bityo akomeze gutera imbere muri muzika. Ngo kuko ibyo akora byose mu buhanzi bwe abanza kugisha inama.
Bamwe mu bacitse ku icumu n’abagize uruhare mu kubicira ababo ndetse no kwangiza imitungo yabo bibumbiye mu ishyirahamwe “Ubwubatsi bw’amahoro” ryo mu murenge wa Mbazi mu karere ka Huye batangaza ko mbere y’uko bahurizwa muri iri shyirahamwe, bari bafitanye urwango rwari kuzabasubiza mu mateka mabi.
U Rwanda ni igihugu cyabaye mu ntambara, amacakubiri, ubwicanyi bwa hato na hato, nta mutekano, nta mahoro. Ibi bikaza gufata indi ntera muri genocide yakorewe abatutsi aho imbaraga z’urubyiruko zakoreshwaga mu gusenya igihugu no kwica abagituye aho gukora ngo rugiteze imbere, ariko ubu si ko biri.
Kugira ngo ugire amahoro kandi unayasangize abandi ni ibintu bigomba guturuka kuri wowe ku giti cyawe kuko ntawe utanga icyo adafite . Ibyo rero ntibyashoboka udafite ubupfura n’ubworoherane muri wowe kandi ukabigira ibyawe mu buzima bwawe bwa buri munsi.Ibi ni ibyatangajwe na Madamu Mukankubito Immaculée umuyobozi mukuru (...)