Nyuma yo kwirebera imikorere y’ibi bitaro mu rugendo yahakoreye, Munyantwari yagize ati: “Hari ibikorwa byinshi bagaragaje bamaze gukora ariko bagaragaje n’imbogamizi mu bijyanye n’amazi adahagije n’ibindi. Tuzakomeza gufatanya n’akarere n’izindi nzego kugira ngo tubakorere ubuvugizi.”
Bimwe mu bikorwa ibi bitaro byagaragaje ko byagezeho harimo kurwanya malariya muri aka gace no kongera umubare w’ababyeyi babyarira kwa muganga, aho kugeza ubu ababyeyi barenga 95% basigaye bitabira kubyarira kwa muganga.
Guverineri Munyantwari yanasuye n’ishuri rukuru ISPG (Institut Superieur de Pedagogie de Gitwe) natyo riherereye mu murenge wa Bweramana, mu karere ka Ruhango.
Furaha Jacques
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|