Gahunda ya COVAX imaze gukwirakwiza inkingo zisaga Miliyari za Covid-19

Gahunda ya COVAX igamije gukwirakwiza Inkingo za Covid-19 ku isi hose by’umwihariko mu bihugu bikennye, mu mpera z’icyumweru gishize yatangaje ko yujuje Miliyari imwe y’inkingo zimaze gukwirakwizwa mu bice bitandukanye ku Isi.

Inkingo zujuje uyu mubare ni izatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahaye u Rwanda inkingo zingana na miliyoni imwe n’inkingo 350, ndetse bituma umubare w’inkingo iki gihugu kimaze guha u Rwanda usaga miliyoni enye.

Ikigo cya COVAX cyashyizweho mu mwaka wa 2020 n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, Ikigo Gavi gishinzwe iby’inkingo ndetse n’ihuriro rigamije guhanga udushya mu gufatanya kurwanya ibyorezo no kugira ngo ibihugu bikennye bishobore kubona inkingo zikenewe mu kurwanya ibyorezo.

Umuyobozi mukuru wa Gavi, Seth Berkley, abinyujije kuri Twitter, yagize ati: "bwa mbere COVAX yashyikirije inkingo za Covid-19 zuzuza inkingo miliyari mu bihugu 144 ku isi."

Yakomeje agira ati: "Ni intambwe y’ingenzi mu buryo bwagutse kandi byihuse mu byinkingo ku isi mu mateka."

Yakomeje avuga ko ku wa Gatandatu, indege yari itwaye inkingo zuzuza umubare wa Miliyari imwe, ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali mu Rwanda, yasazwe n’ibyishimo.

Berkley yagize ati: "Numvise nishimye ariko nanone nicishije bugufi, nzi aho tugomba kugera kugira ngo turinde abantu bose kandi dukemure ubusumbane bw’inkingo".

Gahunda ya COVAX yageze kuri miliyari imwe hadashize umwaka, mu gihe mu mpera za Gashyantare aribwo indege yari itwaye inkingo za mbere zatanzwe muri iyi gahunda yazigezaga muri Ghana.

Ibihugu byose byemerewe gutumiza doze z’inkingo binyuze mu buryo bwashyizweho, mu gihe ibihugu bikennye byo byazihawe ku buntu.

Ariko nanone nubwo iyi gahunda igeze kuri miliyari imwe nk’intambwe ishimishije, ntabwo COVAX yageze ku ntego yayo yari yarihaye yo gutanga doze zingana na miliyari ebyiri mu mpera za 2021.

Ibi bikaba ahanini byaratewe no kuba harabayeho guhangana kw’ibihugu bikize byari byiteguye kuzigura ku kiguzi cyo hejuru ndetse no kuzikubira.

Mu ijambo ry’umuyobozi wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yagaragaje ko mu gihe ku isi hose hatanzwe inkingo zisaga miliyari 9.4, abantu barenga 85% muri Afurika batarabona urukingo na rumwe.

Ni mu gihe kandi inzobere mu buzima zivuga ko ikwirakwira rya Covid-19 mu bantu rizakomeza kongera ibyago byinshi byo kuvuka kw’izindi nyinshi zihinduranya.

Mu mpera z’ukwezi gushize, OMS yavuze ko hafi kimwe cya kabiri cy’ibihugu 194 bigize uyu muryango bitageze ku ntego yo gukingira 40% by’abaturage babyo, ibi bikaba byaragombaga kuba byaragezweho mu mpera za 2021.

OMS kandi yasabye ko hongerwa imbaraga kugira ngo ibihugu byose bishobore kugera ku ntego yayo ya kabiri, yo gukingira 70% by’abaturage babyo, hagati ya 2022.

Icyakora abahanga nanone batanga umuburo ko ubusumbane buriho bushobora kurushaho kwiyongera kuko ibihugu byinshi kuri ubu bikomeje kwihutira gutanga inkingo ku batarazihawe no gutanga izishimangira mu rwego rwo kurwanya ubwoko bushya bwa Coronavirus bwihinduranyije bwa Omicron, ikwirakwira mu buryo bwihuse.

Berkley yanditse ku rubuga rwa Twitter ati: "Ntituzihanganira kureka Omicron n’ubwiyongere bw’ibihugu bisaba inkingo zishimangira ngo bikome mu nkokora intambwe tumaze kugeraho."

Ati: "Mu gihe Isi yaramuka yishyize hamwe kugira ngo abantu bakuze mu bihugu bikennye bakingirwe ku kigero nk’icyo abo mu bihugu bikize bagezeho, mu mwaka utaha, impfu ziri hagati y’ibihumbi 940 na miliyoni 1 n’ibihumbi 270 zishobora gukumirwa."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka