Dr Nyirinkwaya avuga ko we kimwe n’abandi baganga batangiye gutekereza gufasha abantu bafite ikibazo cyo gutwita kandi bakeneye urubyaro. Kugira ngo umuntu abone urubyaro muri ubu buryo, intanga y’umugore ihuzwa n’iy’umugabo bidahuriye mu mura w’umugore ahubwo bikorewe mu ma laboratoire nyuma bakabishyira mu mugore kugira ngo ashobore gutwita.
Dr Nyirinkwaya ahumuriza abafite iki kibazo ko biri gutekerezwaho n’abaganga bikorera kandi ko umwaka wa 2012 utazarangiza ubu buvuzi butaragera mu Rwanda.
Nubwo ari uburyo buhenze, Dr Nyirinkwaya avuga ko Abanyarwanda bagomba kumva ko iyo bishyujwe amafaranga menshi atari ukubifuzaho ahubwo ari ukugira ngo bashobore guhabwa serivisi nziza.
Dr Nyirinkwaya yemeza ko Abanyarwanda bamwe bafite ikibazo cyo gutwita bigatuma batabona urubyaro kandi ubu ntacyo abaganga bo mu Rwanda bashobora kubamarira.
Bamwe mu bafite iki kibazo bavuga ko kujya kwivuza bibahenda haba ubuvuzi, ingendo, aho kuba mu mahanga hamwe no kubona ibyangombwa. Bavuga ko nubwo mu Rwanda ubu buvuzi bwashyirwaho bitabahenda kimwe no kujya hanze.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|