Musanze: Imiryango yarabaciye bahura n’Umusamariya mwiza
Bamwe mu bangavu batewe inda zitateguwe bakabyarira iwabo bavuga ko bagihura n’akato bashyirwamo n’imiryango yabo, ku buryo bushobora gushyira ubuzima bwabo n’ubw’ibibondo byabo mu kaga.
Aba bangavu barimo uwahohotewe, abyara afite imyaka 17. Avuga ko yakundanye n’umusore akamwizeza ko bazabana, aza kumutera inda, bimukururira ibyago bikomeye.
Yagize ati: “Uwanteye inda nkibimuhingukiriza yampinduye umusazi, anyamaganira kure ambwira ko atakwemera ko inda ari iye mu gihe batadupimye ngo laboratwari zibe ari zo zibyemeza. Ubu yanyanze urunuka ku buryo amfata nk’aho tutigeze tunamenyana.”
Yongeraho kandi ati “Iwacu bakibimenya batangiye kumvumagura, bantura umujinya kugeza aho banciye mu rugo banantegeka kutazongera kuhakandagira n’umunsi n’umwe. Narinze mbyara nta n’agashwangi mfite ko guteruriramo mwana. Ni nyogokuru wemeye kungoboka arancumbikira, ashaka udufaranga angurira utwenda tw’umwana. Yaba ababyeyi banjye ndetse n’umusore wanteye inda, bose nta numwe wongeye kundeba n’irihumye, kugeza n’iki gihe umwana arinze agira umwaka n’igice nta n’umwe uzi uko asa.”
Uyu mwangavu ikibazo agisangiye n’abandi batewe inda z’imburagihe, ubu babuze byose none bari mu buzima bugoye hamwe n’abo bibarutse.
Umwe muri bo, watewe inda afite imyaka 15, ubu umwana yabyaye akaba agize imyaka ibiri, agira ati: “Ababyeyi baranyirukanye nkajya njya kurara iwabo w’abakobwa twiganaga, aho ndaye uyu munsi bugacya bandambiwe bakansezerera nkajya gucumbika ahandi gutyo gutyo, ngera ubwo numva ntaye umutwe mera nk’umusazi nkahora nigunze, ndetse rimwe nigeze nshaka kwiyahura kuko nabonaga kubaho kwanjye ntacyo bikimaze”.
Icyakora aba kimwe n’abandi bagenzi babo batewe inda zitateguwe ari abangavu uko ari 46, baje gufashwa kwigobotora ibyo bibazo; aho ubu bari hafi kumara umwaka bigishwa umwuga w’ubudozi, ndetse abana b’incuke babakomokaho na bo bashyiriweho urugo mbonezamikurire.
Ni mu Kigo cyashinzwe n’Umuryango witwa Muhisimbi Voice of Youth in Conservation, kibarizwa mu Murenge wa Kinigi, cyita ku kugarurira icyizere abana b’abakobwa batewe inda bagatereranwa n’imiryango yabo.
Tuyizere Martin umwe mu bakozi b’uwo muryango, agira ati: “Hari abo twagiye tubona batereranwe n’imiryango, bakirukanwa bagahabwa akato, ntibemererwe kugira uburenganzira ku kintu icyo aricyo cyose, yaba ibiribwa, kuryama n’ibindi. Icyo gihe umwana agira ibikomere bituruka ku kuba nta muntu umutega amatwi afite bamwe bikabaviramo no kwandagara mu mihanda, agahinda gakabije n’ibindi”.
Yongeraho ati “Guhitamo kubigisha imyuga ni uburyo bwo kubereka ko ubuzima butagarukira muri ibyo bibazo byonyine, ko ahubwo bashobora kugira imirimo bakwihangira ikabinjiriza bakiteza imbere”.
Muri uko kwiga banahabwa inyigisho zibakangurira kwirinda ibishuko no kubaganiriza mu buryo bubafasha gukira ibikomere, baba barakomoye ku gutereranwa n’ababateye inda cyangwa imiryango, bigatuma bafata ingamba zo kwiyakira no kudasubira mu bishuko.
Mu myaka ine itambutse abana b’abakobwa 186 barangije kwiga umwuga w’ubudozi muri Muhisimbi Voice of Youth in Conservation, ndetse n’izindi nyigisho zituma barushaho kwita ku mibereho yabo.
Ikibazo cy’inda ziterwa abangavu kiri mu bihangayikishije, cyane ko uko imyaka igenda ihita haba ubwo imibare yiyongereye cyangwa ikagabanukaho. Nk’ubu dufatiye urugero rw’imibare y’Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda NISR, mu mwaka wa 2017 abangavu batewe inda bari 17,331, bigeze mu 2019 baba 23,622, naho mu 2020 wagabanutseho bagera mu 19,701.
Umwaka wakurikiyeho wa 2021 umubare wongera kuzamuka bagera 23,534, mu gihe umwaka ushize wa 2023 mu Rwanda habaruwe abakobwa 19,406 bari bafite imyaka iri hagati y’10 na 19 batewe inda.
Ohereza igitekerezo
|